Ababyeyi batuye mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu bajya gukorera mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabwaga kutajyana abana babo muri iki gihugu bakabasiga ku mupaka muto (petite bariere), ubu ngo bubakiwe amarerero. Aya marerero yubatswe n’Umuryango Uyisenga n’Imazi usanzwe utera inkunga mu kurera abana bato. Nyirandegeya Jaquelie ufite abana […]Irambuye
Byagarutsweho mu mahugurwa y’abagore bakora itangazamakuru yaberaga i Kigali kuva tariki 12 kugeza tariki 16 Kamena 2017. Aho bahugurwaga ku gukora inkuru z’amatora kandi bagakora kinyamwuga. Emmanuel Mugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) yibukije abanyamakuru bari bitabitiye aya mahugurwa amahame arenga icumi ngenderwaho mu gutara no gutangaza amakuru mu bihe by’amatora ,ndetse abasaba no […]Irambuye
Mu Rwanda kuri uyu wagatanu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafrica, byabereye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama aho Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yavuze ko nubwo hari intambwe iri guterwa mu kubarengera ariko hakiri ikibazo cy’abakoresha abana imirimo ivunanye n’ababyeyi badaha abana uburenganzira bwabo bw’ibanze. Minisitiri Esperance Nyirasafari yavuze ko nk’aha mu Bugarama naho […]Irambuye
*Urubyiruko ngo rukoresha ibiyobyabwenge rugamije gusinda gusa *Hari abo usanga babikora nk’amarushanwa yo gusinda *Icyatsi kitwa Rwiziringa gishobora kujya ku rutonde rw’ibiyobyabwenge mu Rwanda Ubushakashatsi buheruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima bugaragaza ibiyobyabwenge nk’icyorezo mu rubyiruko kuko 54% by’urubyiruko mu Rwanda rwagerageje cyangwa rukoresha ibiyobyabwenge. Umuto mu babikoresha ni uwo basanze afite imyaka […]Irambuye
Mu bikorwa bikomeje byo kurwanya abayita abavuzi gakondo bakora mu buryo butemewe n’amategeko i Musanze hafunzwe amavuriro amwe n’amwe arimo n’aho basanze hari uvuza abamugana impu n’amajanja by’inyamaswa, ndetse n’abafite ibidomoro byuzuyemo ibintu bisukika bita imiti baha abarwayi. Abavuzi gakondo bemewe bafite ibyangombwa bahabwa, ababifite nabo barasuzuma servisi batanga. Abatabifite n’abatanga servisi mbi cyane cyane […]Irambuye
Mu myaka itanu ishize Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yihaye intego zinyuranye zo guteza imbere imibereho myiza y’abamugaye, uyu munsi berekanye aho bageze, basanga hari ibyagezweho birimo cyane cyane guhabwa uburenganzira, kwamburwa amazina abasebya no gushyirirwaho ibyangomwa bibafasha kimwe n’abandi. Gusa ngo baracyafite imbogamizi nyinshi… Iyi nama yashyizweho mu 2010, mu 2012 ishyiraho ibyo yifuza kugeza […]Irambuye
Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri y’incuke abiri yo mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi baravuga ko bamaze igihe badahembwa batanahabwa imfashanyigisho none bahisemo guhagarika akazi. Aba barimu bavuga ko amafaranga bahembwa atangwa n’ababyeyi b’abana bigisha ariko ko bamwe batayatanga n’abayatanze ntibayatangire ku gihe. Bavuga ko bamaze igihe batabona umushahara kuko ababyeyi banze […]Irambuye
Kuri uyu wa kane u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku burwayi bwo mu mutwe usanzwe uba tariki ya 07 Mata. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kiravuga ko uretse ingaruka za Jenoside zatije umurindi ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda, muri iyi minsi indwara nka SIDA, Diabete na Cancer n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biri mu bikomeje […]Irambuye
Abanyamadini bavuga ko ibikorwa byabo byinshi bitagamije inyungu bityo bikwiye gusonerwa imisoro byakwa, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyo kikavuga ko nibashobora kugaragaza ko bitagamije inyungu bwite koko bitasoreshwa, ariko ko banafite byinshi bakora ubona bigamije inyungu ariko bidasoreshwa kuko babyita ko bigamije gufasha abaturage. Mu Rwanda, usanga gushing insengero n’amatorero bamwe babyita Business kuko biri […]Irambuye
Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, Akagali ka Mbabe barishimye kuko ngo batazongera kuvoma amazi yanduye yo mu mugezi wa Nyabarongo, bavomaga amazi yanduye kandi bakoze urugendo rurerure, akenshi ijerekani yaguraga amafaranga 400. Ku bufatanye bw’Akarere ka Kicukiro, n’Umushinga Water for People na Coca Cola, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ivomo rusange […]Irambuye