*Ngo inyinshi zari iz’abayobozi mu bigo byigenga…Babwiwe kenshi barinangira Iki kemezo cyo kuvanaho ‘Kiosque’ zubatse muri Gare ya Ruhango cyafatiwe mu nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yateranye kuri uyu wa kabiri. Perezida wayo, Rutagengwa Gasasira Jerome avuga ko kuzivanaho bijyanye no kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Akarere. Nyuma y’aho Gare ya Ruhango yuzuye, Kompanyi y’ishoramari ya Ruhango […]Irambuye
Huye – Abavuzi b’amatungo (veterinary) 37 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku gutera intanga baravuga ko bungutse ubumenyi bufatika bwatuma bateza imbere akazi bakora, ariko ngo baracyafite imbogamizi y’uko aborozi batarumva akamaro ko guteza intanga, bagasaba ko bagasaba ko aborozi nabo bakwigishwa akamaro n’ibyiza byo guteza intanga. Byukusenge Betty umwe mu baganga b’amatungo basoje aya mahugurwa aturutse […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Intara y’U Burasirazuba burasaba inzego z’ubuyobozi zose mu karere ka Ngoma kwita ku mutekano hirindwa icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage by’umwihariko kumenya ko abanyamahanga bari mu mudugudu wose mu buryo butazwi kubamenya no kumenya ko bujuje ibyangombwa. Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje umuyobozi w’Intara y’U Burasirazuba n’inzego zose z’akarere ka Ngoma uhereye ku […]Irambuye
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) iratangaza ko mu 2020 buri Muturarwanda wese aho yaba atuye azaba yaragezweho n’amazi meza, ku buryo igipimo cy’abafite amazi meza kizava kuri 84% muri iyi minsi kikagera ku 100%. Kuri uyu wa kabiri, abayobozi b’inzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali basobanuriwe Politiki nshya yo gucunga no gukwirakwiza amazi meza. Abayobozi b’inzego z’ibanze […]Irambuye
Mu Ntara y’U Burasirazuba haravugwa bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babangamira ubwisanzure bw’abaturage mu gutanga ibitekerezo mu itangazamakuru aho hari abanga gutanga amakuru kuko ngo abayobozi bahana abaturage babaziza ko bavuganye n’itangazamakuru. Ibi bibazo biri hafi ya hose muri iyi Ntara gusa Umuyobozi wayo Judith Kazaire avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo kuko ngo […]Irambuye
Icyemezo cya MINISANTE cyo guhagarika amavuriro n’abavuzi gakondo bitujuje ibyangombwa hari abo bitanyuze mu bafungiwe. Muri bo harimo Amani Reflexology ikorera i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. Aba bavuga ko bujuje ibisabwa, MINISANTE ikavuga ko hari ibyo babura. Ishimwe Nasson uyobora Amani Reflexology avuga ko basanzwe bafite ibyangombwa nk’abagize ihuriro ryemewe ry’abavuzi gakondo mu Rwanda […]Irambuye
*Yavuze ko Komisiyo y’Amatora yashaka ko imufata nk’ “Umukandida wigenga” cyangwa uw’ “ishyaka”, *Imyaka afite 47 ngo ni amashuri kuko ngo n’ufite PhD ya Harvard University ntiyamanura imvura yabuze, *Ishyaka rye ngo “rikorera i Kanombe no mu gihugu rifite abarwanashyaka b’akataraboneka 9 200 000” *Ngo poltiki iri mu mubiri we ngo iratogota, *Arashaka ngo gushyingira […]Irambuye
Karongi – Mu mpera z’Icyumweru gishize mu Murenge wa Rwankuba umugabo uvugwaho gusambana n’umugore wa mukuru we yatemye umwana w’uwo mugore anabereye Sewabo, ubwo uyu mwana yashakaga kumubuza impamvu yo kwinjira Nyina. Vedaste Kuzabaganwa uyobora Umurenge wa Rwankuba yabwiye Umuseke ko byabaye ku wa Gatanu tariki 09 Kamena, ahagana sa yine n’igice z’ijoro. Uyu mugabo […]Irambuye
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko ibabajwe no kumenyesha ko Hon Depite Françoise Mukayisenga yitabye Imana mu ijoro ryakeye mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe. Nta makuru arambuye aratangazwa ku rupfu rw’uyu mudepite wari ufite imyaka 48. Mukayisenga yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu mwaka 2003 uhagarariye FPR-Inkotanyi aturutse […]Irambuye
Kirehe – Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2017, mu mudugudu wa Kamarashavu akagari ka Rugarama umurenge wa Mushikiri inkongi y’umuriro yatwitse hafi hegitari imwe y’urutoki rw’umuhinzi ntangarugero witwa Mutabazi Daniel. Arakeka ko rwatwitswe n’abanyeshyari. Uru rutoki ngo rwatangiye gushya ahagana saa yine z’igitondo ubwo abantu benshi bari bagiye mu nsengero. Induru zavuze abantu […]Irambuye