Digiqole ad

Croix Rouge y’u Rwanda yagaragaje ikibazo cy’amikoro make

 Croix Rouge y’u Rwanda yagaragaje ikibazo cy’amikoro make

Karamaga Appolinaire na Dr. bernard Ndizeye umuyobozi wa Croix Rouge y’U Rwanda

*Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda buvuga ko abakeneye gufashwa ari benshi,

*Mu Rwanda ngo indi mbogamizi ni iy’uko abakoranabushake bitabira uyu muryango ari bake.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gutegura umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge  uzizihizwa kuri uyu wa gatanu tariki 6 Gicurasi mu Rwanda, umuyobozi wa Croix Rouge ivuga ko imaze guhindura ubuzima n’imibereho y’Abanyarwanda benshi, ariko ngo iracyahura n’imbogamizi y’amikoro no kuba abakennye bakeneye kuzamurwa ari benshi no kuba Abanyarwanda batitabira kuba abanyamuryango ari benshi.

Karamaga Appolinaire na Dr. bernard Ndizeye umuyobozi wa Croix Rouge y'U Rwanda
Karamaga Appolinaire na Dr. bernard Ndizeye umuyobozi wa Croix Rouge y’U Rwanda

Tariki ya 8 Gicurasi uba uri umunsi mpuzamahanga w’umuryango wa Croux Rouge ku Isi hose.  Croix Rouge y’U Rwanda yo izizihiza uyu munsi kuri uyu wa gatanu tariki 6 Gicurasi, aho izaba yizihiza imyaka 51 imaze ikorera mu Rwanda.

Croix Rouge y’U Rwanda muri iyo myaka 51, iyimaze ikora ibikorwa bitandukanye birimo kugabanya umubare w’abakene bazahura kurusha abandi babafasha gutera imbere  ndetse inakora ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze.

Uyu muryango ngo nubwo hari benshi uvuga ko umaze gufasha guhindura imibereho, ngo uracyahura n’imbogamizi y’amikoro make no kuba umubare w’abakene bakeneye gufashwa ukomeza kuba munini.

Ngo ibi ahanini ni ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi yangije byinshi igatuma Abanyarwanda benshi n’ubu bakiri mu bukene.

Dr. Bernard Nzigiye Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko indi mbogamizi bafite ari uko Abanyarwanda batitabira kuba abanyamuryango ari benshi.

Yavuze ko ubwitabire bwo kuba abanyamuryango ba Croix Rouge buri hasi. Ngo hari n’ababa abanyamuryango kuko bashaka ko Croix Rouge ibakemurira ikibazo, nubwo ari bo bake.

Croix Rouge  y’u Rwanda ifasha Abanyarwanda bakennye kurusha abandi kuva muri ubwo bukene kandi na bo ngo babigizemo uruhare.

Uyu muryango ubu ngo ukorera mu turere twose tw’igihugu ufasha abaturage kubakira abatagira inzu, gutanga amatungo, gufasha urubyiruko kwiga no kwiga imyuga, gutuza abatishoboye n’abasigajwe inyuma n’amateka no kubashakira ubutaka bwo guhinga no kubashakira imishinga yo gukora.

Croix Rouge ngo inafasha mu bikorwa byo gutanga ubutabazi ahantu hatandukanye. Ubu ngo igiye gutangiza ubukangura bwo kwigisha abatwara ibinyabiziga n’ibinyamitende kwiga ubutabazi bw’ibanze bukorerwa umuntu uhuye n’impanuka.

Ibi ngo bizafasha kugabanya abantu bapfa bazize impanuka ndetse n’abahura n’ubumuga kubera ko batabonye ubutabazi bw’ibanze bwo mu gihe abaganga bari batarahagera.

Umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge mu Rwanda uzizihirizwa mu karere ka Nyaruguru kamwe mu turere uyu muryango ukoreramo ibikorwa byo gufasha abaturage kuva mu bukene.

Kuri uyu munsi ngo hazasurwa ibikorwa by’ingirakamo wagejeje ku baturage, harimo udusozi ndatwa, amavomero, ubworozi n’amakoperative y’ubuhinzi n’ay’imyuga.

Mu Rwanda abakoranabushake ba Croix Rouge  bagera mu bihumbi ijana 100,  ariko ngo baracyari bake ugereranyije n’antu bakeneye gufashwa.

Karamaga Appolinaire umunyamabanga wa Croix Rouge Rwanda na Dr. Bernard Nzigiye umuyobozi wa Croix Rouge y'U Rwanda mu kiganiro n'abanyamakuru
Karamaga Appolinaire umunyamabanga wa Croix Rouge Rwanda na Dr. Bernard Nzigiye umuyobozi wa Croix Rouge y’U Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze. Umuseke nkunda ko mukora inkuru irimo ubunyamwuga kabisa.
    Ni ukuri Croix Rouge nyizi kuva nkiri akana gato,ngeze secondaire ndayihasanga, university biba uko imvugo niyo ngiro pe. Ifite 7 principles nkunda kandi ifasha benshi pe, Iragahorane Imana: Humanity, Impartiality, Independence, Neutrality, volontary service, Unity and Universality. Murakoze umuseke kuri buntambukirize iyi nkuru. Harya buriya ntabwo gouvernement zijya ziha ibikombe iyi miryango yita ku benegihugu. wonderful activities, murakora pe; HE Azabashimire

    • Ori urakoze kutwibutsa disi izi principes. twajyaga tuvuga ngo iratabara CR irakabaho. CRR ni ntagererannywa. Ahubwo abanyarwanda nibayiyoboke ari benshi one hundred thousand ni bake kuri millions zirenga 11 z’abanyarwanda, ahubwo n’abana bajye batozwa gutanga bakiri bato,.Imana ibane namwe kandi ibyo mukora ni byiza mukomereze aho Imana ibari imbere. Umuseke mwakoze ku bw’iyi nkuru

      • Croix Rouge murakora kandi principles murazubahiriza; oye oyee oye a memory of solferino, Henry Dunant nubwo atakiriho turamwemera yasize umurage mwiza.
        ubutabazi bw’ibanze rwose abanyarwanda turabukeneye kandi mu nzego zose. uziko muri za accident in Roads umuntu apfa kandi yari kurengerwa perhaps byatewe nuburyo bamufashe muri bad position. mugira service nziza kabisa

  • mwakoze ku bw’iyi nkuru. CR ugufasha ni ukwakera, menya ariho byavuye iyo umuntu asabye umuntu ati wamfashije akakubwira ngo ndagufasha se ndi croix rouge. ako kantu murumva ari ubwa mbere mwebwe mukumvise, ubufasha bwayo si ubwa none; mukomerezaho, mbasabiye igikombe cy’uko muri indashyikirwa

  • CRR ikora ibintu byinshi. hari aho nzi najyaga mbona bavoma ibishanga, none ubu yabahaye amazi, yigisha no gukora uturima tw’igikoni; mu dusozi ndatwa. mbega ibikorwa byiza. Nigize kujya mu mahugurwa yari yateguriwe muri CR mbona bagira n’indangagaciro yo kwakira abantu neza. Ni ukuri muri ntagereranywa.

Comments are closed.

en_USEnglish