Mu ijoro rishyira kuwa mbere umugabo Ndereneza yaturutse mu karere ka Nyamasheke yinjira mu irimbi ryo mu murenge wa Mururu Akagali ka Gahinga muri Rusizi maze acukura imva y’umugore wari umaze umunsi umwe ashyinguwe, uyu ngo yaba yari umukire cyane ku buryo uyu mugabo yashakaga gutwara isanduku yashyinguwemo nk’uko abamufashe babivuga. Bamwe mu bafashe uyu […]Irambuye
Kuri uyu wa 21 Kamena 2016, Ikigo Nderabuzima cya Nyarurama, abaturage n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’umurenge bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage banishimira ko ngo mu murenge batuyemo nta ngengabitekerezo ya Jenoside iharangwa. Iki gikorwa cyo kwibuka cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka umuryango wa Habiyambere Esiri wiciwe rimwe n’abana be Munyangumbuirwa Augustin na Munyentwali Eliezel, bose bazize […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta Johnston Busingye yakiriye indahiro z’abantu bashya mu rwego b’ubutabera 81, barimo 67 b’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, umuhesha w’inkiko w’umwuga umwe, ndetse na banoteri 13, bose yabasabye gukora neza akazi kabo batitaye kubyo babavuga cyangwa uko babafata. Minisitiri Johnston Busingye yasabye abarahiye bose gukorana ubushishozi n’ubunyangamugayo […]Irambuye
Rusizi – Ni umukino bamwe bita urusimbi bandi bakavuga ko ari Tombola wararuye urubyiruko mu murenge wa Kamembe n’ahandi henshi mu turere tw’u Rwanda aho hari ababyita ngo ni “Ikiryabarezi”. Ababyeyi bavuga ko abana babamazeho amafaranga bajyana muri ibi bo bita urusimbi. Hari abagore bakubitwa n’abagabo bajyanye amafaranga guhaha akaribwa muri iyi mikino. Ufata aka […]Irambuye
Karongi – Kuva mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru ku ishuri ry’imyuga rya IPESAR riherereye mu murenge wa Rubengera mu kagari ka Kibirizi habuze ibendera ry’igihugu, guhera ku cyumweru tariki 19 Kamena hatangira iperereza, iri bendera ryabonetse kuri uyu wa mbere basanga umunyeshuri w’imyaka 23 ariwe warijugunye mu mugezi ngo ahemukire umuzamu wamubangamiraga […]Irambuye
Kuri uyu mbere tariki 20 Kamena 2016, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi, Impunzi zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe zavuze ko zishimira uburyo zitaweho, nubwo ngo hari byinshi bigikeneye kwitabwaho. Kuri uyu wa mbere, mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byasinye amasezerano yo kwita ku mpunzi byizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi. Inkambi […]Irambuye
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi, kuri uyu wa 20 Kamena, Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi, Seraphine Mukantabana yasabye impunzi zahungiye mu Rwanda kwiyumva nk’abandi baturage kugira ngo Leta ibiteho bafite umutima utuje. Uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Impunzi ni umuntu nk’undi wese, nkanjye nawe’ wizihijwe mu gihe mu Rwanda habarirwa impunzi ziri hagati […]Irambuye
Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, basabye abahagarariye Guverinoma basobanura itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB) ngo gusubira mu biro bakanoza imyandikire y’ingingo zimwe na zimwe zigize iritegeko, nubwo abadepite bavuga ko bamaze kwmeranya na Guverinoma ku mushinga w’itegeko rishyiraho iki kigo. Kuri uyu wa Mbere iyi komisiyo yakomezaga kwiga ku mushinga […]Irambuye
*Urwibutso rushya rwa Ruhango rwashyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 20. Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 20 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu karere ka Ruhango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Jean Damascéne Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kubibwa mu 1959 na bamwe mu bategetsi bakomoka mu ntara y’Amagepfo bagaragazaga ko abafite ijambo […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki 19 Kamena 2016, Abanyamakuru n’abandi bakozi bose ba Radio Izuba basuye umukecuru warokotse Jenoside witwa Mukarwego Agnes utuye mu mudugudu wa Idagaza, akagali ka Murehe mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe, bamuha inka y’inzungu n’ubundi bufasha butandukanye. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahara bwatangaje ko bwishimiye iki gikorwa ngo kuko kigabanyije […]Irambuye