Digiqole ad

Rwanda: Societe Civile mu Kwibuka bwa mbere ngo irafata imyanzuro ikomeye

 Rwanda: Societe Civile mu Kwibuka bwa mbere ngo irafata imyanzuro ikomeye

Eduard Munyamariza umuvugizi wa Societe Civile mu Rwanda aganira n’Umuseke muri iki gitondo

*Mu Rwanda Societe Civile ubu irimo imiryango 500
*Hari imiryango ya Societe Civile igifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubu

Kuri uyu wa gatanu ihuriro ry’imiryango igize Sosiyete Sivile mu Rwanda ku nshuro ya mbere imiryango iyigize yose hamwe irakora igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Eduard Munyamariza Umuvugizi w’iri huriro mu Rwanda avuga ko Societe Civile yagize uruhare mu gutuma habaho Jenoside mu Rwanda kuko iyo ikora inshingano zayo itari kubaho. Akavuga ko ubu Societe Civile igiye gukora ibishoboka mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhangana n’ingaruka zayo.

Eduard Munyamariza umuvugizi wa Societe Civile mu Rwanda aganira n'Umuseke muri iki gitondo
Eduard Munyamariza umuvugizi wa Societe Civile mu Rwanda aganira n’Umuseke muri iki gitondo

Ubusanzwe Societe Civile ni imiryango itari iya Leta iharanira inyungu rusange, yaba ari imiryango yo ku rwego rw’igihugu cyangwa iyo ku rwego rwegereye abaturage ku mudugudu cyangwa Akagali.

Iyi miryango yibumbira mu mpuzamiryango, urugero nka PROFEMME-TWESE HAMWE ihurije hamwe imiryango nka Duterimbere, Haguruka…impuzamiryango nazo zigakora ihuriro (platform) ariryo ryitwa Societe Civile. Mu Rwanda ubu hari imiryango igera kuri 500 igize ihuriro rya Societe Civil.

Inshingano z’iyi miryango itari iya Leta ni uguharanira uburenganzira bw’ibanze bw’umunyarwanda,  kurwanya akarengane no gukumira icyahutaza umunyarwanda.

Eduard Munyamariza yabwiye Umuseke ko Societe Civile na mbere ya Jenoside yariho, mu miryango yari iyigize hari iyagerageje kurwanya icengezwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikorwa ryayo, ariko hariho n’indi yagize ku ruhande rwo gushyigikira Jenoside.

Munyamariza avuga ko na nyuma ya Jenoside raporo y’Abaedpite yo mu 2004 yerekanye ko hari imiryango ya Sosiyete civile ifite ingengabitekerezo ya Jenoside,  ndetse ngo n’ubu yaba igihari nubwo nta bushakashatsi burabyerekana ku buryo bufatika.

Kuri ngo Societe Civile ishobora kugira uruhare gatatu mu kuba habaho Jenoside. Ati “hari igihe iyo miryango yaba ariyo nkomoko y’ingengabitekerezo, hakaba igihe yaba umuyoboro w’ingengabitekerezo, hakabaho n’igihe ibona ingengabitekerezo igaceceka ntigire icyo iyikoraho.”

Munyamariza avuga ko muri iki kwibuka bifite insanganyamatsiko yo “kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”  ati “ngombwa ko imiryango igize societe civile yongera kwibuka inshingano zayo ikamenya uko ihangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikirinda kuba kimwe muri biriya mvuze.

Kwibuka kuri societe civile ubu byahawe uburemere bikwiye, uyu munsi twibuka harava n’imyanzuro (resolutions) izashyirwa mu bikorwa ikanakurikiranwa mu turere uko imiryango itari iya Leta ikumira kandi irwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no guhangana n’ingaruka za jenoside.”

Munyamariza avuga ko abagize Sosiyete civile bamenya ko hari uruhare bagize mu kuba Jenoside yarabaye kuko hari inshingano bari bafite batashoboye kuzuza ngo bayikumire.

Ati “Burya igihugu kirimo Societe Civile ikora,  nta Jenoside ishobora kubamo kuko imiryango itari iya Leta ni abaturage, abaturage rero… Leta nubwo yaba ifite intwaro zingana gute, nubwo yaba ikomeye bingana bite, nta Leta ishobora gukora Jenoside abaturage batabishaka. Ni ukuvango hari inshingano zacu twateshutseho, ndetse yakagombye no kubisabira imbabazi abanyarwanda.”

Munyamariza avuga ko Societe Civile ari inkingi ya gatatu y’igihugu; hari Leta, abikorera na societe civile kandi ngo yo iba inkingi ikanaba urubariro ruhuza izi nkingi zindi.

Kuri uyu wa gatanu kuva saa munani z’umugoroba kugeza mu ijoro abagize ihuriro rya Societe Civile mu Rwanda baraba bari mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bihera ku rwibutso rwa Gisozi, urugendo rwo kwibuka ruhera ku Kimihurura rugana kuri Stade Amahoro (kuva saa kumi) n’ibiganiro n’umugoroba wo kwibuka bikurikiraho kuri Stade Amahoro.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • If all you have is a hammer, everything looks like a nail. Imyinshi mu miryango ya sosiyete sivile ubukene buyigeze kure, none aho kuyunganira ngo izanzamuke, ihabwe nibura ingengo y’imari ifatika na Leta nk’uko yabyemeye, ntibibe ngombwa ko ihora isabiriza inkunga ku banyamahanga Leta idashira amakenga, Munyamariza we agiye kuyibera umugenzacyaha! None se ko ingengabitekerezo ya jenoside ari icyaha penal, gihanwa n’amategeko, kuki imiryango abadepite bayisanzemo batasabye ubutabera kuyihagarika, igakomeza igakorera mu gihugu? Ariko se ubundi ubwo ni umuryango baba basanze ufite iyo ngengabitekerezo muri Statuts ziwugenga cyangwa mu mategeko y’umwihariko yawo, cyangwa ni abakozi ku giti cyabo, bakorera iyo miryango, bafite imyumvire itari yo? Reka dutegereze iyo myanzuro ikomeye turebe.

    • IGIHE CYOSE IJAMBO “SOCIETE CIVILE/CIVIL SOCIETY” RITARAJYA MU KINYARWANDA UWASHAKA YABIREKERA ABANYA-MERIKA/BURAYI.

    • Sosiyete civil mu Rwanda nibaringa ntacyo ikora nukuyivuga kugirango dukomeze kubeshya abahinde.Ko sociyete civil yarifite ijambo mbere ya 1994 ndetse ikavuga kuburyo bugaragara ibitagenda ikamagana kumugaragaro ubwicanyi, ihohoterwa, iyubu wari wumva usibye kuba umuzindaro wa leta harikindi ikora? umuzunguzayi arishwe Nyabugogo,Me Ntaganda buriye igipangu cye 22h,Umuntu arishwe ngo nimpanuka urubanza nubu wapi,undi arishwe aranatwitswe.Wariwumumva iyo sosiyete haricyo ivuga?

  • Ibyo uvuga harimo ukuri kumwe na kumwe ariko so koko.
    Leta ntabwo ifite inshingano zo guha amafaranga imiryango itayegamiyeho kuko nayo ubwayo usanga itihagije mu ngengo y’imari. Bo ubwabo nibo bafite inshingano ya mbere yo kuyishakira.
    Sinibaza ko umuntu ashinga ONG ategemeya ko Leta izayiteza imbere byakwanga agafunga.

    Si non byo Societe Civile ikwiye gukomeza ikagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndemera ko imiryango muri Agenda yayo nta ngengabitekerezo ya Jenoside iba irimo ariko abakorera iyo miryango bamwe barayifite rwose na cyane kandi ubwo nyine urumva ibikorwa byabo aho byaba biganisha.

    Reka dutegereze iyo myanzuro yabo y’uyu munsi

    • Ikibazo gikomeye, nuko Munayamariza yikomye ahanini imiryango ibona inkunga yita izo guhangana na Leta, ngo kandi hari imiryango ifite umurongo mwiza itagihabwa ayo mafaranga. Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda kuwa gatandatu, yavuzemo n’ingero z’iyo miryango itagifashwa. Ngo hari imiryango ikora za raporo zo mu bwihisho, ikazoherereza abanyaburayi ntacyo baziziho. None ONG yoherereza rapport Plate-Forme kuko yo yayifashije iki? Jye mwibarize ikintu kimwe: Raporo Leta yoherereza Banki y’Isi, IMF, Banki Nyafrika Itsura Amajyambere, n’abandi baterankunga, hari kopi zazo bamugenera? Kuki atangazwa nuko ONG zishobora gutanga raporo ku baterankunga bazo batamugeneye copie, kandi na Leta yihutira guha raporo abanyamahanga aho gutekereza mbere na mbere abenegihugu?

Comments are closed.

en_USEnglish