Digiqole ad

Perezida Kagame aragirira uruzinduko muri Maroc

 Perezida Kagame aragirira uruzinduko muri Maroc

Kagame: Ntabwo nita cyane kubyo abantu bavugaho nyuma, ahubwo nita ku kuri k’uko ibintu bimeze

Kuri uyu wa mbere, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aratangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Maroc mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Urubuga rwa internet ‘Le360’ dukesha iyi nkuru, ruravuga ko muri uru ruzinduko, Perezida Paul Kagame azanabonana n’umwami wa Maroc Mohammed VI. Perezida Kagame kandi ngo azabonana n’abandi bayobozi bakuru muri Maroc banyuranye.

Maroc iri mu bihugu by’Africa ya ruguru y’ubutayu bwa Sahara bibanye neza n’u Rwanda mu nzego zinyuranye zaba iz’ishoramari n’izindi, ndetse bikaba byifuza kurushaho gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Kuva mu mwaka wa 2014, u Rwanda na Maroc bifitanye umubano wihariye muri Politike. Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, Perezida Kagame yari yasuye Maroc, ndetse ahahererwa igihembo “Grand prix des MEDays.”

Isabukuru y’igikomangoma Moulay Rachid

Kuri uyu wa mbere kandi, ubwami bwa Marroc buzaba bwizihiza isabukuru y’imyaka 46, igikomangoma Moulay Rachid kimaze kivutse, Perezida Kagame akaba ari mu bashobora kuzifatanya n’abandi banyacyubahiro bazaba batumiwe kwizihiza iyi sabukuru.

Tariki 20 Kamena 1970, nibwo ‘Son Altesse Royale, Prince Moulay Rachid’ yavutse; Nyuma yo kwiga ibijyanye n’amategeko, kuyobora n’ububanyi mpuzamahanga, ubu asigaye umubyeyiwe, Umwami wa Maroc Mohammed VI kuyobora.

Kuri uyu wa mbere, muri Maroc haraba hari ibirori bikomeye byo kwifuriza isabukuru nziza Igikomangoma Moulay Rachid; Abanyama-Maroc n’abandi batumirwa bazaba baturutse hirya no hino ku Isi, bazaba bifuriza ubwami bwa Maroc kuganza no gukomera.

Tariki 02 Ukwakira 2015, Paul Kagame n’Igikomangoma Moulay Rachid bahuriye New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bombi baje mu nama rusange ya 70 y’Umuryango w’Abibumbye, ndetse bagirana ikiganiro cyihariye.

UM– USEKE.RW

 

 

14 Comments

  • Nubundi yaramaze igihe mu Rwanda atagiye guhaha, ndavuga icyumweru 1.Ni byiza cyane.

  • Nyakubahwa president wacu azagire urugendo rwiza rwose Maroc nigihugu cy’inshuti nabana babo baje kwifatanya natwe kwibuka abacu bazize genocide yakorewe abatutsi birashimishije cyane

    • Abagiriyo bajya baragenda

      • wowe se warahabuze? wagiye hari ugukumira ?

  • twifurije urugendo rwiza President wacu kandi urugendo rwakazi agiyemo rugende amahoro, akomeze atsure umubano n’amahanga niko kunguka kw’abanyarwanda

  • ibi ni ibya gaciro kugira umuyobozi uzi gutsura umubano nibindi bihugu kuko inyungu yinshi kubanyarwanda , bizajya bituma tugenda twisanga , abajya muri business kwiga kwivuza gutembera nibindi byose , ibihugu byo mubarabu bimaze gutera imbere nibyiza ko tugira ibyo tubigiraho , turashima cyane umuyobozi wacu ari nako kandi tumwifuriza urugendo rwiza

  • wooow, twifurije umukuru w’igihugu cyacu urugendo rwiza kandi adutsurire umubano neza nkibisanzwe ,Imana imugende imbere, kandi tumwifurije akazi keza

  • ibihe byiza kuri president Paul kagame, umukuru w’igihugu cyacu, kandi tumwifurije kugira urugendo rwiza ndetse nakazi keza, dukomeza kumushimira kuri byinshi amaze kugeza ku Rwanda n’abana barwo, ari nacyo gituma tukimushaka ngo akomeze atugende imbere, atera intambwe dushinga aho ashinguye, ni umukuru w’igihugu buri gihugu kifuza , ari nayo mpamvu abanyamahanga badasiba mu rwanda baje kwiga byinshi , birimo ubuyobozi bwiza bumaze kugeza ku Rwanda ku iterambere rirambye ariko byose bishingiye ku mutekano urambye kandi utajegajega tumaze kugeraho dukesha President Paul Kagame

  • kuira umuyobozi nk’uyu witangira igihugu ke ndetse nabagituye bene aka kageni bibaho rimwe mu binyejana, aboneka rimwe mu myaka amagana, ariko twe abanyarwanda turashima Imana ko yatwihereye impano y’umuyobozi ushoboye kandi uzi icyo abanyarwanda dushaka, tumwifurize urugendo rwiza ndetse nakazi keza muri uru ruzinduko rw’akazi agiyemo, Nyagasani akomeze kubana nawe muyobozi mwiza

  • urugendo rwiza ndete n’akazi keza kuri Nyakubahwa President wacu, Imana ikomeze imugende imbere

  • urugendo rwiza Nyakubahwa muyobozi mwiza

  • ibyiza byose dukesha umuyobozi wacu nuko haba habayeho ingendo nkizi , abungukira cyane bwambere mu ngendo nkizi nitwe abanyarwanda , turamushimira kubw’ubwitange bwe nkabanyarwanda ntakindi tumushaho nuko yongera rwose akatugenda imbere kuko intambwe ishimishije tumaze kugeraho niwe zose tuzikesha , warakoze muyobozi mwiza, urugendo rwiza nakazi keza

  • mubyeyi w’igihugu cyacu twikurije urugendo rwiza aho ugiye mu kazi ko gukomeza gushakira ikiza abanyarwanda, Imana ikomeza ikugende imbere , kandi usohoze ubutumwa neza, umubano n’amahano ukomeze usagambe , byose ni wowe tubikesha niyo mpamvu tukigukeneye muyobozi mwiza ngo ukomeze utwereke intambwe zo gutera

  • ibi biranyura cyane kubona President wacu ahora aduhangayikiye ashakira abanyarwanda ikiza aho kiri hose , tumwifurije urugendo rwiza nakazi keza Nyakubahwa President wa republika , kandi turagukunda cyane

Comments are closed.

en_USEnglish