Digiqole ad

Kwibuka-St. Paul: Uwo muri IBUKA mu magambo akarishye ku bapadiri bitwaye nabi

 Kwibuka-St. Paul: Uwo muri IBUKA mu magambo akarishye ku bapadiri bitwaye nabi

Rugero Paulin yasabye abapadiri kwitandukanya n’ababasebeje bakomeje gukingirwa ikibaba n’amahanga

*Agira icyo asaba Abasaseridoti, ati “Nta kosa mwaba mukoze mwitandukanyije nabo”,
*Yibanze kuri Wenceslas ukekwaho ibyo kuri Ste. Famille, ngo nta kindi yamwita uretse ‘Umusenzi’,
*Yabwiye abacitse ku icumu ko ‘baturanye n’abanzi benshi’.

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi baguye kuri Sainte Famile, kuri Saint Paul n’ahahakikije, ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Kamena, Rugero Paulin ushinzwe imibereho myiza muri Ibuka wari unayihagarariye yanenze abapadiri bijanditse mu bwicanyi barimo padiri Munyeshyaka avuga ko nta kindi yabita uretse ‘Abasenzi’, asaba abakora uyu murimo muri iki gihe kwitandukanya nabo.

Rugero Paulin yasabye abapadiri kwitandukanya n'ababasebeje bakomeje gukingirwa ikibaba n'amahanga
Rugero Paulin yasabye abapadiri kwitandukanya n’ababasebeje bakomeje gukingirwa ikibaba n’amahanga

Uyu muyobozi wo muri Ibuka yibukije abacitse ku icumu ko bamwe mu bakoze Jenoside bagikomeje umugambi mubisha aho yagarutse ku bikorwa by’ihohoterwa bikomeje gukorerwa abarokotse, agaruka kuri umwe muri bo w’i Gicumbi wari waraye yishwe akaswe izosi.

Anenga imyitwarire mibi ya bamwe mu bapadiri, uyu muyobozi muri Ibuka yabaye nk’utanga ubuhamya kuri iyi myitwarire mibi y’Abapadiri, avuga ko muri 1990 afungwa mu byitso byaturutse ku mupadiri wabimusabiye kuko yari yateye isengesho (mu misa) ryo gusabira abari bafungiwe ubusa.

Rugero Paulin wibanze ku myitwarire mibi yaranze Abapadiri mu gihe cya Jenoside, yagarutse kuri Padiri Wenceslas Munyeshyaka uvugwaho (Ntibiramuhama/aracyaburana) kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Sainte Famille atanga amabwiriza.

Anenga uyu mushumba w’Imana (ntarahamywa ibyaha), Rugero yavuze ko yereye imbuto mbi intama yari ashinzwe kuragira bityo ko yabateye igikomere kiremereye.

Ati “Mutekereze umuntu nka Munyeshyaka wahazaga abakristu, abasaza n’abakecuru mu gitondo bakaza akabaha Ukarisitiya bakamugaruka imbere abica,… umuntu wazaga kuri aritari akamuha penetensiya cyangwa ukarisitiya, ese ubwo yabaga ayitanze koko?”

Uyu muyobozi wumvaga arakariye imyitwarire nk’iyi ya Padiri Munyeshyaka, yaboneyeho gushimira imyitwarire y’undi mupadiri witwa Celestin wagize uruhare rukomeye mu kurokora Abatutsi bari bahungiye muri Saint Paul.

Rugero wabanzaga kwisegura ku bari bitabiriye uyu muhango, yagize ati “…Dukwiye kuzirikana ku bakoze ubutwari nk’abo (avuga Celestin) ariko tukavuga ko hariho abasenzi nka ba Munyeshyaka, ni umusenzi rwose.”

Muri Mata 2015 Ubufaransa bwaatangaje ko bugiye kuburanisha padiri Munyeshaka, mu Ukwakira bwisubiraho ko butazamukurikirana, mu gihe muri 2008,  urugereko rw’ubujurire rw’urukiko rw’Arusha rwahamije Padiri Seromba Athanase ibyaha bya Jenoside rukamuhanisha gufungwa burundu.

Muri uyu muhango wo kuzirikana Abatutsi biciwe kuri Sainte Famille, Saint Paul, CELA, Karguta n’ahahakikije, Rugero Paulin wagarukaga cyane ku myitwarire mibi nk’iyi yaranze bamwe mu bihaye Imana, yongeye kungamo agira ati “Abapadiri bakoze amakosa nk’aya jye mbita abasenzi, .”

Byadushimisha twumvise amajwi yo kwitandukanya nabo…Rugero

Muri iki gikorwa cyabimburiwe n’igitambo cya misa cyabereye muri Sainte Famille, Rugero Paulin yagarutse ku bapadiri bavuzweho kugira uruhare muri Jenoside ariko bakaba bakomeje imirimo yabo mu bihugu bahungiyemo, abwira abari bitabiriye uyu muhango ko bakomeza kubasiga isura mbi.

Agira icyo asaba, yagize ti “ Uyu munsi nta kosa mwaba mukoze muramutse mwitandukanyije nabo, natwe turamutse twumvise amajwi yanyu ko mwitandukanyije nabo byadushimisha.”

Rugero Paulin wanashimiye ingabo zari iza RPA zatabaye bamwe mu batutsi bari bahungiye kuri izi nzu z’Imana, yasabye Abacitse ku icumu n’Abanyarwanda muri rusange kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuhango wabimburiwe n'igitambo cya Misa cyabere muri kiliziya ya Ste. Famile
Umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyabere muri kiliziya ya Ste. Famile
babanje guha icyubahiro abaguye aha
babanje guha icyubahiro abaguye aha
Rugero yahaye icyubahiro abaguye aha ashyira indabo ku rukuta rw'amazina y'abahaguye
Rugero yahaye icyubahiro abaguye aha ashyira indabo ku rukuta rw’amazina y’abahaguye
igikorwa cyateguwe n'urubyiruko
igikorwa cyateguwe n’urubyiruko
babanje gufata umunota wo kubazirikana
babanje gufata umunota wo kubazirikana
Imiryango y'abaguye aha yaje kuzirikana ababo
Imiryango y’abaguye aha yaje kuzirikana ababo
Rutayisire Masengo yatanze ubuhamya agaragaza ubuzima busharira babayemo hano
Rutayisire Masengo yatanze ubuhamya agaragaza ubuzima busharira babayemo hano
umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya akarengane, Kanzayire Bernadette yasabye abacitse ku icumu gukomera no kwiyubaka
umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya akarengane, Kanzayire Bernadette yasabye abacitse ku icumu gukomera no kwiyubaka
basangiye amandazi n'icyayi byibutsa ubuzima bukomeye babayemo muri St Paul, ngo nabyo byabonaga umwe bigasiba undi
basangiye amandazi n’icyayi byibutsa ubuzima bukomeye babayemo muri St Paul, ngo nabyo byabonaga umwe bigasiba undi
Ubwo bari bahungiye aha, ngo n'umusaza iyo yabonaga ayo kugura irindazi yarariryaga
Ubwo bari bahungiye aha, ngo n’umusaza iyo yabonaga ayo kugura irindazi yarariryaga
igikorwa cyateguwe n'urubyiruko rwiyemeje kubaka igihugu
igikorwa cyateguwe n’urubyiruko rwiyemeje kubaka igihugu

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Massengo uyu yigize umucikacumu kurusha abandi hamwe nuwitwa saddam gasasira ufite se wishe abantu I gitarama!acukura ibyobo ahitwaga CND byo gushyinguramo abatutsi bicwaga!turabazi mwese

    • Sigaho rwose nta mfura itukana.

      • Ndabona ariko mu byo yavuze nta gitutsi kirimo, keretse ahubwo niba ugia uti nta mfura ivugisha ukuri.

      • Wahora niki..ejobundi uzasanga n’uwitwa kigurube aje kurira kuri television wumirwe.Umuntu waje mu Rwanda muri 1997 ugasanga niwe uri kurira imbere y’imbaga kuturusha.

    • Se wuyu sadam yitwa Abdal yatwaraga imodoka mur cartas keretse niba atari we se umubyara yitabye imana vuba

    • Gucika ku icumu bimaze iki kuburyo umuntu abyigira Dorothée?? Kuba umucikacumu birimo iyihe nyungo Dorothée???Ngo bazarandura ingengabitekerezo ya Génocide ra?? uyu wiyita Dorothée nagiraga ngo mubaze “Nyina w’umuntu” ni iki kuri wowe? ngo Masengo yigize umucikacumu kurusha abandi?? Izo nyandiko zanyu zikomeretsa abantu ni yo ntwaro mwungutse ? Nta wuzacika intege zo kwibuka abe n’iyo haza ba Dorothée igihumbi!! Dorothée nkubaze: mbere ya génocide yakorewe Abatutsi hari izina cg uwo bitaga Umucikacumu wumvaga? none se Masengo yigize we ate? abitewe n’iki? kurusha abandi bande? Ni mwe mwamwiciye ababyeyi nimureke abishyire ahagaragara nimushaka mwandike amafuti nababwira iki!! Masengo courage turi kumwe!!

  • Wowe uvuga Massengo tuzi neza wahizwe na mbere hose urashingira kuki? Uziko mutagira isonI .Massengo murapfa iki niba aharanira uburenganzira bwabacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi bigutwaye iki ?wacejetse niba utabyishimiye ko wowe nta ngufu numwanya biri kugutwara.nabandi bose ukabakura p mu kanwa

    • @Ronny, wambwira abatarahizwe nyuma ya 6/4/1994? Abantu batangiye kwambuka Kivu berekeza Ijwi,Bukavu abandi Goma bahunganga iki? Ese bari abatutsi, ese bari abahutu?

  • Muri uru Rwanda Intagondwa ziri mu moko yose! Kuba harabayeho interahamwe ntibikuyeho hashobora kubaho izindi zitwikira genocide yakorewe abatutsi! Aba bantu bakunze kuvuga ku byababayeho muri Genocide hari aho bakabya cyangwa bagatandukira cyane kuburyo ubuhamya bwabo ari ahandi bakurikiza amategeko bwabayarira amazi n’ibisusa! Wabonye he aho umuntu yihanukira akabwira abandi ko GENOCIDE BAYONSE MU MASHEREKA?! Nta muntu wakoze genocide hakaba n’umuvandimwe we warwanye kubicwaga ndetse akagira abo arokora kandi baronse rimwe?!

  • Bwana Pawulini njye yaranyobeye, ugirango mu mihango yo kwibuka avuyemo adatukanye kwibuka biba bitagenze neza. Kwibuka abacu batuvuyemo ntibivuga yuko tugomba kubikorana ubuswa burimo gutukana kuko bituma ababikoze bicinya icyara ko bakoze. Uyu mugabo Paulin ugirango mu kanwa ke habamo abapadiri kuburyo iyo hari aho bibutse usanga yateye abantu benshi ikirungurira kubera gukomeza kuvuga abapadiri nkaho aribo bohereje interahamwe ngo zice abatutsi. Niba kandi mu bapadiri hari abitwaye nabi singombwa guhora yisihinga avuga abapadiri nkaho aribo banyarwanda bonyine. Ese ko ataragira ubutwari ngo atunge urutoki uriya wahanuye indege y’ikinani maze agaha imbarutso inkoramaraso ngo ziturimbure? Abapadiri ni insina ngufi kuri Paulin. Biriya uyu mugabo yirirwa avuga ni ibimenyetso by’ihungabana kandi ngo buriya niwe uba yagiye gushyigikira abahungabanye da. Paulin, jya wibuka neza udatukana kuko ejo ntawe umenya irengero ry’amagambo, uyu munsi uravuga iryo ushaka ariko wibukeko ejo ushobora kuzaba ufite ikimwaro kuko warivuze.

  • Mister Pawulini njye yaranyobeye, ugirango mu mihango yo kwibuka avuyemo adatukanye kwibuka biba bitagenze neza. Kwibuka abacu batuvuyemo ntibivuga yuko tugomba kubikorana ubuswa burimo gutukana kuko bituma ababikoze bicinya icyara ko bakoze. Uyu mugabo Paulin ugirango mu kanwa ke habamo abapadiri kuburyo iyo hari aho bibutse usanga yateye abantu benshi ikirungurira kubera gukomeza kuvuga abapadiri nkaho aribo bohereje interahamwe ngo zice abatutsi. Niba kandi mu bapadiri hari abitwaye nabi singombwa guhora yisihinga avuga abapadiri nkaho aribo banyarwanda bonyine. Ese ko ataragira ubutwari ngo atunge urutoki uriya wahanuye indege y’ikinani maze agaha imbarutso inkoramaraso ngo ziturimbure? Abapadiri ni insina ngufi kuri Paulin. Biriya uyu mugabo yirirwa avuga ni ibimenyetso by’ihungabana kandi ngo buriya niwe uba yagiye gushyigikira abahungabanye da. Paulin, jya wibuka neza udatukana kuko ejo ntawe umenya irengero ry’amagambo, uyu munsi uravuga iryo ushaka ariko wibukeko ejo ushobora kuzaba ufite ikimwaro kuko warivuze.

  • Uyu mugabo yabaye too sensitive. Turamwumva yarahakomerekeye.

  • Kiliziya Gatolika yemera ko igizwe n’abanyantege nkeya n’abanyabyaha, babeshejweho n’impuhwe z’Imana. Ni na yo mpamvu na Kiliziya igomba kwikorera imitwaro y’abaremerewe, harimo n’abaza gutukira abihaye Imana mu bigo barokokeyemo no mu mihango inyuranye abo bihaye Imana babatumiramo ku bwende bwabo. Ntibagomba kubyinubira, kuko inshingano zabo zitandukanye n’iza Ibuka, CNLG cyangwa Leta. Muri uyu mwaka w’impuhwe z’Imana Kiliziya irimo uzarangira mu kwezi kwa cumi 2016, inshingano z’abapadiri n’iz’abakristu ni ugusbira ku isoko, bakazirikana ko iyo bitaba impuhwe z’Imana, Petero wihakanye Yezu inshuro eshatu atari we yari kugira urutare yubakiraho Kiliziya ye. Cyangwa ko Pawulo wicishije Abakristu, harimo na Stefano wabaye umumartiri wa mbere nyuma y’abana bishwe na Herodi, atari we wari guhinduka umuhanga wa Kiliziya wa mbere, wayamamaje mu mahanga yose yari akomeye ku ighe cye. Cyangwa ngo yezu nazuka abonekere mbere na mbere umugore wahoze ari ruharwa mu busambanyi. Kubera ko Roho w’Imana ari we wiyoborera Kiliziya, ni yo mpamvu mu gihe cy’ibigeregaezo ari bwo irushaho gushinga imizi, amaraso y’abamartiri akaba ifumbire y’ukwemera. Natwe icyo dusabwa ni uguhora tugira tuti: Utubabarire ibicumuro byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho. Tubivoma mu isengesho twiyigishirijwe na Yezu ubwe.

    • Ngushimiye amagambo wavuze arimo ubukristu twese dukeneye

    • Iyi message yawe ngiye kuyitunga muri document zimfasha kuba umukristu ukeneye kuzajya mu ijuru

    • Nuzajya ubona akanya ujye wumva iyi ndirimbo IMPUHWE ZAWE SAINT CECILE

  • Mu gihe cy’intambara ya 1994, ubwo haterwaga igisasu cya katiyusha muri Kiliziya ya Sainte Famille, kikagwa hafi ya Altari, kikica kikanakomeretsa abantu mu bari bahungiyemo, Padiri Munyeshyaka yagaragaye kuri televiziyo mpuzamahanga avuga ngo uwabikoze uwo ari we wese ni umushenzi (c’est un con). None Rugero Paulin na we amututse igitutsi kijya kumera nka cyo mu muhango wo kwibuka wabereye hafi y’aho ibyo na byo byabereye.

    • Yego Yesman nanjye ibyo nabihagazeho.

      • Abo birirwa barega uriya mupadiri ngo yarafite pistolet mu ntambara, ninde se ahubwo ufite ubushobozi utaruyifite icyo gihe? Mujye mwivugira ibyo mushaka washoboraga guhura ninterahamwe igahita ikurangiriza kuri bariyeli n’ipanga ndeste niyo modoka yawe bakayijyana.Niba waragombaga kujya gushaka isukali,guhaha,wasabaga eskoti niba ntayo ugomba kwirwariza kuko mu mahina izo za eskoti zari ziri kurwana wahamagara bakubwirako ntacyo bakumarira. icyo gihe rero bakwerekaga uko pistolet ikora bakayiguha ukirwariza.Twibukeko mbere abantu bari muri muri Sainte famille bajyaga kuri CND kubonana n’inkotanyi bakagaruka kuri Sainte Famille.

  • Saddam mvuga use yitwa iyaremye straton wari waracukuye ibyobo byo kujugunyamo abatutsi abitegetswe numugabo wumu parmehutu wayoboraga electrogaz ya kera!abahungu be harimo uwo saddam gasasira nibo birirwa bakubita abantu mukiyovu ngo naba rescape bazi ibyo se yakoze gitarama mumugi!

  • Rega umuntu atanga icyo afite. Abo bapadiri bijanditse mu bwicanyi ntakindi bafite mu mitima no mu bitekerezo byabo bitari ubwicanyi n’ubugome. Bari bakwiriye guhindura imyigishirize kugira ngo abayoboke b’idini yabo bigishwe biblia aho kwigishwa doctrines z’idini, kuko n’uyu munsi hagize ikindi kibi kiba, ntacyababuza kucyitabira.

  • Wowe beline urata igihe ushobora kuba massengo umunenye nyuma ya genocide!nge nzi nase umubyara we na kayisire na manzi!so Ceceka ubaze amateka

Comments are closed.

en_USEnglish