Akarere ka Rusizi nka kamwe mu turere dukora ku mipaka y’igihugu cy’u Burundi na Congo haracyari ababyeyi basiga abana babo bakiri bato bakajya mu bucuruzi kubitaho bikagorana bityo ntibamenye uko abana biriwe, ari na byo bituma abana benshi bazahazwa no kubura indyo yuzuye, abana 600 bakaba bafite ibimenyetso bya Bwaki (imirire mibi). Kuri iyi gahunda […]Irambuye
Mu mudugudu wa Nyarucyamo II, mu kagari ka Gahogo aho ishuri ryigisha imyuga rya ETEKA riri kubaka inyubako nshya izigirwamo n’abanyeshuri biga ubukanishi n’amashanyarazi ariko hari abaturage batewe impungenge n’ibinogo bibiri byakira imyanda (fosse sceptique) biri hafi cyane y’ingo, bavuga ko bishobora kuzabasenyera, kubateza indwara cyangwa impauka zikomeye. Ubuyobozi bwa ETEKA bwo buvuga ko iyi […]Irambuye
Christian Nyagapfizi wari umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rugabano ariko akaba yaranayoboye uyu murenge by’agateganyo mu gihe cy’imyaka ibiri, kuva mu ntangiriro z’uku kwezi yataye akazi atamenyesheje kandi ntabarizwa mu Rwanda, byabaye amaze iminsi micye yandikiwe n’Akarere asabwa ibisobanuro ku mafaranga yaburiwe irengero yari agenewe ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye. Hubert Mukama Umunyamabanga […]Irambuye
Nyamagabe – Umugabo witwa Augustin arashinjwa kwica umugore we amutemye akamuca ijosi akoresheje umupanga. Ubu yatawe muri yombi, uyu muryango utuye mu murenge wa Mushubi akagali Cyobe umudugudu wa Gaseke. Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri aho umugore we w’imyaka 34 umurambo we bawusanze mu nzu y’ubucuruzi yakoreragamo mu wundi mudugudu wa Rutongo, […]Irambuye
Ibarura ry’abakora ubucuruzi butemewe ku mihanda mu mujyi wa Kigali bakunze kwita Abazunguzaji ngo mu gihe cy’icyumweru rizaba rirangiye hagamijwe kubegeranya bakongererwa ubushobozi kugira ngo bishyire hamwe bave muri ubu bucuruzi butemewe. Ubuyobozi bwabanjirije Monique Mukaruliza mu mujyi wa Kigali nabwo bwagiye bugerageza guca ikibazo cy’Abazunguzayi ariko nticyakemuetse. Bubakiwe isoko gusa nyuma bagenda barivamo bamwe […]Irambuye
Abakora imirimo yo gutwara abagenzi n’ibyabo mu bwato mu kiyaga cya Kivu babavana mu birwa n’ibice by’Akarere ka Rutsiro berekeza Karongi baravuga ko bibafasha cyane mu buhahirane kandi ngo biranateza imbere ubukungu n’imibereho yabo. Urujya n’uruza hagati y’Akarere ka Rutsiro na Karongi mu nzira z’amazi rugenda rurushaho kuzamuka, aho usanga abejeje imyaka Rutsiro bajyana kuyigurisha […]Irambuye
Mu kiganiro imbonankubone umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yagiranye n’abaturage, hari abaturage bashinje bamwe mu bayobozi babo kurya ruswa muri gahunda ya Girinka bigatuma abatabashije gutanga ruswa badahabwa inka kabone nubwo baba batishoboye ku buryo bugaragara. Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza bavuga ko bemerewe inka ariko imyaka ikaba igiye kuba 10 batarazibona kubera ko batatanze […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rucyugarijwe no kuzamuka kw’abarwara Malaria, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri iki gihe cy’ubushyuhe kubera gukamuka kw’imvura Malaria ishobora kwiyongera bityo ngo ingamba zikwiye gufatwa ni ukugira isuku aho abantu batuye no kwivuza kare ku bagize ibyago byo kurwara. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’uburyo ubuzima buhagaze muri iki gihe, Minisitiri w’Ubuzima, […]Irambuye
* 27 000Rwf asabwa mu ihererekanya ry’ibyangombwa ngo ni akayabo Kuri uyu wa mbere mu karere ka Bugesere mu murenge wa Ruhuha niho hatangirijwe icyumweru cy’ubutaka ku rwego rw’igihugu. Abakozi b’ikigo cy’umutungo kamere bakirijwe ibibazo byinshi n’abaturage bo muri uyu murenge ndetse n’indi mirenge byegeranye bijyanye ahanini n’ibyangombwa by’ubutaka. Ababonye ibyangombwa bavuga ko icyangombwa cy’ubutaka […]Irambuye
Nyirabayazana yo kwangirika k’uyu muhanda, ngo ni ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari n’ibiza byibasiye umugezi wa mashyiga. Umuhanda Karongi –Ruhango- Nyanza ni umwe mu y’ibitaka minini (feeder road) ukoreshwa n’abatari bake cyane cyane abatega imodoka mu gace gatuwe ka Birambo na Kirinda ho mu karere ka Karongi. Ubu, imodoka zikoresha uwo muhanda mu buryo […]Irambuye