Urubyiruko rwumvikanye gufatanya na Police gukomeza umutekano n’isuku
Urubyiruko 300 rw’abakorerabushake mu duce tunyuranye tw’igihugu kuri uyu wa kane basinye amasezerano y’ubufatanye na Police y’u Rwanda mu gukumira ibyaha hagamijwe gukomeza umutekano hamwe no kurengera isuku.
Uru rubyiruko rwiyemeje kandi kugira uruhare mu guhindura imyumvire ku baturage cyane cyane mu kubashishikariza isuku n’imirire mibi, ibi bakazabifatanyamo n’umuryango utegamiye kuri Leta wa SFH Rwanda.
Justus Kangwage wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ari nawe muyobozi w’uru rubyiruko rw’abakorerabushake yasabye uru rubyiruko gukoresha imbaraga rufite mu gusigasira ibyagezweho n’igihugu cyabo.
Kangwage ati «Nk’urubyiruko twiyemeje gufatanya na Police gusigasira ibyagezweho n’igihugu cyacu dutanga umusanzu ahakenewe hose mu kubirinda no kugera ku bindi. »
Kangwage yavuze ko ubufatanye bw’urubyiruko rw’u Rwanda n’inzego z’umutekano n’ibigo bigamije guhindura imyumvire ku isuku n’imirire, buzatuma hari ikintu gikomeye kigerwaho.
Francis Kaboneka, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wari muri uyu muhango yabwiye urubyiruko ko rufite inyungu nini mu gufatanya n’inzego kubaka umutekano n’isuku mu gihugu.
Kaboneka ati « Mugite urugamba rutoroshye rwo guhindura imyumvire y’abanyarwanda no gutanga amakuru kubantu bashaka kurya utwabo bakarenzaho n’utwabandi hamwe n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.»
Yongeho ko gukumira icyaha ari ukikirwanya kitaraba, abasaba gushyira imbaraga cyane mu gukumira kuko aribyo byafasha igihugu muri rusange.
Josiane UWANYIRIGIRA
M– USEKE.RW