Digiqole ad

Umusonga wihariye 80% by’indwara zugarije abana bo mu nkambi ya Mahama

 Umusonga wihariye 80% by’indwara zugarije abana bo mu nkambi ya Mahama

Ibitaro bya Kirehe biratangaza ko mu bana babyivurizaho baturutse mu nkambi ya Mahama, muri bo 80% baba barwaye indwara y’umusonga bitewe n’imbeho ituruka mu uruzi rw’Akagera.

Ku bitaro bya Kirehe, mu Karere ka Kirehe, iyo ugiye mu nzu irwariwemo abana, uhasanga abana benshi baharwariye.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro bukavuga ko umubare munini w’abana baharwarira muri iyi minsi baba baturutse mu nkambi ya Mahama, ibarizwamo impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 50. Muri abo bana b’Abarundi baza kuhivuriza kandi, ngo usanga nka 80% barwaye umusonga.

Ababyeyi b’aba bana barwaye umusonga, bavuga ko iterwa n’uko inkambi yabo ya Mahama ituriye uruzi rw’Akagera, bityo ngo imbeho yose ituruka mu Kagera ngo ibasanga aho barara.

Umwe muribo ati “Umwana wanjye yararwaye, mujyana kwa muganga niko kumbwira ko afite ikibazo cy’umusonga. Impamvu abana barware umusonga ni uko dutuye ku muhanda imibu ndetse n’imbeho ituruka ku ruzi rw’Akagera yose irahadusanga.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, Dr Patient Ngamije ati “Umusonga uturuka akenshi mu mbeho, dore batuye mu nkambi kandi ntabwo babafubika (abana) bihagije.”

Dr. Ngamije avuga ko batangiye gukora ubukangurambaga mubatuye mu nkambi ya Mahama mu kubakangurira gufubika abana babo, ndetse no guhangana n’izindi ndwara zigaragara mu nkambi zirimo n’iziterwa n’imirire mibi.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko izi nzirakarengane zatashe ko mu burundi ari amahoro ?

Comments are closed.

en_USEnglish