Digiqole ad

Huye: Barashima Ingabo ziri kubavura ibyari byarananiranye

 Huye: Barashima Ingabo ziri kubavura ibyari byarananiranye

Alysia bamuvuye amatwi ataha yumva yaje atumva

Ibikorwa by’ingabo mu kitwa Army Week birakomeje. Ku bitaro bya Kabutare na CHUB mu mujyi wa Butare Umuseke wahasanze abaturage bari kuvurwa n’abamaze kuvurwa n’intsinda ry’abaganga b’ingabo z’u Rwanda bafatanyije n’abaganga bo kuri ibi bitaro. Aba barashima ko bavuwe zimwe mu ndwara bari bamaze igihe kinini bategereje kuvurwa.

Babaze umugore wari ufite ikibazo cya Nyababyeyi arakira kandi arabashima cyane
Bavuye abantu barenga igihumbi mu gihe gito bamaze

Bavuwe indwara z’amenyo, amatwi, kubagwa mu mutwe, kubagwa mu nda n’izindi bamwe bavuga ko bari baraburiye ubushobozi bwo kwivuza ubu bakaba bazivuriwe ubuntu.

Colette Ntakirutimana twasanze bamaze kumuvanamo nyababyeyi yari yaravuye mu mwanya wayo maze ikamutera uburwayi bikomeye.

Ashimira cyane ingabo zabikoze kuko ngo yari amaze igihe kinini asiragira hano, ahabwa za rendez-vous ntibikorwe kugera ubwo akeka ko abaganga batinye kumubaga.

Amaze kuvurwa ku buntu, ati “Ndashimira ingabo uruhare runini zigize mu gukiza ubuzima bwanjye uyu munsi.”

Aloysia Nyirabahebyi nawe yari amaranye igihe kinini uburwayi bw’amatwi  ku buryo atari akibasha kumva. Ashimira ingabo zamuvuye ku buntu ubu akaba atashye yumva neza.

Dr Ndoli Minega Jules ushinzwe ibikorwa ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya CHUB, avuga ko zimwe mu ndwara zirimo ibibyimba ku mutwe ziri kuvurirwa aha ubu, ubundi batari bafite ubushobozi bwo kuzivura, akavuga ko kuba barabonye abaganga b’inzobere biri korohereza abarwayi ndetse bigafasha n’abaganga.

Dr Ndoli ati « Aha hahurira aboherejwe n’amavuriro 15 hirya no hino mu gihugu, hari abava za Rusizi bikaba ngombwa ko natwe tubohereza i Kigali ariko ubu abarwayi baborohereje kandi n’abaganga bacu bari kubigiraho byinshi. »

Mu gihe cy’icyumweru gishize ibi bikorwa bya Army Week biba ku bitaro bya Kabutare no muri CHUB hamaze kuvurwa abarwayi 1 936, harimo 30 babagiwe muri ibi bitaro bya byombi.

Iki gikorwa mu karere ka Huye kizarangira tariki 9 Kamena, tariki ya 12 Kamena   kizakomereza mu karere ka Nyanza.

Uyu yariho avurwa amaso
Uyu yariho avurwa amaso
Alysia bamuvuye amatwi ataha yumva
Alysia bamuvuye amatwi ataha yumva yaje atumva

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

1 Comment

  • Ni byiza arikumuntu yakwibaza ikibazo.Hanyumase mwatubwira ukuntu byananiranye kandi abanyarwanda batanga mitiweli yo kwizigamira kandiko ubuvuzi bwifashe neza kuva muri 2003? Cyangwa mwaratubeshye none kuberako amatora yegereje murahagurutse tukazongera kubabona muri 2024 amatora yegereje? Esubundi byananiranye kuva ryari mwabagahe?

Comments are closed.

en_USEnglish