Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto ‘Abamotari’ bo mu Karere ka Ngoma baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ubujura bwa moto bwadutse muri iyi minsi, aho ngo abajura babiba bakoresheje imiti bashyirirwa mubyo kunywa cyangwa ibyo kurya bagasinzira. Abamotari bo mu Karere ka Ngoma baravuga ko ubujura bwa moto bugenda bufata indi ntera, kubera amayeri asigaye […]Irambuye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtali Ahishakiye yabwiye Umuseke ko kubera igihe gishize Impuzamiryango y’abacitse ku icumu IBUKA ifatanyije n’indi miryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu na Leta basaba abazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yajugunywe ariko ntibahavuge ko igihe kizagera bajye bahanwa n’amategeko. Ahishakiye yavuze ko kuba hashize imyaka 20 (IBUKA ishinzwe) isaba abantu […]Irambuye
Ibyaha birimo kunyereza imitungo y’ibitaro bitwaje ubushobozi bafite, guhimba no gutesha agaciro ibirango by’igihugu no guhimba inyandiko zikozwe n’abakozi ba Leta n’amatsinda ya “Baringa” ni bimwe mu biregwa aba bayobozi. Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwemeje iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo ku bayobozi bakekwaho ibyaha birimo kunyereza amafaranga y‘u Rwanda agera kuri 294,877,134 muri 830, 092, 521 […]Irambuye
Hashize igihe abaturage bo mu murenge wa Kanjogo mu kagari ka Kigarama bavuga ko inka nyinshi zigenewe abatishoboye muri gahunda ya ‘Gira inka’ abayobozi ku rwego rw’akagali bazikubira cyangwa bakaziha abatazigenewe babahaye icyo bita ‘Ikiziriko’ (ruswa). Police kuri uyu wa 01 Kamena yataye muri yombi abayobozi bagera kuri batatu bashinjwa ibi byaha. Francine Uzabakiriho Umunyamabanga […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Umulisa Alphonse wayoboraga Ikigo cy’Ingoro z’Umurage z’u Rwanda (INMR) akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30, ngo kuko bimwe mu byaha akurikiranyweho yiyemerera ko yabikoze (n’ubwo we atabibona nk’ibyaha). Urukiko rutegeka ko Olive Habiryayo bakurikiranywe hamwe arekurwa agakurikiranwa ari hanze. Muri iri somwa ryakozwe […]Irambuye
Mugabo Hakizimana, umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza cya Nyamiyaga mu murenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga, ashinja Gitifu w’uyu murenge Jean Claude Ntagisanimana kurigisa impapuro zimwemera kujya mu butumwa bw’akazi (Ordre de Mission ) zifite agaciro karenga ibihumbi magana ane y’u Rwanda. Mugabo yabwiye Umuseke ko yagiye ajya mu butumwa bw’akazi inshuro nyinshi […]Irambuye
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yatangarije Umuseke ko mu gishanga cya Kanyonyomba ahitwa ‘barrage’ mu kagali ka Rwarenga, umurenge wa Remera muri Gatsibo bahasanze umurambo w’umusore wishwe ariko ngo abakekwaho kumwica ntibarafatwa ngo bavuge icyo bamujijije. IP Kayigi avuga ko aho nyakwigedera yiciwe ari mu gishanga kirimo akayira nyabagendwa ariko ngo […]Irambuye
Amakuru aravuga ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo, yatawe muri yombi akurikiranyweho kunyereza amafaranga yari agenewe umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’ibihumyo. Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yabwiye Umuseke ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yafashwe ku bw’impamvu z’iperereza ku byaha akekwaho. Yavuze ko afungiye kuri Polisi ikorera Bushoki, akaba ngo […]Irambuye
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Ngoma barashinja abaturanyi babo kugira ibiraara abana b’abandi babakangurira kuva mu ishuri, bagasaba Leta gukurikirana abatumye abana babo bata ishuri. Ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena yasuraga Akarere ka Ngoma mu mpera z’iki cyumweru gishize, hari ababyeyi babatakambiye basaba kubafasha abana babo bagasubira mu ishuri. […]Irambuye
Mu nama yaguye y’abayobozi banyuraye bo mu karere ka Gicumbi yateranye kuri uyu wa kabiri umwe mu myanzuro yafashwe hagamijwe kurwanya imirire mibi mu bana ni uko umuturage ufite inka ikamwa munsi ya Litiro eshatu ku munsi atazajya yemererwa kujya kugurisha amata ku isoko. Ibi ngo bikazakurikiranwa n’abayobozi ku nzego z’ibanze. Iyi nama yari igamije […]Irambuye