Digiqole ad

MIDMAR yasabye kongererwa ingengo y’imari mu myaka itatu iri imbere

 MIDMAR yasabye kongererwa ingengo y’imari mu myaka itatu iri imbere

Minisitiri Mukantaba Seraphine yari kumwe n’abandi bayobozi bo muri MIDIMAR basobanura impamvu yo kongererwa ingengo y’imari

*Impunzi zose zigiye kujya zihabwa amafaranga aho guhabwa ibiryo,

*MIDMAR yavuze ko igenamigambi ry’ibiza ari ibya buri wese.

Kuri uyu wa gatatu komisiyo y’abadepite ishinzwe igenamigambi yasuzumye imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’imyaka itatu ya Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDMAR). Iyi Minisiteri yasabye kongererwa ingengo y’imari kuko abafatanyabikorwa bagabanyije imbaraga kandi ngo u Rwanda rushobora kuzakira Abanyarwanda bari mpunzi batahuka ari benshi.

Minisitiri Mukantaba Seraphine yari kumwe n'abandi bayobozi bo muri MIDIMAR basobanura impamvu yo kongererwa ingengo y'imari
Minisitiri Mukantaba Seraphine yari kumwe n’abandi bayobozi bo muri MIDIMAR basobanura impamvu yo kongererwa ingengo y’imari

Iyi Minisiteri inavuga ko ikibazo cyo gukumira ibiza kidakwiriye guharirwa yo yonyine, ngo ni ikibazo kireba inzego zose.

MIDIMAR yasabye ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari eshanu na miliyoni magana atatu na makumyabiri n’ebyiri zirenga (Frw 5, 322, 817, 363), azakoreshwa mu myaka itatu. Mu ngengo y’imari ya 2015/16, MIDIMAR yari yagenewe agera kuri miliyari imwe na miliyoni magana abiri na mirongo ine zirenga (Frw 1, 246, 376,307).

Minisitiri Mukantabana Seraphine, amaze kugaragaza ingengo y’imari y’umwaka utaha, ndetse n’ibikorwa izashyirwamo, abagize Inteko Nshingamategeko umutwe abadepite bo muri Komisiyo y’igenamigambi babajije ibibazo bijyanye n’ibyakorwa kugira ngo ibiza ntibikomeze gutwara ubuzima kandi n’impunzi zibashe kwitabwaho.

Mukantabana yavuze ko zimwe mu mpamvu zikomeye zituma basaba kongererwa ingengo y’imari ari uko ibihugu by’amahanga n’Umuryango w’Abibumbye bagabanyije inkunga yo gufasha impunzi ziri mu Rwanda.

Yongeyeho ko u Rwanda rushobora kuzakira Abanyarwanda benshi bazaba batahuka mu mwaka wa nyuma wo kwitwa impunzi ku Banyarwanda tariki ya 31 Ukuboza 2017, kandi ngo hari n’ingamba zo gukumira ibiza bikomeza gutwara ubuzima bw’abantu.

Kuri iyi tariki ngo UNHCR izasiba mu bitabo by’impunzi Abanyarwanda bose ubu bafite icyangombwa cy’ubuhunzi.

Minisitiri Mukantabana Selaphine yavuze UNHCR ifite inshingano zo gufasha u Rwanda ku kwita ku mpunzi ziri mu Rwanda itangiye gutererana Leta ku gushyira mu bikorwa inshingano zayo, kuko ubu ngo ku byo uwo muryango wakagombye gutanga, isigaye itanga 30% gusa.

Abadepite bagaragaje ikibazo cyo kudakora igenamigambi ryo gukumira ibiza mbere y’uko biba, na n’ubu ngo ubuzima bw’abantu bugitwarwa na byo.

Minisitiri  Mukantabana yavuze ko inzego zose zifite inshingano zo gukumira ibiza, kugabanya ubukana bwabyo no kubikorera igenamigambi.

Yanasabye abadepite kujya bareba ko inzego zose zibikorera igenamigambi. Ati: “Buri wese afite inshingano zo gukumira ibiza no kugabanya ubukana bwabyo.”

Minisitiri yavuze ko amabwiriza n’igenamigambi bihari ahubwo ko hari inzego zikirenga ku mabwiriza zikareka abantu bubaka nko mu manegeka kandi bigaragara ko hadakwiriye kubakwa.

 

Impunzi zose zigiye kujya zihabwa amafaranga

Abadepite babajije Minisitiri ikibazo cy’impunzi zihabwa indyo imwe kandi haba harimo n’abatabishoboye. Batanze urugero ku mpungure z’ibigori zihabwa impunzi kandi haba harimo abana, abakecuru n’abasaza baba badashoboye kubirya kubera ikibazo cy’amenyo.

Minisitiri Mukantabana yavuze ko iki kibazo kugikemura, batangiye kujya baha impunzi amafaranga. Ibyo ngo byatangiriye mu nkambi ya Gihembe, mu murenge wa Kageyo mu karere ka Kagicumbi, ariko ngo bigiye no gukomereza mu zindi nkambi.

Yanavuze kandi ko bazareba uko bazajya batanga amafaranga y’ibiryo ndetse n’ay’ibikoresho.

Minisitiri kandi yanagarutse kuri politike yo kwimura impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda, avuga ko bagitegereje igihugu kizemera kwakira izi mpunzi ariko ngo kugeza ubu nta gihugu kirabyemera.

Abadepite basabye iyi MIDIMAR kujya ikorana n’izindi nzego zaba izindi Minisiteri cyangwa inzego z’ibanze kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo biterwa n’ibiza no kubikumira bitaraza.

Abadepite bagiriye iyi Minisiteri kujya ikorana n'izindi nzego mu gukumira ibiza n'ubukana bwabyo
Abadepite bagiriye iyi Minisiteri kujya ikorana n’izindi nzego mu gukumira ibiza n’ubukana bwabyo

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Birakwiye ko impunzi zimwe na zimwe zidakwiye kuba zikiri i Rwanda. hari impunzi zaturutse Congo Kinshasa za Masisi zakabaye zisubira iwabo kuko icyo zahunze kitakiriho wenda abitwa ko ari impunzi za pilitike aho ho byakumvikana ariko abahunze amasasu bo nibasubireyo.

    abavuye i Burundi bo baracyafite ikibazo kuko i Burundi haracyari impagarara bo babareke. ariko aba Congo bo batahe ntampamvu yo gukomeza kuba i Rwanda.

    ahubwo ingengo y’imari yongerwe kubijyanye n’ibiza kuko nibyo bikomeje gukara cyane no kwangiza byinshi.

    • Ku kibazo cy’impunzi z’abarundi nazo hakwiye kurebwa uko Leta y’u Rwanda na UNHCR bakumvikana na Leta y’u Burundi, impunzi z’abarundi zibishaka zigataha mu gihugu cyabo, dore ko na Leta iriho mu Burundi irimo ishishikariza izo impunzi gutaha.

      Ntabwo byumvikana ukuntu umuturage w’umurundi utari mu bya Politiki, yakomeza gutesekera hariya mu nkambi, kandi mu gihugu cye basaba ko izo mpunzi zitaha. Abanyepolitiki b’abarundi bahunze, nibo bafite ikibazo hamwe na bariya bashatse gukora Coup d’Etat igapfuba, ariko rwose abandi baturage basanzwe, tuvugishije ukuri, nta kibazo na kimwe bafite cyababuza gusubira mu gihgu cyabo, uretse wenda umutekano utaragaruka neza muri Bujumbura, ariko nabyo uwo mutekano muke ahanini ukururwa na bariya barwanya Leta batera za grenades bakica n’abantu mu tubare/utunywero.

      Biriya bita “assassinats ciblés” aho usanga bagenda bakarasa umuntu ukomeye runaka, biragaragara nk’aho bikorerwa mu nzego z’abarwanira ubuyobozi n’abarwanya Leta, ndetse n’abandi bafite inyungu za Politiki. Ariko abaturage bo basanzwe ntabwo bibageraho, uretse wenda bariya bakoze imyigaragambyo babishowemo n’abanyepolitiki barwanira inyungu zabo.

  • Ko minisiteri yikuraho responsibilities zayo se???!!

Comments are closed.

en_USEnglish