Digiqole ad

France: ‘Umunyarwanda’ uhatanira kuba Umudepite afite icyizere cyo gutsinda

 France: ‘Umunyarwanda’ uhatanira kuba Umudepite afite icyizere cyo gutsinda

Herve Berville yize ibijyanye n’Ubukungu

Hervé Berville ntiyitaye ku kuba akomoka mu Rwanda cyangwa azaba ari Umwirabura muri bake bashobora kuzaba bagize Inteko Nshingamategeko y’UBufaransa, yizeye ko yatowe ngo ahagararire agace abarizwamo ashoboye, kandi ngo abatora barashaka impinduka.

Herve Berville yize ibijyanye n’Ubukungu

Ku myaka 27 y’amavuko, Hervé Berville wavukiye mu Rwanda akaba yarakuriye muri  Mozambique no muri Kenya nyuma yo kwakirwa n’umuryango w’Abafaransa ni we ishyaka La République en marche riri ku butegetsi mu Bufaransa ryahisemo nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Abadepite mu gace ka Dinan (Côtes-d’Armor).

Mu kiganiro uyu musore yagiranye na BBC yavuze ko niba igihugu cyiteguye gutora Perezida w’imyaka 39 y’amavuko gusa, kiniteguye gutara Umudepite w’imyaka 27 y’amavuko.

Ati “Ntekereza ko ikibazo atari ingano y’imyaka umuntu amaze mu Nteko nshingamategeko, ikibazo ni ukumenya ngo ufite ubushobozi bwo kubasha gutora amategeko yahindura ubuzima bw’abantu.”

Yavuze ko abatora abayobozi i Burayi no mu Bufaransa bagaragaje aho bahagaze, ngo bashaka abayobozi bashya (amasura mashya muri politiki).

Agira ati “Mu matora ashize barabigaragaje, baravuze ngo nta mbaraga mufite zikomeye cyane muri politiki ariko hari izindi mbaraga mufite n’ubundi bushobozi, nibaza ko ari ikintu gikomeye kuzana ubwo bumenyi mu by’ukuri Inteko Nshingamategeko igahinduka kandi tugahindura uko amategeko atorwa, n’ibikorwa bya politiki.”

Umunyamakuru yabajije uyu musore kugira icyo avuga ku kuba yaba Umwirabura mu Bazungu benshi bagize Inteko Nshingamategeko mu Bufaransa, niba bitazamubera imbogamizi, Hervé Berville asubiza ko atari cyo cy’ingenzi kuko ngo buri wese aho akomoka ashobora kugira uruhare mu bikorwa bya politiki ngo ikibazo si imyaka, aho ukomoka, ikibazo ni ubushobozi.

Ati “Niba barantoranyije ngo mbe Umukandida mu gace nkomokamo ntibagendeye ku kuba ndi Umwirabura, ku kuba mfite imyaka 27, babikoze gusa kubera ko ndi uwo bifuza ko yabahagararira mu ngoro y’inteko nshya.”

Yavuze ko ikibazo cy’uko Abirabura ari bake mur politiki mu Bufaransa gikwiye gukemurwa no gushyiraho uburyo na bo bagira uruhare muri politiki nk’uko mu Bwongereza no muri America bikorwa hagendewe ku guhindura amategeko.

Mu Bufaransa amatora y’Abadepite azaba mu mpera z’iki cyumweru.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ntabwo ushobora guhatanira kuba umudepite mu Bufaransa utari umufaransa. Ariko mwabaye mute? Abanyarwanda bazironda kugeza ryari? Uriya se ahubwo aje hano yaba afite ikihe cyizere cyo gutoranywa kuba depite. None muriho muramwamamaza! Ibyo mushima ahandi mujye muharanira ko no mu gihugu cyanyu bishoboka.

    • Iriya Statement na Njye nyibazaho. Nibura iyo bavuga ko afite inkomoko mu Rwanda, kuko sinzi niba hari indangamuntu cg passport by’u Rwanda afite?

  • Nu mugire murebe ko politiques za Miterrand, Balladure, n’abandi basaza zahinduka, bikaba bishya!

  • Inkomoko yawe ntanarimwe izigera ihinduka kuko uhora uri uwo wahoze kurusha kuba uwo uriwe. Iyo uriye Rukacarara uba uriye amasaka kandi ntaho uba utaniye n’uwariye Impengeri. Uwanyoye Inkamure ntaho aba ataniye n’uwanyonye Igikoma cy’Amasaka kuko inkomoko y’ibyo byose ni “Ishaka”. Kuba ari Umufaransa ntabwo bikuraho kuba ari Umunyarwanda kuko nibajya mi bisekuru bye bazasangamo Ubunyarwanda nk’Inkomoko, naho ibyo kuba nta Passport cyangwa Irangamuntu by’Urwanda atunze yabigira atabigira ni Umunyarwanda. Ugiye kumuvuga neza wasanga ari Umufaransa w’Umunyarwanda. Un Francais d’origine Rwandais.

    • ibi ni ukuri

  • Uko ni ukuli.

Comments are closed.

en_USEnglish