Ibitaro bya Kirehe biratangaza ko mu bana babyivurizaho baturutse mu nkambi ya Mahama, muri bo 80% baba barwaye indwara y’umusonga bitewe n’imbeho ituruka mu uruzi rw’Akagera. Ku bitaro bya Kirehe, mu Karere ka Kirehe, iyo ugiye mu nzu irwariwemo abana, uhasanga abana benshi baharwariye. Ubuyobozi bw’ibi bitaro bukavuga ko umubare munini w’abana baharwarira muri iyi minsi […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru dusoje, ubwo yagezaga ijambo ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) bari mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Innocent Consolateur yagarutse ku bukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingaruka zayo ku gihugu. Padiri Innocent Consolateur hejuru yo kuba umushumba muri Kiliziya Gatorika, ni na Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu, tariki 28 Gicurasi 2016, NZIRUGURU Alex w’imyaka 28 yakoze impanuka ikomeye yaje kumuhitana abura iminota micye ngo akore ubukwe. Alex Nziruguru, wavutse mu 1988, na Nyirakiyobe Jolie bari bagiye ku rushinga, bari barasezeranye imbere y’amategeko kuwa kane tariki 26 Gicurasi 2016, nyuma y’umunsi umwe urupfu rurabatandukanya. Kuri gahunda y’ubukwe, bari gusaba Kimironko […]Irambuye
Mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 22 wahuje abakozi n’abayobozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RBD) kuri uyu wa gatanu, Francis Gatere yibukije abakozi ba RDB ko bafite inshingano zo guteza imbere u Rwanda kandi bagomba kubikora bashingiye ku mateka rwanyuzemo. Mu ijambo rye, Francis Gatare uyobora RDB yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye
*Mu Rwanda Societe Civile ubu irimo imiryango 500 *Hari imiryango ya Societe Civile igifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubu Kuri uyu wa gatanu ihuriro ry’imiryango igize Sosiyete Sivile mu Rwanda ku nshuro ya mbere imiryango iyigize yose hamwe irakora igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Eduard Munyamariza Umuvugizi w’iri huriro mu Rwanda avuga ko Societe Civile […]Irambuye
Nyanza/Gatagara – Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera Mukabaramba wari uhugarariye Minisitiri w’Intebe mu birori byo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze Ikigo cy’abafite ubumuga cy’i Gatagara yasezeranije abari aho ko Minisiteri ye hamwe na Minisiteri y’ubuzima bari kwigira hamwe n’abacuruza insimburangingo n’inyunganirangingo mu Rwanda uko ubwisungane mu buzima ‘Mutuelle de Santé’ bwajya […]Irambuye
Muri iki gihe umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibibazo birimo ihohoterwa rikorwa mu ngo, ubwumvikane bucye, ubukene bishyira ku uburere bucye cyane ku bana binaviramo bamwe kujya kuba ku mihanda cyangwa kuba mu biyobyabwenge n’ingeso mbi. Ibi byose ngo mu kibitera harimo ingo zubakwa muri iki gihe abashakanye batabanje kurambagizanya, bagashinga ingo bubakiye ku marangamutima y’akanya gato […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Banki y’Isi yahaye Akarere ka Muhanga Miliyoni 11 z’Amadorari ya Amerika, aya asaga Miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kuzamura umujyi w’aka Karere mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo imihanda ya Kaburimbo no gutunganya za ruhurura. Iyi nkunga Banki y’Isi yayitangaje mu nama mpuzamhanga y’umunsi umwe yahuje inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, […]Irambuye
Abagore bafungiye muri gereza yabo iri mu karere ka Ngoma ubwo bari basuwe n’umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa kuri uyu wa gatatu bamubwiye ko bifuza ko bajya bagemurirwa nibura rimwe mu cyumweru ngo bakaruhuka ibigori n’ibishyimbo (impungure) bya buri munsi. Uyu muyobozi ariko yababwiye ko bidashoboka kuko ibyo kugemura ibiryo muri gereza biteza akajagari. […]Irambuye
Abatuye mu Murenge wa Gikondo n’uwa Kigarama mu Karere ka Kicukiro ngo barinubira umwanda ukabije uri muri ruhuruhura iherereye hagati y’imirenge yombi, batewe impungenge n’umunuko n’indwara zishobora guturuka mu bizenga by’amazi n’umwanda uhahora. Nubwo aribo bagira uruhare mu kuyihindanya, abaturage batuye n’abanyura umunsi ku munsi kuri iyi ruhurura ihererye ku ikorosi rikata ujya ku ishami […]Irambuye