Digiqole ad

Muhanga: Gitifu w’Umurenge wa Nyabinoni yatawe muri yombi azira VUP

 Muhanga: Gitifu w’Umurenge wa Nyabinoni yatawe muri yombi azira VUP

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Polisi yataye muri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, mu Karere ka Muhanga witwa Aimable Ndayisaba akekwaho gukoresha nabi amafaranga agenewe VUP.

Amakuru agera ku munyamakuru wacu ukorera i Muhanga aravuga ko Aimable Ndayisaba yatawe muri yombi ku mugoroba, ubu akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Muhanga.

Gutabwa muri yombi kwe, ngo bifitanye isano n’imikoreshereze mibi y’amafaranga agenewe abaturage muri gahunda ya VUP mu Murenge wa Nyabinoni.

Mu cyumweru gishize, Philip Munyezamu wahoze ari umukozi ushinzwe gahunda ya VUP mu Murenge wa Nyabinoni nawe yatawe muri yombi akekwaho gukoresha amafaranga ya VUP mu nyungu ze, nubwo atari akihakora.

Gahunda ya ‘VUP’ igizwe ahanini n’ibikorwa biha imirimo abaturage benshi bakennye cyane, igaragara mu mirenge ikennye cyane mu gihugu. Iyi gahunda ikunze kugaragaramo ibibazo bishingiye ku kunyereza no gukoresha nabi amafaranga aba agenewe iyi gahunda.

Muhizi Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga

4 Comments

  • ark aba bayobozi bagabanyije indanini bakarya ibyobagenewe nkubuse iyo badatinye ibyo mizehe aherutse kubabwira ntobatinya n’Imana igihe izaba ibabaza ibyokurya by’imfubyi n’abakene barite ahaaaa umvako mizehe avuga ninko kuvuza ingoma mumatwiyintumbi.

  • Ese koko Viyupi yapfuye kubera ba gitifu bariye amafaranga hirya nohino gusa? Ese muri Rubavu,Karongi,Rusizi hahanwe nde?

  • Muribuka kera kungoma ya Habyarimana? Hafungwaga gusa ba contabure, dossiye ikrarangirira aho.

  • Muganwa we Leta ni nk’indi ntihazagire ukubeshya icyaha cyigira uburemere bitewe n’ugikoze n’ubwo amategeko aba ahari kandi bivugwa ko areba bose ariko habaho n’icyo umuntu yakwita ubudahangarwa bwo mw’ibanga rizwi na bake mugani wa Sebanani Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira!

Comments are closed.

en_USEnglish