Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa yine n’igice (10h30), mu murenge wa Bugarama aho imodoka ya Hiace RAB 307 M yajyaga mu murenge wa Bugarama yagonze abanyamagare babiri bari imbere yayo, umugenzi wari uhetswe ku igare ahita ahasiga ubuzima. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyage Mutangana Jean Marie Vianney yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yahitanye […]Irambuye
*Bavuga ko amakuru y’ingenzi bakuye mu iperereza bayabonye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize; *Ngo ubushobozi bemerewe n’Urukiko ntibabuboneye igihe ndetse ntibwaje uko bwari bwategetswe; *Mbarushimana avuga ko azabanza gusuzuma ibyavuye muri iri perereza rikorwa n’Abanyamategeko atemera; *Umunyamategeko ni we ukemerewe kugira icyo avuga, undi kuva yacibwa ihazabu nta jambo yemerewe mu gihe atarishyura. Mu rubanza Ubushinjacyaha […]Irambuye
Akarere ka Gicumbi ni akarere k’imisozi ihanamye, bamwe mu bana biga amashuri abanza bafite ubumuga birabagora cyane kuva iwabo bajya ku ishuri, bamwe bikabaviramo kuva mu ishuri, Ildephonse Munyankumburwa yarihanganye abifashwamo cyane na nyuma, arakoza ariga ubu ageze muwa gatanu w’amashuri yisumbuye. Kuvukana no kubana n’ubumuga bw’ingingo ni ikigeragezo gikomeye, kubyakira no kwihanga nibyo ntwaro […]Irambuye
Hashize imyaka 22 yiciwe umuryango we agasigara wenyine, iyi myaka kandi yari ishize nta cumbi agira acumbikirwa n’abagiraneza. Ni umukecuru Seraphine Mukandanga w’imyaka 80 mu mpera z’icyumweru gishize washyikirijwe inzu yubakiwe n’abakozi ba Mutuel ya Kaminuza y’u Rwanda i Butare. Ni ibyishimo bikomeye cyane kuri we, ati “Nari maze imyaka 22 ntagira aho mpengeka umusaya […]Irambuye
*Padiri Ndagijimana yarwanyije cya Kayibanda cy’uko abamugaye badakwiye kwiga kuko babuza umwanya abataramugaye Frère Kizito Misago uhagarariye ibigo bya Gatagara mu Rwanda yatangaje kuri uyu wa gatanu ko kugeza ubu abafite ubumuga biga muri ibyo bigo babarirwa muri 800, kugeza ubu ngo imibare y’abagana mu bigo bya Gatagara kubera ubumuga batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye
Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda ryibutse abapasitoro baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baguye I Gitwe ubwo bahahungiraga, Abacitse ku icumu basanga bakwiye kudaheranwa n’agahinda bakiteza imbere. Tariki ya 20 Gicurasi 1994, kuri benshi mu bibuka ababo baguye i Gitwe, ntabwo bashobora kuyibagirwa kuko Interahamwe zari ziyobowe n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Murama, […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga, batangaza ko amatsinda ya Mvura nkuvure yatumye babasha gukira ibikomere byatewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagasaba bagenzi babo kwitabira ibiganiro by’ayo matsinda mu rwego rwo kugira ngo baruhuke intimba. Aba baturage barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abagize uruhare muri […]Irambuye
Igipimo cy’uko abaturage babona Imiyoborere na serivise bahabwa cyazamutseho hejuru gato ya 10% nk’uko bikubiye mu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB). Inzego zirimo urw’ubutabera n’urw’ubuzima ziri mu zagaragaje kuzamuka cyane, aho buri rumwe muri izi rwazamutse ku ijanisha ryo hejuru ya 12%. Nshutiraguma Esperance, umushakashatsi muri RGB, avuga ko iri zamuka ryagaragajwe […]Irambuye
Hashize imyaka ine hubakwa Hotel yitwa DOVE y’itorero ADEPR mu Rwanda iherereye ku Gisozi, nyuma y’uko bisa n’ibinaniranye kuyubaka byabaye ngombwa ko hitabazwa amafaranga y’Abakristo kuko ngo niyuzura izajya yinjiriza amafaranga menshi iri torero. Gusa bamwe mu bakristo bavuga ko ayo mafaranga bayakwa ku ngufu kandi nyamara hari urusengero ruherereye i Gihundwe rumaze imyaka 16 […]Irambuye
Amakuru agera k’Umuseke avuye i Huye aremeza ko Jean Paul Murekezi wahoze ari umukozi wa Kaminuza ushinzwe ibyuma by’inzu mberebyombi (audorium) ya Kaminuza yatawe muri yombi kuri uyu wa 19 Gicurasi akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Kaminuza n’uw’ishyirahamwe Imanzi Investment Group ryo mu mujyi wa Butare. Jean Paul yamenyekanye cyane nk’umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda ( […]Irambuye