Digiqole ad

Mutabaruka w’imyaka 94 yabonye Leta zose, FPR ngo ni yo yunze Abanyarwanda

 Mutabaruka w’imyaka 94 yabonye Leta zose, FPR ngo ni yo yunze Abanyarwanda

Mzee Stanislas Mutabaruka avuga ko FPR ariyo yakuyeho urwikekwe mu Banyarwanda bari bashyize imbere amoko

Mu muhango wo kurahiza bamwe mu baturage bo mu murenge wa  Gahanga mu  Karere ka Kicukiro, kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, umusaza w’imyaka 94 y’amavuko, Stanislas Mutabaruka na we uri mu banyamuryango bashya barahiye, yatangarije Umuseke ko Leta zose zabayeho mu Rwanda yazibonye, ngo FPR ni yo yakuyeho urwikekwe mu Banyarwanda bari barabaswe n’amoko.

Mzee Stanislas Mutabaruka avuga ko FPR ariyo yakuyeho urwikekwe mu Banyarwanda bari bashyize imbere amoko
Mzee Stanislas Mutabaruka avuga ko FPR ariyo yakuyeho urwikekwe mu Banyarwanda bari bashyize imbere amoko

Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru cyarangiye ubwo ku biro by’umurenge wa Gahanga hakirwaga indahiro y’abanyamuryango bashya 277 biyemereye ku mugaragaro kuzakurikiza indangagaciro ziranga Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Bamwe mu munyamuryango ba FPR babwiye Umuseke ko abarahiye bari bakwiye kujya bahabwa ikarita ibaranga bigatuma nta we ushobora kurahira kabiri nk’uko hari abavuga ko byababayeho.

Kwizera utuye mu murenge wa Gahanga yabwiye Umuseke ko kugeza ubu amaze kurahirira kuba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi inshuro ebyiri.

Ubwa mbere ngo yarahiye ari mu ngando z’abanyeshuri, ubwa kabiri arahira ari mu mahugurwa y’urubyiruko yari yabereye mu gace yari atuyemo.

Kuri we ngo ibi bidahindutse byatuma bamwe mu babikora babifata nk’umuhango gusa kandi  ubundi biba ari igihango gikomeye umunyamuryango mushya aba agiranye n’Umuryango FPR Inkotanyi by’umwihariko n’igihugu muri rusange.

Undi muturage waganiriye n’Umuseke yavuze ko indahiro igomba kugendana n’ibikorwa.

Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko utashatse ko amazina ye atangazwa yanenze bamwe mu barahirira kuzakora ibikubiye mu ndahiro y’Umuryango FPR Inkotanyi ariko bikaba ‘amasigaracyicaro’.

Yasabye abanyamuryango bose kujya bazirikana icyo Umuryango FPR Inkotanyi uharanira, avuga ko ari  iterambere  n’umutekano by’u Rwanda, bakirinda gutetereza Umukuru w’Igihugu Paul Kagame uhora aharanira iterambere rya bose.

Yabasabye na bo ko ‘imvugo yajya iba ingiro’, ntibibe amagambo gusa atagira ibikorwa.

Umukuru mu barahiriye kuba abanyamuryango bashya ba FPR  Inkotanyi mu murenge wa Gahanga ni Stanislas Mutabaruka wavutse muri 1922 ubu akaba ari hafi kuzuza imyaka 94 y’amavuko.

Uyu mukambwe yasabye abakiri bato barahirira kuba abanyamuryango kujya birinda gutatira igihango bagiranye na wo.

Yababwiye ko uyu muryango ari wo wazanye ubumwe mu Banyarwanda ugatuma u Rwanda rugarura isura nziza.

Ngo ubutegetsi bwose bwayoboye uru Rwanda yarabubonye, ariko ngo FPR Inkotanyi ni yo yakuyeho urwikekwe rushingiye ku moko mu Banyarwanda, ubu bakaba bahujwe na Ndi Umunyarwanda.

Uhagarariye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Gahanga witwa Hassad yavuze ko kugeza ubu abanyamuryango ba FPR muri Gahanga bangana na 8,8% ni ukuvuga abaturage  ibihumbi 29 434.

Umwaka ushize ngo uyu muryango muri Gahanga wakiriye abanyamuryango bashya 179.

Abanyamuryango b’imena bari bitabiriye uwo muhango harimo n’Umukuru w’Akarere ka Kicukiro Dr Jeanne  Nyirahabimana,  bose bakaba baragarutse ku kamaro ko gushyira mu bikorwa indangagaciro z’Umuryango kugira ngo gahunda y’iterambere za Guverinoma y’u Rwanda zizagerweho.

Basabye kandi abanyamuryango bashya gukora ubukangurambaga mu bandi baturage, na bo ngo bakaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Biyemeje kugendera ku ndangagaciro z'Intore Nkuru
Biyemeje kugendera ku ndangagaciro z’Intore Nkuru
Abanyamuryango bashya barahiye muri FPR Inkotanyi
Abanyamuryango bashya barahiye muri FPR Inkotanyi
Dr Jeanne Nyirahabimana Umuyobozi w'akarere ka Kicukiro
Dr Jeanne Nyirahabimana Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro
Senderi International Hit Magufuli Havard yari ahari asusurutsa abaturage muri morale
Senderi International Hit Magufuli Havard yari ahari asusurutsa abaturage muri morale
Bamwe mu banyamuryango ba RPF Inkotanyi baje kwifatanya n'abarahiye
Bamwe mu banyamuryango ba RPF Inkotanyi baje kwifatanya n’abarahiye
Kagasa niyo yatwaye igikombe cy'irushanwa rito ryari ryateguwe na FPR muri uyu muhango
Kagasa niyo yatwaye igikombe cy’irushanwa rito ryari ryateguwe na FPR muri uyu muhango

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nabandi batubwiraga ko turi mubwato bumwe bubumbye abanyarwanda abahutu abatwa n’abatutsi babanjirijwe nabatubwiraga ko turinyabutatu nyarwanda iterimbere.bagatera indirimbo tukagacinya sinakubwira.Igihuru cyaje kubyara igihunyira sinakubwira ababyinaga none ejo bavuza induru karahava.Abanyarwanda nukubitondera.

  • FPR itaraza sinigeze nunva hari uvuga nabi ubutegensi bwariho icyo gihe. Ubwo FPR nigenda hakazabandi niho nayo bazayivugana. Bunvuhore ati “abagiyeho tubaha impundu, abavuyeho tubaha induru, ariko Rwanda!” Nonese kugirango uwo musaza avuge iki?

Comments are closed.

en_USEnglish