Digiqole ad

Nyamirambo: Umwe yapfuye, 4 bararembye kubera ibyo banyweye

 Nyamirambo: Umwe yapfuye, 4 bararembye kubera ibyo banyweye

Mu murenge wa Rwezamenyo Akagari ka Rwezamenyo ya II abantu banyoye ibintu bivugwa ko ari umutobe abandi bakavuga ko ari umusururu bamerewe nabi cyane ndetse umwe yitabye Imana nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.

Gaudence witabye Imana kubera ibyo yanyoye asize umwana umwe
Gaudence witabye Imana kubera ibyo yanyoye asize abana bane

Amakuru aravuga ko aba bantu banyoye ibi byabaguye nabi mu ijoro ryo kuri uyu wa kane.

Stella Mbabazi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo yabwiye Umuseke ko bamenye ko hari abantu banyweye ibintu bikabagwa nabi ndetse umwe akahasiga ubuzima.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uwishwe n’ibi byo kunywa ari umugore witwa Gaudence Kampire.

Kampire yari afite abana bane.

Umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo (byahoze ari ibya Police ku Kacyiru) ngo usuzumwe.

Umuyobozi w’Umurenge avuga ko iperereza kuri iki kintu cyabayeho ryatangiye. Gusa ngo akaba yasaba abaturage kwigengesera {mu bintu bafata}.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Kampire Gaudence Imana imuhe iruhuko ridashira. Umuryango asize wihangane.????????????

  • Ababuze ababo nibihangane nta kundi, aliko ikibazo nibaza, kuki abantu bazima birirwa banywa inzoga baziko zitujuje ubuzoranenge.
    Aha ndagaruka kuri leta nanone, kuki ikomeza kwemerera abantu gucuruza inzoga zimeze gutyo, kandi dufite ikigo gishinzwe ubugenzuzi, abo bagenzuzi bahemberwa iki! Keretse niba imanitse amaboko iti abacuruza izi nzoga baratunaniye. Otherwise harimo uburangare bw’inzego z’ibanze(nanabyita ubufatanyacyaha, kuko usanga abenshi baba babakingira ikibaba)

Comments are closed.

en_USEnglish