Digiqole ad

Gushakana nta kurambagiza, intandaro y’ibibazo mu muryango Nyarwanda

 Gushakana nta kurambagiza, intandaro y’ibibazo mu muryango Nyarwanda

Muri iki gihe umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibibazo birimo ihohoterwa rikorwa mu ngo, ubwumvikane bucye, ubukene bishyira ku uburere bucye cyane ku bana binaviramo bamwe kujya kuba ku mihanda cyangwa kuba mu biyobyabwenge n’ingeso mbi. Ibi byose ngo mu kibitera harimo ingo zubakwa muri iki gihe abashakanye batabanje kurambagizanya, bagashinga ingo bubakiye ku marangamutima y’akanya gato bahuye.

Bamwe mu bari bateraniye muri iki kiganiro
Bamwe mu bari bateraniye muri iki kiganiro

Byatangajwe kuri uyu wa kane mu kiganiro cyahuje Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango hamwe n’urugaga rw’amadini akorera mu Rwanda  cyari kigamije kurebera hamwe uko hakemurwa ibibazo mu muryango nyarwanda bigira ingaruka mbi ku bana b’igihugu.

Ubushakashatsi bwa MIGEPROF n’ishuri rya IPB buvuga ko 41% by’abagore bahuye n’ihohoterwa rinyuranye harimo irikorerwa umubiri ndetse bamwe barishwe, 22% ngo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Intonganya, gukubita no kurwana ngo byagaragaye ku kigero cya 47% mu ngo.

Ibi byose ngo bituruka ku kutaganira bishyira ubwumvikane bucye hagati y’abashakanye, bikagira ingaruka ku bana ku buryo butaziguye. Kubura uburere bukwiye, ubukene, kwishora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi, bamwe kujya kuba ku mihanda n’ibindi nibyo biba ku bana.

Minisitiri Dr Diane Gashumba yasabye abanyamadini guhagurukira iki kibazo cy’imibanire y’ingo mu bayoboke bayo, abasaba kwita cyane ku rubyiruko rukagirwa inama zo kubanza gushishoza, bakarambagiza bitonze abo bifuza gushingana ingo.

Mufti w’u Rwanda cheikh Ibrahim Kayitare uhagarariye urugaga rw’amadini avuga ko umuryango Nyarwanda koko wugarijwe n’ikibazo cy’ingo zubakirwa ku marangamutima y’urubyiruko aho abantu bahurira mu muhanda cyangwa mu modoka bagahita bahuza umugambi wo kubana, ibi ngo bigakurura ingaruka nyuma nk’amakimbirane kuko batari baziranye, izi ngaruka zikagera no ku bana.

Cheikh Ibrahim Kayitare avuga ko amadini agiye gushyira hamwe agahagurukira ikibazo cy’amakimbirane mu ngo no kunoza imirerere y’umwana mu muryango, yigisha abayoboke bayo igikwiye.

Ati “Umwana agomba guhabwa uburere bukwiye kuva akiri muto ariko ntibizagerwaho abantu bagishakana bahuriye mu muhanda cyangwa mu modoka aho usanga bamwe barabaswe n’ubusambanyi.”

Avuga ko urubyiruko rukwiye kwirinda gushing ingo zishingiye ku marangamutima nk’uko biri ubu kuko ngo ingaruka ziba mbi ku bana. Asaba banyamadini bagenzi be gushyira mu byo bigisha imibereho y’umuryango.

Minisitiri Dr Diane Gashumba asaba abanyamadini kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda
Minisitiri Dr Diane Gashumba asaba abanyamadini kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda
Bamwe mu bari bateraniye muri iki kiganiro
Bamwe mu bari bateraniye muri iki kiganiro
cheikh Ibrahim Kayitare avuga ko Umwana agomba guhabwa uburere bukwiye kuva akiri muto
cheikh Ibrahim Kayitare avuga ko Umwana agomba guhabwa uburere bukwiye kuva akiri muto
Muri iki gihe ngo hari ingo nyinshi ziri kubakwa hatabayeho gushishoza mu kurambagiza bikagira ingaruka nyuma zigera ku bana mu buryo butaziguye
Muri iki gihe ngo hari ingo nyinshi ziri kubakwa hatabayeho gushishoza mu kurambagiza bikagira ingaruka nyuma zigera ku bana mu buryo butaziguye. Photo/Shutterstock

Photos/P.Mudakikwa

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Ego ko, ubu se Diane Gashumba niwe urimo utanga inama hano ra ! Izihe name se ra ?

    Ingo z’iki gihe zirimo gusenywa n’ibintu 2 kandi byombi bishingiye ku mwana w’umukobwa

    1. Kuba umwana w’umukobwa nta burere akibona habe na buke, haba mu muryango, haba no ku ishule: Iyo uganiriye n’abakobwa benshi utangazwa no gusanga muribo ari “vide”, gushinga umuryango ntibumva neza icyo bivuze n’impamvu yabyo, ntabwo bikiri ikintu umuntu yumva ko aricyo yavukiye. Mu mateka y’iki gihugu ni ubwa mbere tugize abakobwa bagera mu myaka 35 bakibana muri za ghettos batarashaka abagabo cg bamwe baranabiretse burundu. Abasore bo hari nabagera muri 40 baranze gushaka…SENATE izashyire hanze ubushakashatsi yakoze kuri iki kibazo.

    2. Ubusambanyi bwugarije umuryango nyarwanda, guhera ku bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abayobora ibigo bya Leta n’abikorera, abapastor, abapadiri, abalimu n’abanyeshule babo, abakozi bo mu rugo, utwana twa primaire, abakobwa baba ku mihanda…

    Guhera muri 2005, twatangiye kumva imanza z’abayobozi bakuru baburana ubusambanyi no gusenya ingo za bagenzi babo, vuba aha twumvise reports zigaragaza uburyo 40% by’abagore/abakobwa bari mu myanya bayigezemo binyuze muri ruswa y’igitsina (gusambana n’ababahaye akazi); twumvise abapadiri bafite abana cg bafatiwe mu bagore, twumvise ibi ibiriho by’abapfubuzi, nabatinganyi.

    Muri make Society-nyarwanda irugarijwe bikomeye, ariko cyane cyane igitsina gore: Njye nibwo kitangira gukora muri secteur hospitalier, ariko iyo ndebye abagore bazana n’udusore mu ma lodges cg udukumi tuzana n’ibisaza gusambana, agahinda karanyinca, hari n’igihe ntaha mu rugo kujya ku meza bikananira…

    Ubu abantu benshi abakoze business mu byo bita ngo ni maisons de passage, abandi bubaka utuzu tw’ubusambanyi, aho umuntu aba afite akabari, inyuma akubaka utwumba duto nka 10 agashyiramo ibitanda na TV; kamwe gakodeswha 10,000 ku masaha 2, nibura kakira abantu 4 ku munsi ku buryo yinjiza frw atari munsi ya 500,000 ku munsi cyane cyane ku wa gatanu no kuwa gatandatu, aha ni naho habera business y’abapfubuzi abandi aba commissioners bakabajyana mu mazu baba barakodesheheje hirya no hino kandi atabamo abantu, uretse umuzamu gusa…hazagire umbwira akabari ko muri iyi Kigali kadafite bene utu twumba !

    Ibibera hanze mu mujyi kandi ni nabyo byibera imbere mu mashule ya secondaires na universities, aho abanyeshule basigaye basambanira no muri classes cg toilets cyane cyane evening program (mfite evidences kuri university ndangijeho), aho abaprof umurimo wabo usigaye ari uwo gusambanya abana b’abakobwa,…Uraba wicaye muri taxi, ukumumva abana b’abahungu inyuma yawe barimo kwirebera porno kuri mobile, abana b’abakobwa bavuye ku ishule batashye saa munani, ni ukubanz kunyura kwa mugenzi wabo bakareba porno, abagore n’abakobwa basigaye barihaye kohereza abo bakundana amafoto yabo bambaye ubusa cyane cyane aho whatsapp yaziye, ibyumba by’amasengesho bya nijoro ibiberamo birazwi…simvuze ibibazo by’abana b’abasore barimo kuba abatinganyi byihuse ngo bakurikiye kujya kuba muri USA,…

    Hari igihe wicara ukibaza impamvu y’ibi byose, uburyo iki gihugu cyacu kimaze guhinduka indiri y’ubusambanyi kandi ukabusanga muri buri section ya society yose bimeze nk’aho ari ibintu biri organize, ukabura igisubizo, ukibaza impamvu igihugu cyose kibura abantu bakuru (abayobozi, abasheshe akanguhe cg abihaye Imana) bagarura abantu ku murongo n’muco wo kwiyubaha !

    Ihame ni rimwe: NTA MUGORE WASAMBANYE WUBAKA URUGO NGO RUKOMERE, biba byarangiye, niyo yarugumamo ariko burya ruba ruri ku musenyi.

    Gusa uwapfuye yarihuse, mfitse amatsiko yo kuzareba aka gahugu kacu mu myaka nka 50 iri imbere. Niba mudasubije umwana w’umukobwa mu muryango ngo mumuhe uburere bukwiye (atari bumwe bwa MINEDUC), forget kwibwira ko muzagira igihugu gitekanye mu minsi iri imbere.

    • MAMA NINA, ibyo uvuze nukuri peee, ntacyo narenza. Gusa turugarijwe.

    • Muraho,yego yazitanga kuko mu kazi agomba kuzuza inshingano ze akirengagiza vie personnelle ye.

    • Ndagukunze cyane.
      Ibyo uvuze nibyo byirirwa bibaho.
      Gusa itermbere naryo rigendanye naho isi igeze.
      Sinziko harikizahinduka kubyo uvuze ahubwo bizarushaho kugenda byiyongera.
      Imana ikomeze abahisemo gukomeza kuyubaha.

    • Nta mukobwa wasambanye wubaka urugo?hanyuma Se umusore we?we yasambana nk the imbwa ntacyo bivuze?uri muwuhe mwaka?turi muri 2016 ntabwo turi muri 1920 please

  • Ikibazo gikomeye ntabwo ari amarangamutima ahubwo ni ukwirarira no gushaka imitungo yihuse Urubyiruko rufite kandi ruba rutakoreye! Urubyiruko ruhangayikishijwe no gukira vuba vuba ntacyo rwakoze aha natanga ingero nka ebyiri: gushaka gutunga imodoka nziza, kugira inzu zihenze n’ibindi. Ibi bituma abenshi bafata imyenda aha ndavuga abahungu kugira ngo bereke abakobwa ko bahagaze neza. Abakobwa nabo bagahurura bati ntaguye hariya nagwahe? Iyo bamaze kurushinga nibwo ibibazo bivuka batangiye kwishyura ya myenda, buri wese amaze kubona ko yibeshye ku kuri ku miterere y’urugo rushya! Aho niho intonganya zitangirira, hakavamo kurakaranya no kurwana, kubera kutumvikana ku myishyurire y’imyenda batafanyije gusaba! Inama najya rero ku rubyiruko rwacu ni ukureka kwirarira no kwigerezaho, bakagendana n’ubushobozi baba bafite, bakubaka bashingiye ku musingi ukomeye, bashyira ibuye kurindi nibwo urugo rukomera. Ngo ” iyihuse ibyara ibihumye”. Tugire amahoro, dukomeze imihigo yo kubaka U Rwanda.

    • Iyi mpamvu utanga ntabwo irimo gusobanura neza ikibazo, kuko iyo uzanye umugore wari ufite credit n’ubundi ukomeza kuyishyura muri ya salaire yawe cg income zindi, kandi n’umugore aba akora frw azanye mukayahuriza hamwe, n’ubwo mugira ibindi bikenera frw nk’amashule y’abana, ntabwo umugore yakwanga ko wishyura inzu kandi muba mudakodesha. Ikindi cyerekana ko ibyo uvuga ataricyo kibazo nyamukuru, ni uko divorces ziriho ubu ngubu zirimo kugaragara mu ngo zikomeye kimwe n’ingo z’aboroheje, kandi zirimo kuba mu myaka 5 ya mbere, bivuze ngo birashoboka cyane ko ikibazo cyashakirwa ahandi n’ubwo ntahakana ko nibyo uvuga nabyo biriho.

      Ndemeranywa n’uriya Mama nina kubyo yavuze by’uburere bw’abana b’abakobwa b’iki gihe, byo biteye ubwoba pe ! Bisanzwe bizwi ko umugore ariwe mutima wa societe bihereye mu muryango (itegeko nshinga ryo rivuga ko umuryango ariwo shingiro rya societe nyarwanda), kugirango rero ugire societe nziza kandi ikomeye ni uko ugira abagore b’ababyeyi kandi bakomeye atari aba mbona hano bajegajega mu mpande zose, hari n’abo ureba ukumirwa wabaza uti ariko buriya afite imyaka ingahe ? Bati afite muri za 50, ukibaza ukuntu yakuze mu myaka, ariko muri personalite akagwingira bigakuyobera.

      Wa mugani niba koko Minister Diane afite will and guts, nahamagarire Leta kuvana abana mu ntoki z’iyi mbura-burere ya kizungu, ikuriwe na ministeri y’amashule, hanyuma abasubize muri societe, barererwe mu umuryango. Iri niryo zingiro rya byose

      • Impamvu ntanga ntayindi ni indangagaciro zahindutse! Aho kuba ” Ubupfura, Ubumuntu, Ubunyangamugayo”, agaciro gasigaye kareberwa mu ndorerwamo y’amafaranga ( matérialisme) uko wayabona kose ( aribyo bivamo iriya myitwarire Mama Nina avuga). Ibyo muvuga ndemeranya namwe ariko ni ingaruka ( conséquences) zo kutagira umuco dushingiraho (référentiel). Ubu Abana b’Abanyarwanda bahindutse “Abazungu” kandi aho abo bazungu bagana twese turahabona! Nonese iyi bavuga ngo Ubutinganyi ni uburenganzira bw’Umuntu amadini akaba abashyigikiye, wasubira inyuma ukavuga ko Ubusambanyi ariryo kosa rikomeye? Ngaho namwe ni mumbwire! Murakoze.

  • @mama nina, ukomaurustyo akoma ningasire rwose,
    ndabona wibasiye abakobwa uti nibadahabwa uburere ntimuryango. ndabyemera ariko ubundi umuryango ukomoka kumugore numugabo, rero uburere bukwiye abana bibitsina byombi. naho ubundi iyo umugabo cyangwa umugore hari unaniwe kugira uburere mubyukuri urugo rurarangira.

    -Babyeyi, toza umwana inzira nziza acyiri muto, nakura ntazayivamo.

    • Njye ndumva atabikomye ahubwo ibyo yavuze ni ukuri. Hari ikibazo mu bakobwa n’abagore b’iki gihe kabisa. Urasiga umugore ukanyarukira i Dubai ugiye kuzana imari ngo murebe ko mwashakisha ubuzima ugasanga urugo insoresore ziri aha zirirwa zikora ubusa uretse guterura ibyuma na pompages gusa ugasanga zarutashye da, kandi ubwo umazeyo ibyumweru 2 gusa ra ! Ubwo mukaba mutangiye imiserero, mukajya mu nkiko kwaka gatanya da !

      Ese ko kera umugabo yagendaga akajya guhahira urugo, guhiga, kuhakwa, kugisha inka, ….ko umugore yasigaraganaga n’abana mu rugo kandi umugabo yazagaruka nka nyuma y’umwaka umwe agasanga umugore ari aho, abana yabahaye uburere bwiza ntibavuyemo ibyomanzi…ubu bwo biraterwa n’iki ?

      Hari ikibazo gikomeye cya jenda yadutse, ihindura abantu abasazi…ariko uko byamera kose abagore nimwe mubihomberamo; nta mugabo uzumva yiciwe Nyabugogo yikoreye agataro.

    • None se ubundi Mama Nina akeka ko umukobwa agomba guhabwa uburere wenyine kandi umwana wese ari umwana n’umuhungu utarezwe nkeka ko atazavamo umugabo kuko umukobwa uzavamo umugore umubona kare n’umuhungu uzavamo umugabo uramubona kuko uvuze utyo waba uvuze ko ibibazo by’ingo zisenyuka bituruka ku bagore gusa ubona abagabo bari hanza aha bororshye ibyo byose rero bigaruka n’ubundi ku muryango kandi urugo rugizwe n’umugore n’umugabo nibo bagomba gufata iya mbere mu burere bw’abana mwarimu akaza yunganira ababyeyi b’umwana yigisha ibigare n’ibishuko biri hanze aha mubibona mute kandi unarebye n’ubusambanyi buriho buteye isoni bunakorwa no mu bo hejuru ahubwo Leta nishyireho ingamba irebe ibyaba byarishe umuryango nyarwanda bagerageze no kujya kuri field barebe bakore mobolization communautaire murebe ko bitazagira icyo bitanga ahubwo nimukoreshe aba social workers.

      • Social workers ntibahagije. Hakwiye cultural revolution (impinduramatwara) mu muco, imitekerereze, n’imigenzereze y’abanyarwanda, ariko ntumbaze uzayitangiza uwo ari we nanjye simuzi kuko mbona ifi yaramaze kubora umutwe. Gusa iyo urebye divorces ziriho nibwo ubona ko katubayeho nk’umuryango mugari-nyarwanda. Ejobundi umwaka ushize mwabonye Nyabugogo umugore n’umugabo baturumbutse muri lodge bambaye ubusa mu ma saa yine z’amanywa inzu barimo basambaniramo ifashwe n’inkongi, uriya mugore afite umugabo n’abana babiri harimo n’uw’inkumi y’imyaka 14.

        • yebaba we ubwo se urumva abana b’uriya mugore n’umugabo barabyakiriye bate kandi ubwo yabeshye umugabo wenda ko agiye mu kazi Mana we iby’ubu urumva atari igikomere ateye abana koko

    • Ariko mu mvugo nyarwanda umugore ni umutima w urugo,niyi wagira ibindi byose bikora neza nta mutima ntubaho.umumama afite raisons rwose

      • @kuu hanyuma Se ko bavuga Ngo umugabo we ni we mutwe wurugo,umutwe wo udahari,umuntu yabaho?mujye mureka double standards.uriya Ngo ni Nina Ngo nta mukobwa wasambanye wubaka.naho Se umusore we?we yagenda agasambana uko ashatse nta kibazo?mujye muvuga both sexes ntimugadusubize muri 1920

  • ARIKO IYOMUVUGA UBURERE,SINZICYOMUBAMUSHAKA KUVUGA.NDABAZA NIGUTE BARERA.WARERA GUTE KUGIRANGO UMWANA WAWE AZAVEMO UMUNTU MUZIMA WIGIRIRA AKAMARO.NTIHAGIRUNSEKA ARIKO IMPAMVU MVUGA IBI NUKO HARIGERO ZABANA BABONYE BURIKIMWE CYOSE KANDI UKABONA KOKO NUBURERE BARABUFITE BITONDA BUBAHA NIBINDI BYOSE UBONA BABYUJUJE,ARIKO BAKUBAKA INGO UGASANGA BIRABANANIRA.HAKABA NAWAWUNDI ABANTU BITAGA IKIRARA NYAMARA WE NYUMA UGASANGA ARUBATSE ARATUNZE AFITE UMURYANGO MWIZA,NKIBAZA NTI ESEKOKO UBURERE BURAVUKANWA?

    • Ntiwumva se ! Bivuze ko nawe numara kubyara utazamenya uko urera abo ubyaye; uzabaha imyambaro, ubagaburire, ubashyire mu ishule ubundi wumve ko akazi karangiye !

  • Erega nyamara ibintu birakomeye ! Mumyaka iri imbere w’ubuzima n’uw’umuco nta musaruro bazaba bafite kuko kuko benshi bazaba ari ibisenzegeri kubera guta umuco ari na bimwe mubituma abantu biyandarika bikabije. uretse .ibi muvuga hatanzwe n’inama zo kuringaniza imbyaro n’ubushobozi ariko bamwe mubahisemo kubyara bacye (1 cg 2) byabaviriyemo gusubira bwana kuburyo usanga yarongeye kuba inkumi n’umugabo ahinduka umusore(aha ndavuga mu myitwarire) ku buryo aho lodges;hotels n’utubari duhenze batahatangwa kandi ataribo ubwabo bajyanye aho guteganyiriza abo bana kuko planning familly nicyo igamije.Ubukene n’ubukire butagira inkomoko nyayo bitwugarije ntibuzadusiga amahoro. Abasore baheze inyuma ya bamwe mubagore bakuze baba ari abafite abagabo cyangwa abatabafite;bamwe mubakobwa baheranywe n’abagabo bakuze kandi ari amahano ! kwiga bihindutse ideni ndetse no kuribona ni amahirwe nabwo. ubwo se nurangiza kwiga ukagira amahirwe yo kubona akazi uzishyura ugeze ryari ngo ubone gutangira ubuzima! Ahaaa! Ariko habuze umuyobozi washyiraho ikigega gitera inkunga abarangije kwiga ko nabyo ari ingenzi.ubukene niwbo nyirabayazana y’amakimbirane yose kuko abifite barimenya ntawe bagora ntanumye igihe batandukaniye kuko dependance cg dominance ni limitation ikaze. Hari igihe igihugu uzasanga gifite ibikorwa remezo ariko benshi muri cyo badandabiranywa n’imibereho mibi ikabije pa ! ndabona ariyo tugana.Buri wese arabibona hatiriwe hakorwa ubushakashatsi bundi

  • Hanyuma se ibyo maze igihe numva ko gucana inyuma by’Abashakanye atakiri ikosa cg icyaha gihanwa n’amategeko yu Rwanda,nibyo basanze bizakemura aya makimbirane ari mu Miryango Nyarwanda ?!

Comments are closed.

en_USEnglish