Ku rwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo abarenga ibihumbi 50, ruherereye mu Murenge wa Rwankuba, Akarere ka Karongi, Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwavuze ko kutubahiriza amategeko ndetse n’umuco wo kudahana byaranze abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aribyo byatumye bagera ku ntego yabo. MUKANDORI Dancila uhagarariye imiryango y’Abavoka yabuze abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko mbere ya […]Irambuye
Nyamasheke – Kuri uyu wa gatanu, Umuganga mu bitaro bya Bushenge witwa Kabalisa Kalisa watawe muri yombi akekwaho kwinjira mu kazi akoresheje ibyangobwa by’ibihimbano, ngo yabibone abifashijwemo n’umukozi muri MINEDUC. Kalisa warangije amasomo y’ubuganga mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ngo yakoresheje ‘Equivalence (icyangombwa abantu bize ubuganga n’ubuforomo mu mahanga basabwa […]Irambuye
Ubunyarwanda ngo nicyo gishoro cyunguka kurenza ubuhutu, ubututsi n’ubutwa. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane mu kigo cy’ubwishingize SONARWA habaye umuhango wo kwibuka abantu 9 bari abakozi b’iki kigo bazize genocide Jenocide yakorewe abatutsi. Minisitiri wa siporo n’umuco Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru yavuze ko nta munyarwanda numwe wungukiye muri jenoside kandi ngo buri […]Irambuye
Mu Murenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana, umukecuru Mukarukiriza Vestine w’imyaka 56 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, arishimira imirasire y’izuba yahawe na Kompanyi yitwa M.Power, ngo ubu akaba yiteguye kuba yanabyaza umusaruro uyu muriro ukomoka ku mirasire. Muri iki gihe cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufata mu mugongo abayirokotse, ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside […]Irambuye
Kigali – Kuri uyu wa kane Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda wakiriye inkunga y’umuryango nterankunga Al ‘Ihsaani Al ‘Khayiriya wo muri Arabia Saoudite inkunga igizwe n’imodoka ebyiri za Ambulance n’inyubako iherereye mu kagali k’Agatare Umurenge wa Nyarugenge igenewe gutunganyirizwamo imibiri y’abitabye Imana uko bikorwa mu myemerere ya Kislamu. Iyi nyubako igizwe n’ibyumba bibiri bigari bigenewe gutunganya […]Irambuye
Nyirasikubwabo Jacqueline, umubyeyi w’abana batatu ni umugore wanze kwicara murugo ngo ategere amaboko umugabo we, itera intambwe atangira gukora imirimo y’amaboko aho kubona ikiraka bimusaba guhataka ku muhanda n’abagabo benshi. Nyirasikubwabo Jacqueline ni umubyeyi w’abana batatu, umukobwa mukuru afite imyaka 15, musaza we umukurikira afite imyaka 8, umuto nawe w’umhungu afite imyaka 6. We n’umugabo […]Irambuye
Umwuka waba uri kugenda uba mwiza hagati y’Abadivantisti b’i Gitwe n’ubuyobozi bwabo ku rwego rw’igihugu nyuma y’urugendo umuyobozi wabo mu Rwanda Dr. Hesron Byiringiro yahagiriye mu ntangiriro z’iki cyumweru aho yasuye Kaminuza ya Gitwe. Urugendo rwishimiwe n’ab’i Gitwe. Nibwo bwa mbere kuva mu 2005 Dr Byiringiro yagirwa umuyobozi w’iri torero yari asuye iri shuri riri […]Irambuye
Abagore batora ikawa mu ruganda rutunganya ikawa rwo mu Kagari ka Sholi, Umurenge Cyeza, Akarere ka Muhanga ngo iyo bari gutora ikawa banungurana ibitekerezo baganira ku nyigisho baba bakuye mutugoroba tw’ababyeyi mu duce batuyemo. Mu kagari ka Sholi ngo ubu nta mugore ukirirwa murugo ategereje ko umugabo azana amafaranga avuye gukorera, kuko ngo iyo bari […]Irambuye
Abakozi bibumbiye muri Sendika yitwa SUPERGAZ birukanywe mu bigo bya WASAC na REG kubera ivugurura ryabaye baravuga ko n’ubu bakiri mu bibazo byakurikiye kwirukanwa kwabo kandi babigejeje ku nzego zishinzwe iby’akarengane ntibasubizwe kugeza ubu, ubuyobozi bwa REG bwo buvuga ko ibyo gusezerera aba bakozi byakozwe neza muri rusange ko n’ikibazo cyihariye cyaba kirimo ukigifite yakwegera […]Irambuye
Umusore w’ikigero cy’imyaka 25 yafatiwe mu mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga aho yafashwe n’uwitwa Nsanzurwimo nyiri umurima w’ibinyomoro amushinja ko yaje kubyiba ahagana saa kumi za mugitondo kuwa 26 Mata ahita amutema amuca ikiganza cy’ibumoso akivanaho burundu. Bamwe mu baturage muri aka kagali babwiye Umuseke ko uyu mugabo yari amaze iminsi ataka ko […]Irambuye