Digiqole ad

Barasaba ko imishinga itanga amazi isaranganywa ikagera mu turere twose

 Barasaba ko imishinga itanga amazi isaranganywa ikagera mu turere twose

KAyitesi Marceline Umuyobozi ushinzwe amazi n’isukura muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo

MusanzeMu nama  yo ku wa kabiri, yahuza abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza amazi no kwita ku bikorwa by’isuku na Minisiteri y’Ibikorwaremezo; bamwe mu bahagarariye tumwe mu turere tutagize amahirwe yo kubona abaterankunga mu bakwirakwiza amazi barasaba inzego zibakuriye kujya batanga amahirwe angana kuri buri karere.

KAyitesi Marceline Umuyobozi ushinzwe amazi n’isukura muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo

Iyi nama yari igamije gusobanura no kuganira kuri politiki nshya igamije gukangurira no guteza imbere gahunda y’amazi, isukura n’uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa, gusaba abashinzwe kubishyira mu bikorwa gushyiraho igenamigambi no kubyinjiza mu mihigo bishingiye ku byo akarere gakeneye.

Bamwe mu bahagarariye tumwe mu turere tutagize amahirwe yo kubona abaterankunga bakwirakwiza amazi basaba amahirwe angana kuri buri karere mu kubona amazi kuko ngo ari ikintu kireba bose kandi gikwiye kwitabwaho ku buryo byanabafasha mu kwesa imihigo iba yahizwe mu bijyanye n’isuku n’isukura.

Bavuga ko hari imishinga iguma mu turere tumwe, ahandi ntihagere kandi ngo iba ikenewe kuko yafasha abaturage b’ahantu hatandukanye kubona amazi meza bidasabye ko bishyirwa mu ngengo y’imari y’Akarere, ngo ni nayo mpamvu ituma hari uturere tukiri inyuma mu bijyanye no kwegereza abaturage amazi, n’isuku n’isukura.

Umwe muri bo ati: “Hari ikibazo cy’amazi cyane cyane mu bice by’icyaro muri tumwe mu turere, kandi hari ubwo usanga mu karere kamwe harimo imishinga irenze umwe itanga amazi mu baturage. Icyifuzo cyanjye, numva nk’Intara mwajya mugerageza gusaranganya uturere twose iyo mishinga kuko mpamya ko henshi amazi aba akenewe cyane kandi byafasha mu iterambere ry’abaturage bose, atari ukuvuga ngo ni akarere kamwe kitaweho.

Kuri iyi ngingo, Emmanuel Hategekimana ushinzwe gukwirakwiza amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yavuze ko ari ko amabwiriza ya Minisiteri abiteganya kuko ngo biterwa n’aho ibyo bikorwa remezo bikenewe cyane.

Ati: “Iyo hari umushinga cyangwa ikigo runaka cyifuza gutera inkunga u Rwanda mu kwegerera abaturage ibikorwa remezo, igikorwa cya mbere ni ukubisaba muri Minisiteri nayo ikareba aho icyo gikorwa gikenewe kurusha ahandi, ni na byo biba mu ikwirakwizwa ry’imiyoboro y’amazi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude avuga ko hakiri ikibazo gikomeye mu bijyanye no kuboneka kw’amazi mu baturage no mu isuku n’isukura muri rusange mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ati: “Mu isukura harimo ibyakozwe byinshi ariko hari ibitarakorwa kandi biri ngombwa, ku myanda iva mu ngo yaba isanzwe cyangwa ikomeye, haracyarimo ibibazo byo kubyumva no kubifatira ibisubizo, haracyari ukutumvikana neza ku bijyanye n’imihigo y’isuku n’isukura ngo ni iyihe.”

Urugero; nk’uko Guverineri abivuga ngo mu mwaka ushize bakoze imihigo, ariko ngo iyo ugiye kurangira ni bwo abantu bibutse ko bagomba kumenya amavomo, imisarani yubatswe n’itubatse, bityo ngo hari ibindi bigomba kujyamo, nk’uburyo imyanda yakwitabwaho n’ikoranabuhanga mu kuyitunganya, kuyitandukanya (ibora n’itabora) no kuyibyaza umusaruro.

Guverineri Musabyimana akomeza avuga ko ari urugendo rurerure rwakozwe mu bijyanye no kubona amazi; kuko ngo mu Ntara ye mu minsi yashize imibare yari hasi ariko ubu ngo bageze ku gipimo kiri hejuru ya 75%, n’ubwo bifuza ko byaba 100%.

Muri iyi nama, abashoramari mu kugeza amazi meza ku baturage bemereye Minisiteri ko bagiye gufungura imwe mu miyoboro yari yarafunzwe bitewe n’abagiye bambura.

Gusa bavuga ko hari uburyo bagirana amasezerano n’inzego z’ibanze zikabaha abantu bizewe akaba ari bo bacunga iyo miyoboro y’amazi.

Kayitesi Marceline umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ukuriye ishami ry’amazi n’isukura; avuga Leta yifuza ko muri 2020 umuturage utuye mu mujyi yabona amazi ku buryo bumwegereye nibura muri m 200, naho uwo mu cyaro akayabona muri m 500 kandi bikaba 100%.

Abitabiriye inama yiga ku mazi, isuku n’isukura basabye ko imishinga isaranganywa mu turere

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

1 Comment

  • Maze no mu mijyi wasac byarayinaniye mugihe idahwema kutumvisha yuko 85% byabaturarwanda bafite amazi meza.ibihishwa birabora mwabantu mwe kandi ushaka gukira indwara arayirata naho ubundi mugihe mininfra na wasac bizakomeza gutekinika imibare amaherezo yabyo azasiga abaturage bakuye icyizere kuri leta muri rusange

Comments are closed.

en_USEnglish