Gicumbi: Abanyeshuri biga G.S. de la Salle bibutse abazize Jenoside
Kuri uyu wa gatanu, urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye rizwi nka “Groupe Scolaire de la Salle” rwibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bashimira abagize ubutwari bwo gihisha abanyashuri bahigaga icyo gihe bahigwaga.
Abanyeshuri ubu biga kuri Groupe Scolaire de la Salle basobanuriwe amahano yabereye muri iri shuri hakicwa imbaga y’abanyeshuri n’abarimu babo.
Nk’uko byagarutsweho mu buhamya bw’abaharokokeye, ngo iri shuri riherereye mu Murenge wa Byumba ryabereyemo amahano akomeye , dore ko bamwe mu bahigaga aribo bicaga bagenzi babo.
Abarimu bahigishaga kuri iki kigo nabo ngo bifashishaga ingero zijyanye no kwigisha Ingengabitekerezo kugeza Jenoside ibaye. Aha hatanzwe urugero rw’umwarimu wabaga yigisha isomo ry’imibare rizwi nka ‘ensemble’ agashiramo iby’Abahutu n’Abatutsi.
Shingiro Leonard, umwe mu barokokeye muri iki kigo yatanze ubuhamya, asobanura inzira y’umusaraba banyuzemo. Yavuze ko bamwe mu banyeshuri n’abarimu bicanywe ubugome bukabije, ariko ngo hari n’abagize ubutwari bahisha abantu, abandi bahungisha abahigwaga uko bashoboye.
Shingiro yavuze ko ubu bababazwa cyane no kubona bamwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri iri shuri bahaturiye, ariko bakaba badatanga amakuru ngo banasabe imbabazi kubo biciye imiryango yabo, ndetse ntibitabire n’ibikorwa byo kwibuka muri iki kigo.
Akimana Jeanne, wiga muri iki kigo we yashimiye cyane imiryango yabashije kurokora bamwe mu bahigwaga, kugeza bacitse ku icumu n’ubwo batashoboye guhisha bose.
Umuyobozi w’Akarere ushinzwe iterambere n’ubukungu, Muhizi Aimable yavuze ko hagomba gushyirwa ingufu mu kwigisha neza abana n’urubyiruko, no gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Muhizi kandi yashimiye bamwe mu baturage bitabira cyane ibikorwa byo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi