Mu muhango wo kurahiza bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, umusaza w’imyaka 94 y’amavuko, Stanislas Mutabaruka na we uri mu banyamuryango bashya barahiye, yatangarije Umuseke ko Leta zose zabayeho mu Rwanda yazibonye, ngo FPR ni yo yakuyeho urwikekwe mu Banyarwanda bari barabaswe n’amoko. Uyu […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Polisi yataye muri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, mu Karere ka Muhanga witwa Aimable Ndayisaba akekwaho gukoresha nabi amafaranga agenewe VUP. Amakuru agera ku munyamakuru wacu ukorera i Muhanga aravuga ko Aimable Ndayisaba yatawe muri yombi ku mugoroba, ubu akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Muhanga. Gutabwa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye rizwi nka “Groupe Scolaire de la Salle” rwibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bashimira abagize ubutwari bwo gihisha abanyashuri bahigaga icyo gihe bahigwaga. Abanyeshuri ubu biga kuri Groupe Scolaire de la Salle basobanuriwe amahano yabereye muri iri shuri hakicwa imbaga y’abanyeshuri […]Irambuye
Mu myaka ya za…, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi bakanguriye abaturage bo mu Mirenge ya Nzahaha, Rwimbogo na Gashonga gukorana na Banki y’Abaturage kugira ngo ibagurire inka zifite amaraso y’inzungu 100% bakazishyura buhoro buhoro, bagiye kubaha inka bazana izifite amaraso y’inzungu kuri 25%, none hari bamwe bavuga ko bishyuye amafaranga y’ikirenga. Iyi […]Irambuye
*Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda buvuga ko abakeneye gufashwa ari benshi, *Mu Rwanda ngo indi mbogamizi ni iy’uko abakoranabushake bitabira uyu muryango ari bake. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gutegura umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge uzizihizwa kuri uyu wa gatanu tariki 6 Gicurasi mu Rwanda, umuyobozi wa Croix Rouge ivuga ko imaze guhindura ubuzima n’imibereho […]Irambuye
Bamwe mu batuye mu mudugudu w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wubatse mu Kagari ka Kinyonzo, Umurenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma baratabaza Leta kuko ngo inzu bubakiwe nyumaho gato ya Jenoside zenda kubagwaho. Ubwo UM– USEKE wasuraga uyu mudugudu, umukecuru w’imyaka 83 witwa Mukanksu Concilia yatugaragarije ukuntu amazi atembera mu nzu abamo anyuze mu mabati yangiritse. […]Irambuye
Mu rwego rwo korohereza ishoramari mu byerekeranye no kubaka mu Mujyi wa Kigali, amavugurura yakozwe kuva mu mwaka wa 2013-2015 yatumye iminsi umuntu yamaraga yiruka mu nzego zinyuranye asaba icyangombwa cyo kubaka iva ku minsi isaga 365, igera ku minsi irindwi gusa kandi bigakorerwa kuri internet gusa. Inzego zitanga ibyangombwa byo kubaka ziri mu nzego […]Irambuye
Urubyiruko 300 rw’abakorerabushake mu duce tunyuranye tw’igihugu kuri uyu wa kane basinye amasezerano y’ubufatanye na Police y’u Rwanda mu gukumira ibyaha hagamijwe gukomeza umutekano hamwe no kurengera isuku. Uru rubyiruko rwiyemeje kandi kugira uruhare mu guhindura imyumvire ku baturage cyane cyane mu kubashishikariza isuku n’imirire mibi, ibi bakazabifatanyamo n’umuryango utegamiye kuri Leta wa SFH Rwanda. […]Irambuye
*Impunzi zose zigiye kujya zihabwa amafaranga aho guhabwa ibiryo, *MIDMAR yavuze ko igenamigambi ry’ibiza ari ibya buri wese. Kuri uyu wa gatatu komisiyo y’abadepite ishinzwe igenamigambi yasuzumye imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’imyaka itatu ya Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDMAR). Iyi Minisiteri yasabye kongererwa ingengo y’imari kuko abafatanyabikorwa bagabanyije imbaraga kandi ngo u Rwanda rushobora kuzakira Abanyarwanda […]Irambuye
Kuba aka karere karashyizwe mu mijyi yunganira Kigali, ngo ni amahirwe abahatuye bafite yo kubyaza umusaruro, ibyiza nyaburanga bigize aka karere nka Pariki ya Nyungwe, Kivu, amashyuza n’ibindi byatuma abava hanze bazana amadevize muri uyu mujyi bikanazamura ishoramari muri aka karere. Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) kiri kumwe n’impuguke zigize itsinda Future Moves Group zavuye muri […]Irambuye