“Jenoside ni uguhakana Imana, ni ukwica Imana” – Padiri Consolateur
Mu mpera z’icyumweru dusoje, ubwo yagezaga ijambo ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) bari mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Innocent Consolateur yagarutse ku bukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingaruka zayo ku gihugu.
Padiri Innocent Consolateur hejuru yo kuba umushumba muri Kiliziya Gatorika, ni na Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge.
Mu ijambo rye, Padiri Consolateur yagaragaje ko urwango rwaje gushingira kukiswe amoko rutari rukwiye kuko ijambo Umuhutu, Umutwa, Umututsi byari bisanzwe biriho ariko nta gaciro bifite.
Ugendeye kucyo ubwoko aricyo Abanyarwanda bari ubwoko bumwe
Padiri Consolateur yavuze ko ugendeye ku gisobanuro cy’ubwoko abazungu bazanye amoko bavuga, wasanga Abanyarwanda ari ubwoko bumwe;
1.Kugira ngo uvuge ngo aba bantu ni ubwoko, ni uko baba bahuje ubutaka, kandi Abanyarwanda bari bahuje ubutaka, Abakoloni basanze bafite igihugu baragisenya.
2.Abanyarwanda bari basangiye ururimi rumwe, ndetse kugeza n’ubu rukaba rugikoreshwa mu Rwanda no hanze yarwo.
3.Clan (Igisekuru) z’Abanyarwanda, Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bari bazisangiye, bigaragaza ko Abanyarwanda bose bahuriye ku gisekuru kimwe.
4.Ikindi kigaragaza ko abantu bahuriye ku bwoko, ni imyemerere, ariryo dini gakondo, ati “Twemeraga Imana imwe, ya yindi tuzi mu kiragano cya Cyera (ancien testament), ya Mana y’Abayahudi niyo Mana y’i Rwanda, ntabwo twigeze dusenga ibigirwamana, cyangwa ibiti,…iyo Mana twari tuyizi tunayifite, tuyita rurema, rugira, rugaba, iya mbere, iya kare,…ibyo bintu twari tubihuriyeho ntawakwereka ngo iki ni Igihutu, Igitwa cyangwa Igitutsi.”
5.Ikindi Padiri Innocent avuga ko kigaragaza ko abantu ari ubwoko bumwe, ni uko abantu bagomba kuba bahuje umuco, indangagaciro na za Kirazira, kandi ngo ibyo bintu Abanyarwanda bari babihuje, bafite igihugu kirerera Imana, kirerera u Rwanda, gitoza abantu ubutwari, dufite amatorero, dufite uburere mu rugo, “urwo Rwanda ni urwa mbere ya 1900.”
Padiri Innocent Consolateur avuga ibyo byose byagaragazaga ko Abanyarwada ari ubwoko bumwe, ndetse basangiye igihugu kimwe biyubakiye bakagishyira ku murongo, aho Umukoloni n’Umunyedini baziye ngo barabishenye.
Ati “Iyo ufashe urufunzo ukarurandura aho rwari rushinze mu gishanga rurapfa, ngaho aho twatangiriye gupfira, ngayo amateka mabi, ya soko yose dukesha ubuzima yatangiye gutobama, barayitoba, baraturandura, baturandurana n’imizi ariko natwe twarabyemeye tubigiramo uruhare.”
Akavuga ko nubwo hari abagerageje kubirwanya barimo Umwami Yuhi V Musinga, Mutara wa III Rudahigwa, n’abandi byabaye iby’ubusa barushwa imbaraga.
Padiri Consolateur ati “Kuva mu 1900, u Rwanda ntirwongeye kuba urw’Abanyarwanda rwabaye urw’umuzungu w’umukoloni. Ntibatwambuye ubutaka gusa ngo bateremo ikawa, inturusu, n’ibyayi n’ibintu byabo bibafitiye inyungu, bidafitiye inyungu Umunyarwanda, batwambuye umuco, batwambura ururimi, batwambura na ya Mana yacu.”
Ingaruka zo kubura igihugu
Padiri Innocent Consolateuru avuga ingaruka Abanyarwanda batewe no kubura u Rwanda zaje kuba nyinshi kugera zibyaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Hazamutse amacakubiri ateye ubwoba, yagiye ahemberwa kuva abazungu bahagera, atangira gukara mu 1952, nibwo ba Gitera, na ba Kayibanda banze kuba Abanyarwanda bakaba Abahutu.”
Avuga ko nubwo haje gukurikiraho icyizwe ‘Impunduramatwara y’Abahutu’, ngo nacyo nticyazanye umutuzo mu gihugu kuko mu 1959, abitwaga ko atari Abanyarwanda bameneshejwe, abandi baricwa, inzu n’ibyabo biratwikwa, abandi basigaye mu gihugu batapfuye bajyanwa bunyago mu bice nka Bugesera n’ahandi.
Ati “Ariko byari bitaradogera abantu bagifite umutima, umuntu akagufata akaguhungisha, agasigara agucungiye ibyawe, inka zabyara akakugemurira amata, abantu bakiri abantu, Abanyapolitike bize aribo babi.”
Padiri Consolateur avuga n’ubwo abiyitaga Abahutu bari bamaze gusa n’abigizayo Abatutsi, nabwo bitatanze amahoro mu Rwanda kuko nabyo byakurikiye no kumena amaraso, no kutumvikana hagati y’Abiyitaga Abahutu.
Avuga ukuntu uko abiyitaga Abahutu bajyaga ku butegetsi bicaga bagenzi babo badakomoka hamwe ngo bari barabakandamije, Aha avuga uko Abanyagitarama bafashe ubutegetsi ntibumvikane n’abo mu Ruhengeri, Abo mu Ruhengeri nabo ntibumvine n’Abanyagisenyi, Abanyagisenyi nabo hagati yabo ubwabo ntibumvikane, kandi ariko aho hose ariko hagiye hameneka amaraso.
Padiri yavuze ko uku kumena amaraso kwaje kuba karundura ubwo hategurwaga Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga Miliyoni.
Ingaruka za Jenoside ntacyo zasize inyuma
Padiri Innocent Consolateur avuga uretse kuba Jenoside yarasize igihugu cy’umuyonga, Abanyarwanda bisenyeye ubwabo batijwe umurindi n’abanyamahanga, ngo hari n’izindi ngaruka nyinshi ku igihugu.
Ati “Jenoside ni uguhakana Imana kuko ibyo yaremye byose yaremye ibigambiriye ifite umugambi, umuntu rero ushaka gutambamira uwo mugambi ngo awutsembe awuvaneho, Abayishe Imana, ni nko kuyica mu bitekerezo bye no mu buzima bwe.
Jenoside yica abantu nawe utiretse. Jenoside yica umuco w’abantu bazi ko kubaho ari ukubana ibindi ari amahirwe, aho kugira ngo ushake kubana n’abantu, ugashaka guturana n’amatongo.”
Arongera ati “.Jenoside yabaye Miliyoni y’abantu igatikira twungutsemo iki? Waba witwa Umututsi, waba witwa Umuhutu, waba witwa Umutwa ninde wungukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi?”
Padiri Consolateur agasaba Abanyarwanda gushyira hamwe bakumva ko amateka yabaye ari ayabo, hanyuma bagafata ingamba zo kubaka amateka mashya meza kuko nta wakubakira igihugu ku rwango no gushaka kumena amaraso.
Ati “Iterambere ry’igihugu rirambye rizashoboka gute ridashingiye ku musingi w’ubumwe, ubwumvikane, gushyira hamwe no kwizerana, ibyo twubaka byose tuzabisenya ejo niba tudahinduye.”
Akavuga ko muri iki gihe, Abanyarwanda bakwiye gusenga ya Mana y’i Rwanda bayisaba kuba Abagabuzi b’amahoro kugira ngo ahari urwango bahashyire urukundo, ashaka intambara bahashyire amahoro, abari mu marira n’agahinda bahozwe, abari mu icuraburindi ry’ingengabitekerezo iyo ariyo yose cyane cyane iya Jenoside bamurikirwe.
Ati “Bityo uru Rwanda twahawe n’abakurambere bacu ntiruzongere kuba ukundi u Rwanda rucura imiborogo, rwica impinja, rwica abagore n’abagabo ntibizongere ukundi,…Ubuzima busangambe maze ya mibereho myiza n’iterambere bishingire ku muntu ufite agaciro,…umuntu mbere na mbere tumuhe agaciro,…kugira ngo abacu bagiye amaraso bamennye yere imbuto nziza kuko aya Kirisito yaradukijije aratweza, kuki ay’abacu atakweza uru Rwanda.”
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
36 Comments
Padiri Consolateur yabaye umushumba ryari? Mu yihe Diyosezi?
Wimurenganya, ubwo ntabyo azi ! Ntiyabizira
Uyu mu Padiri ibyavuga bifite ukuri. Ahbwo nasaba ko batangira kubyigisha nomumakiriziya, munsengero, mumisigiti nomumashuri. Niba kko dushaka guhindura igihugu tukagira aba christo bazima bubaha Imana kandi bazajya mwijuru koko, abanyamadini nabantu bafite ububasha bwoguhindura imitima yabantu vuba kd neza.
Nibwo bazaba babaye abagaragu banyagasani koko. Nyakubahwa PADIRI komerezaho nabandi turabasaba ko nabo bakureberaho. murakoze.
Ibyo Padiri Consolateur avuga ni byo, gukora jenoside ni ukwica Imana, ni ukubamba Yezu bundi bushya. Ariko mu banyarwanda abwira, hari benshi cyane, barimo n’abanyabubasha, batemera ko buri muntu wese yaremwe mu ishusho y’Imana. Aracyafite akazi kenshi cyane.
Ubumwe Padiri Consolateur yigisha, buri kure nk’ukwezi muri uru Rwanda. Nibahere ku banyapolitiki bigisha, kuko abari bahanganye muri 1994 uyu munsi bagihanganye, kuva banze gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro bari basinye muri 1994, nta yandi basinye. Bamwe bageze ku butegetsi abandi barahunze. Ariko noneho, haba abari ku butegetsi, haba n’abahunze, na bo ubwabo barongeye bacikamo ibindi bice bidacana uwaka. Nta bwiyunge n’ubworoherane bw’abanyapolitiki mu gihugu, nta mahoro arambye kiba gifite. Ibi ntibivuze ko abakoze ibyaha batagezwa mu butabera, kuko ubutabera kuri bose ni inkingi y’amahoro no kwimakaza ukuri.
Yesman urumuntu w’umugabo abanyarwanda bose batekereje nkawe rwahinduka urwamata nubuki.
yes mana uri umugabo,uvuga ukuli komeza gutyo ubabwire abo bayobozi wenda bazumva
Du n’importe quoi, ndetse uragaragara nk’aho ibyo uvuga umutima-nama wawe utabyemera; ntushobora kuba uvuga ukuri mu gihe ugoreka amateka ! Abazungu sibo bazanye macakubiri mu banyarwanda, baje bayahasanga ashinze imizi, bayabamo, bageze aho barababisa babasigira igihugu cyanyu mukicaniramo kugeza n’uyu munsi ntimurunamura icumu, none urimo uravuga ubusa !
Niba uvuga ko amacakubiri yatumye abahutu bangana n’abatutsi, ese uwakubaza, abareze umwami Musinga agafatwa akajyanwa muri prison (kandi yari akiri umwami uganje, wimye Kalinga) bari abahutu ? none se abo bashinjaga Musinga kuroga bigatuma nyine anabifungirwa bamuhoraga ko abatwa bamaze imyaka 200 bicwa kandi mu buryo bwemewe ? bamuhoraga se ko yanga abahutu ?
Padi, twagushije ishyano, naho ibi uvuga ni propaganda, ikibabaje ni uko irimo ikorwa n’umuntu mukuru wize akanikoma abandi bize.
Ndishimye pe. Biranshimisha iyo mbonye uwo tubyumva kimwe. Abanyarwanda cyane cyane abayobozi nibareke kugoreka amateka, nibareke kuyobya abaturage mu nyungu za politiki.
Ati “Iterambere ry’igihugu rirambye rizashoboka gute ridashingiye ku musingi w’ubumwe, ubwumvikane, gushyira hamwe no kwizerana, ibyo twubaka byose tuzabisenya ejo niba tudahinduye.” nyamara harimo akantu!!!? Ese dushira hamwe, ese turizerana, ese turumvikana? Munsubize
@Mukamuganga, nibyo iterambere rirambye niryemerera abenegihugu bose kungana muburenganzira kugihugu cyabo, binyura muri demokarasi itarimo uburiganya nikinyoma.Nguwo umusingi urambye ushobora kubakiraho iterambere ribonye kandi rirambye.Ibindi nukubeshya kuko byose bishobora kwitura hasi umunsi kuwundi kandi ingero ziri henshi kw’isi.
@Sagashya, mvuikana Igitekerezo cyawe nticyumvikana neza ariko kirasa n’aho hari ibintu kirimo gupfundikira tujya twumvana abahezanguni bamwe na bamwe. Sindi umunyapolitiki ariko nize amashuri ahagije kandi meza, nararezwe, narasomye ndigisha ntanga umusanzu wo kubaka u Rwanda kandi iminsi yampaye inararibonye(experience). Ni koko Umwami Musinga yarafunzwe, yaciwe mu Rwanda ariko impamvu zabiteye wazumvise ntabi. Ntiyazize kwica rubanda, ntiyazize kuroga nk’uko usa n’aho ubikomozaho, yazize kutajya imbizi n’abakoloni. Amaze kubona ubucabiranya bwabo abona ko bagamije gusenya u Rwanda, kumukuraho amaboko, kumwambura ububasha bwose (ari nabyo Padri yagerageje gushyira mu ncamake) yahanganye nabo. Gusa bamurushije imbaraga, bamwe mu Banyarwanda benewacu bashyize imbere inda, batatiye igihango cy’ubunyarwanda nabo baba ibikoresho by’ubukoloni.
Bariya batindi b”abazungu bataraza habagaho amakimbirane ashingiye ku butegetsi, ku mitungo ariko ntihabagaho amakimbirane hagati y’abahutu, abatwa n’abatutsi. Uko baje kose baba Abakoloni nyirizina baba abamisiyoneri bose bari ibirura bishinyitse imikaka bishaka kuduconshomera. bafashijwe na benewacu b’inda nini umugambi wabo bawugezeho badusenyera igihugu, umuco barawucafuza ngo kiliziya iciye kirazira, batwica umugenda, benewacu babacira ishyanga, 1994 baba nk’imbwa zirumwe n’amavubi ubwenge burabura bahuka muri benewabo bavuza amafirimbi nk’abogeza umupira bishimira ku maraso y’inzirakarengane z’abo bise abanzi bagendeye ku nyigisho zifutamye z’abo batindi b’abazungu bo kabura amata i Rwanda none igihugu cyose cyuzuye ibituro.
None rero Sagashya Propaganda zibaho, siyasa zibaho, igipindi kibaho ibyo ntawe ubihakana ariko se ushaka guhitamo kubandarara ku icukiro ry’ibinuka, ivangura(-moko tutanagira nk’uko Padri Consolateur yabisobanuye neza cyane), inzangano hanyuma uwigishije wese ng o tubane aho kujora ibitekerezo bye utanga ingingo zifatika uti iyo ni propaganda? Byaba biteye agahinda. Va ku giti dore umuntu. Ba umunyarwanda nibwo bwunguka n’ubwo igiciro cyabwo kiri hejuru cyane tuzaburwanirira n’iyo twaba bake tuzatsinda.
Gira amahoro.
@Kanyarwanda, ikibazo dufite mu Rwanda gikomeye ni uko twanze kwemera uruhare rwacu nk’abanyarwanda mu kwisenyera igihugu. Urwango hagati y’amoko atuye u Rwanda ntabwo rwazanywe n’abazungu, rwari rusanzweho (ababivuga ni ikinyoma gikuru mu bindi byinshi baba batambutsa) n’ubwo wenda abazungu baba barabigizemo uruhare ariko abanyarwanda nibo ubwabo bahisemo inzira y’ urwango buri gihe rubyara kwisenyeraho igihugu.
Abazungu bakoronije ibihugu byinshi by’Africa, abamisiyoneri bakwiriye hose muri Africa, ese wasobanura impamvu Rwanda na Burundi ariho amoko ahora agambirira kurimburana, genocide ikatubangukira nk’igusbizo cyizewe kirangiza ibibazo ? Ngaha aho ipfundo riri. Abanyarwanda ni nabo bagomba gushaka umuti w’ibibazo byabo bakemera kubana, ntibahore bavuga ngo ni abazungu, dore kuva bagiye hashize imyaka ingana n’iyo bahamaze.
Kwiga amashuri meza rero (nk’uko ubyigamba) byakagombye kukubera imbarutso yo kuvugisha ukuri. Nk’ibi binyoma uba uvuga ngo Musinga yazize kutajya imbizi n’abakoloni uba ukeka ko ubibwira injiji zo zitize ? Musinga yari abanye neza n’abazungu mu gihe cyose bamufashaga gutsinda za rebellions no kumufasha kwigarurira burundu uduhugu twari dusigaye, ntabwo yari kuba abanye nabi nabo ngo abareke bajye baza ibwami bagere no munzu ikambere kugera n’aho gukirana n’umugore w’umwami bishoboka izuba riva…ibyo uvuga rero ni ibinyoma bigenewe abaturage batazi amateka y’igihugu cyabo cg batize neza nk’uko ubivuga, kandi internet urazi ko atariho babarizwa.
@sebiziga hari ahantu nemeranya nawe ni aho uvuga ko abanyarwanda banga cg birengagiza uruhare rwabo mu bibi bibera murda. Amoko yahoze ho kandi yahoze ashamiranye uwabihakana yasoma igitabo cya Ferdinand Nahimana yanditse kuri thèse de doctorat aho atwereka mumateka atagoretse aho ikibazo cyari gihagaze mbere yumwaduko wabazungu.
Abantu aho tuva tukagera dukunda kwivana ho ibibi twakoze cg abacu bakoze. Dushobora kwiyibagiza ko amoko abaho ariko kubyibagirwa muruhande rumwe harimo ubugoryi bukomeye. Ni gute wasanga igisirikare politique nindi mirimo wayisanga mo abantu bamwe warangiza ngo ntamoko ahari. Nubwo atahaba twayahimba kugirango twironde. Iyo niyo kamere yakimuntu “kwikunda”
Kera ndumwana numvaga ko padiri ari umuntu uzi ubwenge ariko uko ngenda nkura nkaganira nabo nasanze ari abantu bameze nkatwe bareba aho bihengamiye byaba bibagirira inyungu nabo bakajyayo. Uyu nawe ngirango yashize mo roho ye yibagirwa ubwenge
Umwami yari afite ububasha bwo kugaba no kunyaga, akagira ububasha ku bagore bose (cfr. Rwubugiri na Nyiraburunga yambuye Gacinya), akagira ndetse n’ububasha bwo kwica uwo ushatse ntihagire ubimubaza, iyo wicwaga kandi wagombaga no kwicanwa n’amuryango wawe wose kugirango bitazakurura inzigo. Nanjye rero iyo nza kuba nari ndiho kiriya gihe yari ahanganye nabo bazungu, nanjye nari kujya ku ruhande rwabo kuko niba koko nk’uko ubyanditse barapfuye ko bashakaga kumwambura ubwo bubasha, umuntu wese utekereza neza yagombye kwiyumvisha ko yagombaga kubwamburwa n’ubishoboye wese cyane cyane ko isi yose yari mu gihe cya transition iva mu kwikanyiza (kwa bourgoisie) ijya mu gukora no kubahiriza uburenganzira bw’abayituye bose….Mbese ni nk’uko uyu munsi hari umuntu wakwihandagaza akavuga ko abagore badakwiye kubona uburenganzira nk’abantu, ko bakwiye kubaho uko abagabo babigennye. Tujye tureka kwizirika ku kaboze, ahubwo turebe imbere n’uburyo twabana neza na bose.
Ibi bintu byateye byo kwegeka amakosa yose twakoze ku Bazungu byagombye kwaturirwa ahabona bikarwanywa n’imbaraga zose.
Umuntu uramubaza uti ko mwicanye agahindukirana abafaransa, iyo batabaye bo avuga abakoloni(ababirigi)wamubaza abafaransa baba bararezwe ku guteza ubwicanyi cg abashyizwe mu majwi ko aribo batumye abantu kwica bagenzi babo ntugire n’umwe ubona! Ntawe ujya yemera ko habayeho ndetse hakiriho imiyoborere mibi igomba gukosorwa inzangano z’amoko zikavanwa mu banyarwanda. umuzungu umuzungu umuzunguuuuu??! Eh!
Yego rata, ese abobazungu koko niba aribabi ntabyiza badushakira, kuki twirirwa tubiruka inyuma? Ese iyo bavuzeko u Rwanda ntawundi waruyobora atari perezida Kagame kuki tutamagana abo bazungu ahubwo tugakoma amashyi tugacinya akadiho? Ngo perezida abamugirinama ugasanga nabazungu buzuyemo gusa.Aho nabyo ntibyerekana ko tutarakura ko tugikeneye gukoronizwa nabo bakoloni batigeze batanazigera badushakira icyiza?
Abazungu,abazungu, abazungu…just bullshit ! Birazwi neza ko ikibazo dufite ari ukunanirwa gusangira ubutgetsi n’ibindi byiza igihugu giha benecyo; ibivugwa byose ni just nonsense, byaba bivugwa na padiri cg se bivugwa na ntuza wese !
@Sebiziga, uzanye ikintu cyiza mu gitekerezo cyawe: Uruhare rw’abanyarwanda. Ariko wirengagije ikintu kimwe. Nta munyapolitiki tuzi watangaho urugero ko ahakana uruhare rw’Abanyarwanda mu gusenya igihugu. Aho rero urivuguruza cyane. Gacaca se twazishyiriyeho abazungu, Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge se ntiyashyiriweho abanyarwanda, Itorero ry’igihugu,…gahunda nziza ya Ndi umunyarwanda ibi byose biragaragaza ko umurongo mugari wa politiki igihugu cyacu cyahisemo ari ukubakira ku kuri. Cyokora hari abatabishima kubera uruhare bo ubwabo cyangwa ababo baba baragize mu bitaragenze neza mu mateka y’u Rwanda. Nusoma igitekerezo cyanjye kandi urasanga nashimangiye ko bene wacu bacuriye mu mudiho watewe n’abazungu. Navuze ubucabiranya bw’abazungu ko aribwo bwaviriyemo Musinga gucibwa. Ariko sinavuze ko kuva yimye kugeza aciriwe i Kamembe umubano wamye ari mubi. Kuki udashaka kugaragaza imbarutso y’umubano mubi? Njye niyo nakweretse. Bakinnye abanyarwanda nk’amakarita bakagoramira aho babonaga inyungu zabokabone n’iyo hagombaga korekwa imbaga.
Harya uti ubukoloni bwageze hose kuki mu Rwanda n’uburundi ariho twahuye na kariya kaga? Subiza amaso inyuma usome, nawe ukoreshe inyurabwenge urebe itandukaniro riri hagati y’imiterere y’ibyo bihugu byombi n’ibindi byose bya Afrika mbere y’umwaduko w’abazungu, urebe ababakolonije n’intumbero bagaragaje mu miyoborere yabo na strategies bakoresheje (indirect versus direct rule). Urebe n’icyatumye bahitamo kubigenza gutyo. Reba kandi muri za archives, usure inzu ndangamurage z’iwacu n’iz’iwabo, yewe jya kuri internet urebe n’ubu ibyo batwandikaho hari documentaires zihari zo mu 1930 na mbere yaho uri bwumirwe. Niba warahisemo inzira y’ubumenyi ngo ugere ku kuri wicika intege ariko ukuri ni uko ibyo mu Rwanda bitabaye iby’usenya urwe batiza umuhoro. Ntabwo abahutu bari bahanganye n’abatutsi, nta n’ubwo hari amakimbirane hagati y’abatwa n’abandi. Nuba ushaka kuvugisha ukuri nk’uko ubivuga unsubize kuri ibi:
1) Umwami Rudahigwa Na Kigeri Ndahindurwa bakuriye UNAR basabaga ubwigenge, bafatanyije n’Umuganwa Louis Rwagasore i Burundi, Lumumba i Kongo, n’izindi ntwari z’Afurika byagenze bite kugira ngo bamwe mu Banyarwanda babaduke ngo Republique d’abord, independance ensuite?
2) Ese wamenye ko iryo shyaka Musenyeri Peraudin abonye rikajije umurego yihanukiye akandika asaba abakirisitu kutaryitabira ngo kubera ari abakomunisiti? Ahubwo akabakangurira kwitabira Parmehutu y’abana beza bumvira b’abasominari?
3) Ese kujya muri Loni Ububiligi bukemeza bushize amanga ko Abahutu n’Abatutsi ari amoko abiri atandukanye cyane badashobora guturana bityo bakwiye kuvangurwa bamwe bajyanwa i Burundi abandi i Rwanda byari bihatse iki?
4) Ese Muyaga (revolusiyo y’abahutu!) itangira ku munsi mukuru w’abatagatifu bose kajugujugu yazengurutse igihugu cyose, microphone zigenda imihanda yose zikangurira Abahutu gutwikira abatutsi zari zitwawe n’Abanyarwanda?
5) Ese ye manifesto y’abahutu yanditswe na nde yandikirwa he? Naho Statuts za MDR-Parmehutu?
Nagho ihugure uhugure n’abandi. Dutere imbere twiyubakire igihugu.
@Kanyarwanda,Umwami Kigeli Ndahindurwa nawe buriya nabazungu bamuheje ishyanga aho sibyo urihafi kutubwira?
Reka nawe wimugora ntabwo yabasha kugusobanura impamvu umwami aheze ishyanga (yahita akubwira za Rwanda Days zimaze kubera USA aho umwami ari, ko ubwo bivuze ko atuye mu Rwanda kuko rugera hose na USA irimo). Cyakora avuze Manifesto y’Abahutu ahita anyibutsa “ibaruwa y’abagaragu b’umwami” yo muri 1958 aho banditse bagaragaza ko ngo ntacyo Abatutsi bapfana n’Abahutu uretse kubahaka gusa, ko nta kuntu umuntu uhatse yasaba kungana na sebuja umuhatse, ndetse banasobanura ko biriya bya Kanyarwanda ngo ubyara abanyarwanda bose ko ari siyasa. Ntaho twigeze tubona umwami Rudahigwa abiviguruza.
@Migina. Rudahigwa yabivuguruje avuga ijambo ryabaye rurangiranwa: Aho kwica gitera wakwica ikibimutera! Bigaragaza ko yari afite position yo gukemura bimwe mu bibazo byagaragaraga. Ariko cyari igihe cyo kugambana cyo kurwanira inyungu bamwe batanitaye ku kazoza k’igihugu! Ngukosore ariko ntabwo ari “ibaruwa y’abagaragu b’umwami” ahubwo ni raporo ya “Comission Spéciale des Relations Sociales du Ruanda” (Komisiyo Idasazwe yo gusuzuma Imibanire Y’abaturage mu Rwanda) yashyizweho Na Mutara III Rudahigwa kuya 30 Werurwe 1958! Noneho gereranya inyito y’iyo Komisiyo n’inyito y’inyandiko yanditswe na Gerigori kayibanda na bagenzi be ” Note sur l’aspect social du problème racial indigène au Ruanda”. Ibi bari barabitoye he? Izo races bari barazicengejwemo na nde? No muri disikuru ze yakomeje kubivuga!
None uyu muntu yari buyobore igihugu bikazageza hehe?
Cyokora ugoretse ibiri muri iyo raporo. Komisiyo yanzuye ko nta kibazo kiri hagati y’abahutu n’abatutsi. Ibi twabyibzaho! habayemo itekinika? Questionnaire bagendeyeho yari imeze ite? Conflit d’interet? Bari barakajwe se n’uko umwami yari amaze guca ubuhake? Abari bayigize ni bande? ese komisiyo yari representative enough?
hari ibibazo bimwe tutazigera tubonera ibisubizo.
@Ezira, ntabwo umwami yaciye ubuhake kubwe yabuciye nyuma yo kotswa igitutu n’abakoloni.Harya umuntu bashakaga guhana nkuko umwe yabikomojeho byagendaga gute? Kumwica we numuryango we, bagatwika kuburyo iwe hahinduka itongo.Uwo muco wazanywe nande? Harya ingabo zitwaga abamarankota zaranzwe nibihe bikorwa muri ra 1955-1957?
Uyu munsi wazindukiye kugoreka amateka, kandi wabanje kutwumvisha ko wize. Izo baruwa (actually ni 2) z’abagaragu b’umwami ntaho zihuriye n’iyo commission urimo uvuga.
Ibaruwa ya mbere yanditswe muri 1958 yandikirwa conseil superieur du pays isobanura neza uburyo abo bahutu batagomba kugira ikintu na kimwe babaza ku gihugu, ko ntacyo bapfana n’abatutsi uretse ubuhake, iyo baruwa yarondoraga abami babo bishwe, ibishahu byabo bikambikwa Kalinga.
Ibaruwa ya 2 nayo yanditswe n’abo baragau b’umwami, yo yibandaga ku gusobanura impamvu abahutu badakwiye kugabana uibikindi n’abatutsi, igasobanura ko hari ibice bihari bidatuwe, ko aribyo bagomye kubajyanamo bakajya kuba ariho bahinga…Ibi byose biranditse ushatse kubisoma wabibona, sinzi impamvu ubihakana ubanza biguteye isoni ahari.
Ibya commission byo kwanzura ko nta kibazo cy’amoko guhari wazabibaza Pastor Mpyisi aracyariho kandi yari ayirimo
Wagitoye. Kigeli Ndahindurwa yagiye mu butumwa bamwangira kugaruka i Rwanda. Ngo hato atabangamira ingirwa-revolusiyo. RUbanda ntibigeze banga umwami, yanzwe n’abaparmehutu byitirirwa abanyarwanda bose. Naho kuba na n’ubu atarataha hari byinshi byarebwa. N’iki kimubuza gutaha? Ubushake bwe? hari umubuza? hari ibyo akeneye ko bibanza gutegurwa? Niba se hari ibyo asaba birashoboka?
Niba bidashoboka se twabikoraho iki?…..
@Marita, Uvuze ukuri umwami yari afite ububasha koko ariko byose byari bifite uko bigenwa. U Rwanda rwagiraga itegeko nshinga n’ubwo ritari ryanditse (code esoterique). yashoboraga gukoresha ububasha nabi kimwe n’undi muyobozi wese. Gutwara Nyiraburunga byakurikije amategeko y’iryo tegeko nshinga. Kandi byakozwe mu nyungu z’igihugu. naho ubundi umusore muto nka Rwabugiri urumva ko atajyaga gutwara umugore wijigija nka Nyiraburunga kandi hari inkumi nyinshi zo mu miryango y’imfura yashoboraga gutorwamo.
Hanyuma ibyo gukuraho ubwami nabyo byarashobokaga bibaye mu mucyo ariko sinumva ukuntu waheza ikipe inyuma ya sitade ubundi ugasifura uvuga ko umukino warangiye itsinzwe! Nta referendum yabayeho habaye ikinamico ryo guproclama repubulika.
Byose ni amacuho y’agasitwe ka apolitiki, ubundi se umuntu w’umwna nka Rwabugiri yajyaga kuryamana n’umugore w’abana 3 (ungana na nyina) we yumvaga ari muzima mu mutwe ? Ababimukoresheje se bo baratekerezaga neza ku buryo wowe uvuga ngo ngo babikoze mu nyungu z’igihugu ? Biriya wita itegeko-nshinga byari byuzuyemo amafuti n’ubugome bwinshi cyane, byagombaga kuvaho kuko byari byaratinze. Njye ndashima ababikyeho.
Ndabona Kanyarwanda wifitiye ibyo wemera ariko ntabwo ushaka kumva ibitekerezo by’abandi. Ngo niba bidashoboka ko umwami ataha twabikoraho iki? Nakumiro nk’umuntu uvuga ko wize.Icyo nicyo gisubizo uboneye ikibazo cy’uwiyise Piyo? Iyo umutegetsi wo ku ngoma ya Habyarimana cyangwa Kayibanda asubiza gutyo sinzi uko wari kubifata.Njyewe nsigaye nitegereza gusa ibyo mwavebaga abandi ejobundi iyo bibagezeho ukuntu mubura epfo naruguru mugatangira gupfundikiranya ibisobanuro bitagira epfo na ruguru.
Huum, wahora n’iki ko akumiro ari icwende, urwabya rwo bakoramo bakozamo imbere, natwe twarumiwe, uwapfuye yarihuse pe !
@Basebya wasomye nabi ni ikibazo natanze si igisubizo! Ibitekerezo by’abandi ndabyumva niyo mpamvu nafashe umwanya wo kugira icyo mbivugaho.
Nsomye messages zanyu zose. Najyaga ntekereza ko abazungu alibo batuzaniye amacakubiri bonyine, None ndabona bashobora kuba barayasanze, hanyuma bo bakabyandika, kuko nibo bari bazi kwandika. Uti gute?
1. ko nta kinyarwanda bari bazi,bari kubwirwa n’iki UMUHUTU, UMUTUTSI, UMUTWA? ubwo si abari bariho icyo gihe babivuze, hanyuma abo bazungu bakabyandika? Ikindi ntekereza ni uko batari kumenya ngo umwami uyu n’uyu n’uwo yasimbuye bakomoka muri iki gice, Ahubwo abo bahasanze nibo babivuze. Ese ubwo ubundi ko abantu bakunda kuvuga ubwo iyo bicecekera? bavugaga iki?
2. Kubera iyo mpamvu, ngereranije ndabona uruhare rw’abazungu mu kwangiza u Rwanda rungana na 30% naho urw’abanyarwanda ari 70%. Ahubwo icyo nshima ni uko ubu turimo twikosora. N’abasigaye nibave ibuzimu bajye ibuntu, nibitaba ibyo tuzaguma muri muzunga itazagira aho
itugeza.
Biratangaza cyane kubona Padiri Consolateur wize amashuri akaminuza akaba ari injijuke, nawe avuga ko ikibazo cy’abahutu n’abatutsi cyazanwe n’abazungu. Ubwo se koko intama ashinzwe kuragira nazo ntashobora kuzaziyobya, ko mbona yibera cyane mu bibazo bya Politiki kurusha uko yita ku bibazo by’iyoboka-Mana.
Ntabwo amoko y’abahutu n’abatutsi yazanywe n’abazungu. Ayo moko yari ahari mu Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu. Twibukiranye neza ko Umuzungu wa mbere w’umudage ariwe GUSTAVE ADOLF VON GOTZEN yageze mu Rwanda muri 1894, icyo gihe hari ku ngoma y’umwami KIGERI RWABUGIRI. Nyuma y’imyaka ibiri, ni ukuvuga muri 1896, nibwo Umwami YUHI MUSINGA yafashe Ubutegetsi, muri icyo gihe bavugaga ko yimye ingoma.
Umwami YUHI MUSINGA amaze kujyaho yakoranye neza n’Abadage, ndetse banamufasha kwigarurira uduce tumwe tw’igihugu twari twarigometse ku Mwami. (Aha twakwibukiranya ko Umwami Musinga yimye ingoma atari abikwiriye, kuko KIGERI RWABUGIRI yasimbuye yari yararaze ingoma uwitwaga RUTARINDWA, ariho hakomotse intamabara yo ku Rucunshu. Hari rero bamwe mu batware banze kuyoboka Umwami Yuhi Musinga kuko bumvaga ko Umwami nyawe yari kuba Rutarindwa).
Muri 1916 habaye Intambara ya mbere y’isi, aribwo Abadage birukanwe mu Rwanda batsinzwe n’Ababiligi. Muri 1919 icyo bita “Le Traité de Versailles” cyafashe icyemezo ko u Rwanda ruragizwa Ububiligi. Muri 1922 u Rwanda ruba “sous-protectorat belge”, naho kuva muri 1924 u Rwanda ruba “sous-mandat belge”.
Mu gihe u Rwanda rwari ruragijwe Ububiligi, hari Ubutegetsi bwa Gakondo bushingiye ku ngoma ya Cyami. Kandi tuzi neza ko ku ngoma ya cyami, Umwami yabaga buri gihe akomoka mu bwoko bw’Abatutsi. Bivuze ko Umwami yagombaga kuba ari Umututsi, ukomoka mu muryango (Clan) w’Abanyiginya. Uwo mwami niwe washyiragaho abamufasha gutegeka, aribo biTaga ba Shefu (Chefs), ndetse na ba Sushefu (Sous-Chefs). Icyagaragaye muri icyo gihe, ni uko abo ba Chefs na Sous-Chefs bari biganje mu bwoko bw’Abatutsi, bityo rero, ubwoko bw’Abahutu bukagaragara nk’aho bwakandamijwe, bivuze ko ubwoko bw’Abahutu bwabonaga ko bwahejwe ku butegetsi. Ngaho ahavuye intandaro-muzi w’ikibazo cya Hutu-Tutsi cyagiye gikuririzwa n’abanyapolitiki kuva ku ngoma y’Umwami RUDAHIGWA wimye tariki ya 16/11/1931 kugeza kuri Repubulika ya mbere ya KAYIBANDA n’iya kabiri ya HABYARIMANA.
Byaragaragaye rero ko ingoma ya Cyami yari iy’Abatutsi, kandi kuri iyo ngoma ya cyami Abazungu bakoronije u Rwanda ari Abadage cyangwa Ababiligi, bose bakoranaga neza n’inzego z’Ubutegetsi bwa Cyami kubera inyungu bose bari babifitemo.
Ababiligi bazanye imirimo y’agahato bitaga “shiku” mu Rwanda, kandi ahanini iyo mirimo yakorwaga n’abahutu, bagenzurwaga na ba Shefu na ba Sushefu bari Abatutsi ku bwinshi. Uwabaga yanze gukora iyo mirimo y’agahato, yarabihanirwaga cyane, kandi izo nzego z’ingoma ya cyami nizo zahanaga abatakoze iyo mirimo.
Twumvikane neza, ntabwo ari umuzungu w’umubiligi wazaga gukubita ikiboko Umuhutu utakoze Shiku, icyo kiboko Umuhutu yagikubitwaga n’ibisonga byabaga byoherejwe na Shefu cyangwa Sushefu. Aha rero ntawakwemeza ko Abazungu b’Ababiligi batari babanye neza n’ingoma ya Cyami.
Muri 1956 Umwami Rudahigwa yatangiye gusaba ko u Rwanda rwahabwa ubwigenge rukareka gukomeza kuragizwa Ububiligi, icyo gihe hari inkubiri muri Afurika aho abanyabwenge bamwe ba kavukire bari batangiye gusaba ko Afurika abanyamahanga barimo bayikoronije bayivamo ubwo bukoroni bugahagarara.
Tariki ya 25/07/1959 Umwami Rudahigwa yitabye Imana (yaratanze) ari mu ruzinduko i Bujumbura mu Gihugu cy’Uburundi. Urupfu rwe rwaje mu buryo budasobanutse, bakaba barushinja ababiligi. Mu gihe cyo kumushyingura nibwo Umwami KIGELI NDAHINDURWA yagiye ku ngoma (yimye ingoma) ubwo hari ku itariki ya 28/7/1959.
Ku ngoma ya KIGERI NDAHINDURWA niho habaye amacakubiri ya mbere ku mugaragaro hagati y’abahutu n’abatutsi. ariko iyo usesenguye neza usanga ayo macakubiri yari ashingiye ku kurwanira ubutegetsi hagati y’abahutu n’abatutsi (n’ubwo bwose ababiligi nabo babifitemo uruhare rugaragara).
Bijya gutangira, havutse ukwishyira hamwe kw’injijuke z’Abahutu, (abenshi bari barize mu mashuri ya Seminari, dore ko bivugwa ko andi mashuri yakiraga cyane cyane abana b’abatware). Izo njijuke zatangiye zisaba ko Ubutegetsi bwa Cyami buhari bwashaka uko ibintu byahinduka, hakarebwa uburyo abahutu nabo bakwinjizwa muri ubwo butegetsi, mbese muri make, ubwo bashakaga ko ubwo butegetsi busangirwa. Ibyo babigaragaje mu nyandiko bise “Note sur l’aspect social du problème racial indigène au Rwanda” ariyo yaje kwitwa “MANIFESTE DES BAHUTU”.
Ariko icyo gitekerezo cyabo cyafashwe nkaho bashaka kurwanya Umwami. Ubwo amakimbirane yatangiye atyo, nyuma hazamo na “Affaire” ya Mbonyumutwa bavuga ko yakubiswe n’insoresore z’ishyaka rya UNAR bivugwa ko ryari ryinganjemo abatutsi, n’ubwo harimo n’abahutu bake. Ibyo byafashe intera ndende kugeza ubwo hadutse imvurur n’imidugararo, aho Abatutsi batwikiwe amazu, bamwe ndetse baricwa, abandi barahunga. Ariko muri izo mvururu hari n’abahutu baziguyemo kuko byagezaho Umwami nawe akoresha ingabo ze zimwe yari afite. Ariko rero nanone ntawareka kuvuga ko muri izo mvururu, byaragaragaye ko Ababiligi babogamiye ku ruhande rw’abahutu. Ubwi hari inyungu bari babifitemo.
Tuvugishije ukuri rero, kandi dushingiye ku mateka y’u Rwanda, twavuga ko ikibazo nyacyo cy’abahutu n’abatutsi gishingiye ku mpamvu nyamukuru yo kurwanira ubutegetsi n’ubwo hari bamwe batabyemera gutyo. Nta rwangano rwigeze rubaho ngo rugaragare mu giturage hagati ya rubanda rw’abahutu na rubanda rw’abatutsi. Ndetse nizo njijuke tuvuga z’Abahutu zatangije icyo bise “Revolution” ya 1959 zimwe muri zo, zitari nkeya, zari zarashatse (abagore bazo) mu miryango y’abatutsi. Nta nzangano rero karande zigeze zigaragara hagati y’Abatutsi n’Abahutu.
Ikibazo cy’amakimbirane buri gihe gituruka ku banyapolitiki cyangwa abategetsi baba baharanira inyungu zabo ariko mu by’ukuri zishingiye ku butegetsi, noneho bakazanamo rubanda ariko iyo rubanda ikaba ari rubanda ishingiye ku bwoko. Ngaho ahari ikibazo. Niba dushaka kunga abanyarwanda tujye tuvugisha ukuri.
@Kalimase, Murakoze cyane kutugezaho iyi nshamake y’amateka y’igihugu cyacu ndetse nibyiza kuko mwagiye mwerekana inzira umuntu ushaka gucukumbura yanyuramo.Abirirwa bivugira ibyo bashaka kuko bakubise inshuro abandi nta kindi bagamije usibye kuyobya u Rwanda n’abanyarwanda.Nababwira rero nti: Bazajye bajya kubeshya abahinde.Ikindi nuko tugifite amahirwe yo kugira amaradiyo akoresha debate hagati y’abahoze ari Abiru hamwe n’abanyamateka, bakajya impaka zubaka.Nuko nyine izo mpaka zose zibera hanze y’u Rwanda Ukibaza impamvu zitabera mu gihugu imbere.Kuko abanyarwanda dufite ibabazo byinshi bigomba ibisubizo.Izo za ndumunyarwanda wagirango zishinzwe gusibanganya amateka yu Rwanda rero, umuntu yavuga nkuko bivugwa ko: Utazi iy’ava ntamenya iyo ajya.
Ndabona aha harimo kubera unnamed online referendum. Eeehhh, harimo tena, hari image umuntu abonamo ukuntu. Attention please!!!
Iyi debat yanyu irashimishije ureke abirirwa bavuga ubusa batubeshya gusa,erega Abanyarwanda turaziranye bihagije burya harageze ko twigisha amateka nyayo azira ibinyoma.
Abanyarwanda burya barimo impuguke kandi zizi amateka yigihugu cyacu.Ndaburira rero abaza bakivugira ibyo bashaka munyungu zabo kujya bavuga baziga kuko turi muri 2016 harikoranabuhanga ko ibintu wavugiye i Kigali bigera Moscou,Shangayi,Pekin,Paris,Bruxelles,Amsterdam utaranagera iwawe kandi aho hose hashobora kuba hari umuntu umwe cg babiri bazi amateka yewe banayahagazeho kukurusha wowe wabisomye mu bitabo uri rubyogo.Vuguziga, bucyanayandi,bucyanayejo bose ni bene kanyarwanda.Uyu mupadiri yarushaho gukorera imana ibya Sezari akabirekera Sezari.Imana irinde u Rwanda kandi iruragize abayobozi birinda gukora amakosa abababanjirije bakoze kuba u Rwanda rukitwa u Rwanda.
Amabaruwa y’abagaragu bakuru b’ibwami yandikiwe komisiyo yari ishinzwe kwiga ku bibazo mboneza mubano hagati y’abahutu n’abatutsi. Uru rwego rwari rwashyizweho na Mutara Rudahigwa ngo rufashe mu kugaragaza ku buryo bweruye ibibazo bihari. Cyokora nta nzira ifatika rwatanze kubera impamvu zitandukanye. Ariya mabaruwa bivugwa ko yanditswe ku ya 17 na 18 Gicurasi 1958 ntiyakwirirwa urwego uru cyangwa ruriya usibye abo bagaragu. Iya kabiri yo igaragara ko yashoboraga gukemura ibibazo by’ibikingi iyo inama zirimo zubahirizwa hitawe no ku byifuzo byatangwaga n’urundi ruhande. Ikosa ribaho ni ukwitirira ishyaka iri n’iri ubwoko ubu n’ubu ariya mabaruwa. Ntitwabura kugaragaza ko ibaruwa ya mbere igaragaza ibitekerezo byeruye by’ubuhezanguni byarwanywaga nyamara n’abashakaga kubumbatira ubunyarwanda. Ku birebana n’ukuri kuri ariya mabaruwa n’ibisobanuro agenda ahabwa kwiyibagiza ko yagiye yuririrwaho n’abaparmehutu bashimangira ibitekerezo byabo by’ubuhezanguni (nka Nkundabagenzi F) kwaba ari ukwigiza nkana.
Ikindi tutatkwiyibagiza ni uko ari aya mabaruwa, ari manifesto y’abahutu, ari ukuvuka kw’amasosiyasiyo nyuma yahindutse amashyaka byabaye mu gihugu cyarangije kuba polarized.
Ushaka kumenya uruhare rw’imyumvire abakoloni bagize ku Rwanda n’Abanyarwanda yasoma ibitekerezo abadage n’ababiligi bagendeyeho cyane bya Comte Joseph Arthur de Gobineau. N’ubwo uyu yari umufaransa, ibitekerezo bye ntibyahawe intebe iwabo nyamara yahawe intebe mu Budage no mu Bubiligi. Antropology na ethnology byari bigezweho, aho abakoloni bageraga hose babanzaga kwiga abaturage bagendeye kuri izo cliches. Mu Rwanda no mu Burundi byaraboroheye cyane guhita bakora copy paste maze bakora application y’ibitekerezo byigaragaza mu gitabo cye “An Essay on the Inequality of the Human Races.” Ibi ni nabyo byakoreshejwe ku Bayahudi.
Ngayo nguko.
Comments are closed.