Digiqole ad

Gicumbi: Abamotari ngo bari kubiba moto babanje kubasinziriza

 Gicumbi: Abamotari ngo bari kubiba moto babanje kubasinziriza

Abamotari mu mujyi wa Gicumbi

Muri uku kwezi kwa gatandatu bamaze kwiba Moto ebyiri nshya mu mujyi wa Byumba bikozwe n’abagenzi bateze moto bagasinziriza abamotari bakabata ku nzira bagatwara moto. Kugeza ubu izibwe ntiziraboneka, ubujura nk’ubu ngo bwatangiye mu mwaka ushize.

Abamotari mu mujyi wa Gicumbi
Abamotari mu mujyi wa Gicumbi

Mu mujyi wa Byumba hari Koperative eshatu (COTRAMIMOGI, CTMG, COSETRAMU Impala) z’abamotari, aba bose ubu baratabaza kubera ubu bujura babona ko budasanzwe.

Izi Koperative ziganjemo urubyiruko rw’abasore bavuga ko uyu murimo ariwo ubatunze n’imiryango yabo.

Innocent Habineza uyobora COTRAMIMOGI avuga ko muri uku kwezi gusa, abanyamurango babo babiri bibwe moto ifite plaque RD 477K yari itwawe na Eric Ndayambaje na moto ifite plaque RD 478 M ya Lucien Nizeyimana mu buryo bumwe.

Aba bombi bazibibye babanje gusinzirizwa n’abagenzi bari batwaye bageze mu mihanda iri nkengero z’umujyi wa Byumba.

Habineza ati “Amamotari batwara abagenzi bagera ahiherereye bakabatera imiti utamenya iyo ariyo bagasinzira, moto ikabura uyitwaye nawe akisanga kwa muganga yari asinziriye hashize nk’iminsi ibiri twaramubuze, ugasanga yatoraguwe n’abagenzi asinziriye yaraye ku nzira bakamugeza kwa muganga.”

Ubu bujura bwo gusinziriza abamotari bakabiba moto ngo bwaba bwaratangiye umwaka ushize nk’uko umwe muri bo witwa Haruna yabwiye Umuseke ko nawe bamwibye moto agaheba muri ubu buryo umwaka ushize.

Jean Damascene Musengimana umunyamabanga wa Koperative  COSETRAMU Impala yabwiye Umuseke ko ubu bari kwiyegeranya nka za Koperative z’abamotari ngo barebe uko barwanya ubu bujura bafatanyije na Police.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

7 Comments

  • ni abantu bava za UGANDA bakabikora kandi ngo bamaze kuba benshi cyane muri GICUMBI. Ntakintu wabikoraho kuko ni uburizi nyine:NYABINGI,ABAPFUMU LYANGOMBE……wibwira se ko bitabaho.Maze basigaye babitera umukobwa,bakarongora bagasiga aryamye ngo ngwiki.Ibi babyita KWIHANGIRA.COM

  • nanjye ejobundi baransinzilije,barandongora none ndwaye SIDA

  • KO BITEYE IKIBAZO?

  • Pole sana Maria ntakundi niwihangane. Nne jew harico nokwibariza nkabashinzwe umutekano? Nigute ubusuma canke ubugizi bwanabi bangan uko hatarafatwa abbikora? Kdi numva ngo umutekano niwose? Hhhhaaaaaa jewe nzobareka

  • Birababaje

  • Nitwa Mudaheranwa bosco, ntuye Kabarore nayje banyibye moto shya yambaye plaque RD 791M,na jyebaransinzirije,Police y’uRwanda Nidushe kuko urubyiruko turashize,Murakoze.

  • Nitwa Mudaheranwa bosco, ntuye Kabarore nayje banyibye moto shya yambaye plaque RD 791M,na jyebaransinzirije,Police y’uRwanda Nifadushe kuko urubyiruko turashize,Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish