Digiqole ad

Mme J. Kagame yasabye urubyiruko gukemura ibibazo by’abana birimo n’abo ku muhanda

 Mme J. Kagame yasabye urubyiruko gukemura ibibazo by’abana birimo n’abo ku muhanda

Mme Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwafashijwe na Imbuto Foundation gukemura ibibazo byugarije abana

Mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 Umuryango Imbuto Foundation umaze utangiye kurihirira amashuri abana bakomoka mu miryango itifashije, kuri uyu wa Gatandatu Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko 2000 rwatewe inkunga n’uyu muryango guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda by’umwihariko ibibangamiye abana birimo n’abakomeje kuba ku muhanda.

Mme Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwafashijwe na Imbuto Foundation gukemura ibibazo byugarije abana
Mme Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwafashijwe na Imbuto Foundation gukemura ibibazo byugarije abana

Jeannette Kagame avuga ko nyuma ya Jenoside umuryango nyarwanda wari wugarijwe n’ibibazo bitandukanye byasabaga imbaraga nyinshi zo kuwubaka.

Ati “Byasabaga gutekereza ku bibazo byugarije Abanyarwanda kandi tukabishakira ibisubizo birambye, kimwe mu bisubizo abayobozi b’igihugu cyacu babonye ni uguteza imbere uburere bw’abana b’Abanyarwanda cyane cyane uburenganzira bwo kwiga butabonwaga na bose.

Hakozwe byinshi binyuze mu kwitanga kw’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda maze abana batangira kugana ishuri ari benshi.“

Avuga ko Imbuto Foundation imaze imyaka 15 itanga ubufasha bwo kwishyurira ishuri abakomoka mu miryango ikennye ariko ko bitari byoroshye kuko imiryango itifashije yari ikeneye ubu bufasha yari myinshi.

Jeannette Kagame wahanuraga uru rubyiruko rwatewe inkunga na Imbuto Foudation yarusabye guharanira ko imibereho y’imiryango yarwo itera imbere.

Yasabye aba basore n’inkumi gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byugarije abana nk’icyakunze kuvugwa cyane cy’abana bo ku muhanda.

Ati “Mubafashe mu kugena umurongo mwiza mu buzima, kandi  murusheho kumenyasha Imbuto Foundation amakuru yanyu.”

Yakomye urusyo yubura n’ingasire, asaba ababyeyi bigize ba ntibindeba ku kibazo cy’abana bo ku mihanda ko bakwiye gufasha Leta gushakira umuti iki kibazo.

Ati ”Abanyarwanda babivuze neza bati ‘utazi ubukungu yima umwana’, duharanire kubitaho no kubarera neza kuko ejo n’ejobundi bazavamo Abanyarwanda beza na bo barema umuryango ukomeza u Rwanda .”

Minisitiri w’uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias yashimiye Imbuto Foundation yagize uruhare mu kuzamura umubare w’abagana ishuri cyane cyane abana b’abakobwa.

Yagarutse ku bipimo by’abana b’abakobwa bakomeje kugaragaza umuhate mu mashuri, avuga ko abasoje amashuri abanza muri 2016 bari 187 139 bangana na 85.5%, naho mu mwaka wa 2015 abakobwa batsinze mu mashuri yisumbuye bari ku gipimo cya 55.1%.

Avuga ko ntawashidikanya ko uyu muryango usanzwe utera inkunga abana b’abakobwa wabigizemo uruhare rukomeye.

Yanavuze ko ikizere mu bana b’abakobwa cyaremwe na Imbuto Foundation cyatumye batinyuka ku buryo basigaye biga amasomo bakunze gutinya bumva ko ari aya ba basaza babo. Ubu ngo mu bumenyi ngiro, abakobwa bageze kuri 45.5%.

Minisitiri Musafiri washimiraga Jeannette Kagame washinze uyu muryango, yagize ati “Izi mbuto mwaziteye ku butaka bwiza ntabwo ari za mbuto zatewe ku rutare cyangwa zikaribwa n’amahwa kuko mwabahaye urukundo nta mpamvu batazatanga urukundo, mwaraba shyigikiye  nta mpamvu ko nabo bataza hyigikira bagenzi babo.”

Minisitiri Papias yasabye uru rubyiruko kutazatatira igihango bafitanye na Imbuto Foundation, arusaba kwitwara neza. Ati “Uwo mwEenda ntawundi Ni ukuba intangarugero aho muri hose, haba aho mutuye, aho mwiga n’aho mukorera imirimo itandukanye.”

Semana Jean Mari Vianney w’imyaka 32  ni umwe mu barihiwe na Imbuto foundation avuga ko iyi nkunga y’uyu muryango yamfashije kwiremamo ikizere kuko yari yarihebye kubera ubuzima bugoye yabagamo.

Ngo ubu amaze kwiteza imbere no guteza imbere umuryango we. Ati “Navanye umuryango wanjye mu bukene, nishyuriye abandi amashuri y’imyuga kandi barakora.”

Uyu musore ufite akazi muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami yo kwigisha kuvura abantu bafite ubumuga yasabye urubyiruko bagenzi be kuzabayaza umusaruro aya mahirwe bagize yo kurihirirwa na Imbuto Foundation.

Abana 2000 bitabiriye ibi birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 15 ya Imbuto Foundation
Abana 2000 bitabiriye ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 ya Imbuto Foundation
Habayeho n'ibiganiro byo kungurana ibitekerezo
Habayeho n’ibiganiro byo kungurana ibitekerezo
Urubyiruko rurasabwa kuba umusemburo w'iminduka z'umuryango nyarwanda
Urubyiruko rurasabwa kuba umusemburo w’iminduka z’umuryango nyarwanda
Bacinye akadiho bishimira iyi myaka 15 ishize habayeho Imbuto Foundation
Bacinye akadiho bishimira iyi myaka 15 ishize habayeho Imbuto Foundation
Bashimira uyu muryango wabagobotse
Bashimira uyu muryango wabagobotse

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • RWOSE ABANA NI BAKURWE MU MUHANDA. BIRAGAYITSE.

  • Ababyeyi nibo ba mbere bakwiye kumva responsibility yo kubyara. Kumara kubyara ukumva ko umuhanda uzakurerera biragayitse. Yewe Leta nayo turayirenganya ntibyara ntikwiye no kurera ba nyirubwite bigaramiye. Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish