Muhanga: Abana bibanaga ahadakwiye bafashijwe, banakodesherezwa inzu
Mu byumweru bibiri bishize Umuseke wanditse inkuru y’abana batatu bibanaga ahadakwiye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe. Abo bana batagejeje ku gihe cyo kwirera bari mu buzima bugoye ubu abantu ku giti cyabo babahaye ubufasha, Akarere nako kari kamaze iminsi kabakodeshereje inzu yo kubamo.
Nyuma y’iyi nkuru, Akarere ka Muhanga kabakodeshereje inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro hafi y’amashuri bigiramo.
Umuseke kandi washoboye kubona bimwe mu bikoresho bashyikirijwe n’abantu ku giti cyabo bavuga ko bifuje kugira icyo bakora mu guhindura ubuzima aba bana bari babayemo.
Ibyo bikoresho bigizwe n’ibiryamirwa (imifariso ibiri), ibiringiti, amasahani, amasafuriya, amabase, amasabune, imyenda y’imbere, ndetse n’ibiribwa.
Umuseke wasuye aba bana usanga bakodesherejwe inzu ifite amashanyarazi n’amazi meza, ndetse bafite umuntu mukuru wo kubareberera. Twasanze aba bana bishimiye uko bariho ubu.
Umuhoza Josephine mu izina rya bagenzi be bafatanyije kugira ibikoresho baha aba bana, avuga ko nyuma yo gusoma inkuru y’uko babayeho yasabye bagenzi be ko bakusanya inkunga nibura y’ibikoresho bakayibagezaho.
Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Shyogwe nawe uri mu bagize uruhare mu gutanga ubufasha, yavuze ko barimo gushaka abandi baterankunga bashobora kubafasha gukomeza ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yabwiye Umuseke ko by’umwihariko bagiye gufatanya n’inzego za Polisi kubakira aba bana inzu bazabamo igihe kirekire badakomeje gukodesha.
Abandi bantu banyuranye bemeye gufasha aba bana gukomeza kubaho, nubwo hari abatarabikora nk’uko bari babyiyemeje.
Aba bana bari bamaze igihe bibana nyuma yo gupfusha se umwaka ushize na nyina agafungwa.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
5 Comments
Ariko mumbwire? Njye kuva namenya Imana nziko icyo ukuboko kw’iburyo gikoze ukw’imoso kutagomba kubimenya. Muri iyi minsi rero sinzi icyateye abantu. Buri wese ajya gukora igikorwa cy’ubugiraneza agatumira Television. Sibyo. Imana izababwira iti Sinigeze kubamenya!!
Ibyo uvuze nanjye niko mbyemeranyaho nawe. Ku mukristu si ngombwa gutangaza ko wafashije umuntu.
vana itiku ahoo! ubwo uraho urasakuza gusa, kandi ntiwanatanga na 10frw. bamaze niba bahamagaye itangazamakuru, none se hari ikitari ukuri uri gusoma muri iyi nkuru. umunywa gusa!
Mimi nkeka ko ibi babikoreye kugirango munsi wese ufite umutima utabara abafashe ,ntabwo arikwirata nkuko ubikeka kandi bakoze pe!
Ndabyishimiyeee cyane Imana ibakuze mwabana mwe kdi muzabe abagabo
Comments are closed.