Mu biganiro bitandukanye bibera hirya no hino mu gihugu bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Ababutsi mu 1994, muri Amerika Abanyarwanda bahatuye na bo bateguye ijoro ryo kwibuka. Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mathilde Mukantabana yasabye Abanyarwanda bari mu mahanga gukomeza kuvuga amateka yaranze igihugu cyabo bityo n’abatayazi bakayamenya. Ku wa gatandatu tariki ya 18 […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aratangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Maroc mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi. Urubuga rwa internet ‘Le360’ dukesha iyi nkuru, ruravuga ko muri uru ruzinduko, Perezida Paul Kagame azanabonana n’umwami wa Maroc Mohammed VI. Perezida Kagame kandi ngo azabonana n’abandi bayobozi bakuru muri Maroc banyuranye. […]Irambuye
*Agira icyo asaba Abasaseridoti, ati “Nta kosa mwaba mukoze mwitandukanyije nabo”, *Yibanze kuri Wenceslas ukekwaho ibyo kuri Ste. Famille, ngo nta kindi yamwita uretse ‘Umusenzi’, *Yabwiye abacitse ku icumu ko ‘baturanye n’abanzi benshi’. Mu muhango wo kwibuka Abatutsi baguye kuri Sainte Famile, kuri Saint Paul n’ahahakikije, ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Kamena, Rugero […]Irambuye
Uruki rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwakatiye umwe mu bakozi b’akarere bari bakurikiranyweho kurya ruswa igifungo cy’imyaka itatu muri gereza nyuma yo kumuhamya icyaha, uwitwa Mpagaritswenimana we yarekuwe. Théoneste Bateho, umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere hamwe na Védaste Mpagaritswenimana ushinzwe ibidukikije bari bafungiye kuri Station ya Police ya Nyamabuye bakekwaho kwakira ruswa ya Frw […]Irambuye
Muri uku kwezi kwa gatandatu bamaze kwiba Moto ebyiri nshya mu mujyi wa Byumba bikozwe n’abagenzi bateze moto bagasinziriza abamotari bakabata ku nzira bagatwara moto. Kugeza ubu izibwe ntiziraboneka, ubujura nk’ubu ngo bwatangiye mu mwaka ushize. Mu mujyi wa Byumba hari Koperative eshatu (COTRAMIMOGI, CTMG, COSETRAMU Impala) z’abamotari, aba bose ubu baratabaza kubera ubu bujura […]Irambuye
Iburengerazuba – Mutuntu, Ruganda, Rwankuba na Gitesi ni imirenge iherereye mu majyepfo no hagati mu karere ka Karongi, hashize amezi atatu nta station ya Police ihari, abaturage bavuga ko bibagoye kuko bakenera Police kenshi, kuba nta Police ihari kandi ngo byatumye abambuzi bimonogoza. Police iravuga ko iteganya kuhasubiza ibiro byayo vuba. Station ya Police yindi […]Irambuye
Mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’ishuri rikuru rya Gitwe, kuri uyu wa 16 Kamena, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier yashishikarije urubyiruko rwiga muri iri shuri guhangana n’abagoreka amateka bagapfobya jenoside. Iyi kaminuza yaremeye abarokotse batishoboye, ibaha inka enye. Muri iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya kaminuza ya Gitwe, mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Police y’u Rwanda yizihije imyaka 16 imaze itanga serivisi zo kurinda no guha umutekano abanyarwanda n’ibyabo. Kuri uyu munsi Mary Gahonzire wahoze ari Komiseri mukuru wungirije mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa,RCS, yagaragaye yambaye imyambaro n’amapeti ya Police y’u Rwanda, aho yahoze mbere yo kujya muri RCS. Mary Gahonzire, kugeza mu 2008 […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu umugabo witwa Aminadab Twagiramungu wo mu mudugudu wa Bugufi, Akagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu nkengero za centre ya Gitwe yishwe n’abantu bataramenyekana atewe icyuma, umurambo we abishi bawushyize hafi y’iwe. Abaturage bo muri aka gace batunguwe n’iyi nkuru muri iki gitondo kuko ngo nta kindi […]Irambuye
Mukantwari Nadine w’imyaka 22 yafashwe yakuyemo inda y’amezi atandatu akaba ari gukurikiranwa n’inzego za polisi mu karere ka Nyamasheke, naho umubiri w’uruhinja rwavukije ubuzima ukaba wajyanywe mu bitaro bya Kibogora muri aka karere. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu Mukantwari wari usanzwe akora muri Hotel imwe yo muri aka karere ka […]Irambuye