Digiqole ad

Gitwe: Aminadab yicishijwe icyuma ajugunywa hafi y’iwe

 Gitwe: Aminadab yicishijwe icyuma ajugunywa hafi y’iwe

Mu ruziga ni kwa Nyakwigendera, Umurambo ukaba we bakaba bawusanze hafi y’urugo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu umugabo witwa Aminadab Twagiramungu wo mu mudugudu wa Bugufi, Akagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu nkengero za centre ya Gitwe yishwe n’abantu bataramenyekana atewe icyuma, umurambo we abishi bawushyize hafi y’iwe.

Mu ruziga ni kwa Nyakwigendera, Umurambo ukaba we bakaba bawusanze hafi y'urugo
Mu ruziga ni kwa Nyakwigendera, Umurambo ukaba we bakaba bawusanze hafi y’urugo

Abaturage bo muri aka gace batunguwe n’iyi nkuru muri iki gitondo kuko ngo nta kindi kintu bumva cyatumye uyu mugabo yicwa kugeza ubu.

Mu rukerera bamaze kubona umurambo batabaje inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira iperereza ku rupfu rwa Aminadab wapfuye ajombaguwe icyuma.

Inzego z’umutekano aha mu Ruhango zatangaje ko ziri mu iperereza kugira ngo hatahurwe abakoze ubu bwicanyi n’impamvu ibyihishe inyuma babe babiryozwa.

Abazi uyu mugabo bavuga ko yari afite nk’imyaka 65, akaba ngo yari azwiho kuba umukozi dore ko yari umuhinzi mworozi mwiza.

Aho bamwiciye hari amaraso menshi.
Aho bamwiciye hari amaraso menshi.

Hari abaturage babwiye Umuseke ko ashobora kuba yishwe n’abajura, kuko ngo yari umugabo ugira igitsure kandi agahangara amabandi cyane. Ngo ashobora kuba yishwe mu rukerera agiye ku i farm y’inka ze kureba uko zimeze, dore ko ngo yari umugabo wifashije, wakoraga by’ikitegererezo ubuhinzi n’ubworozi, umugore we akaba ari Umucuruzi.

Umwe muri bo ati “Yakundaga kugenda muri ayo masaha, ku buryo abamwishe baba bari baramusuzumye bazi ko ariyo masaha agendera.”

Umuhungu wa nyakwigendera, Bikorimana Jean Pierre wamenye amakuru y’urupfu rwa Se ari i Kigali, yatubwiye ko nawe atazi icyo Se yaba yazize kuko yari umugabo w’umunyamahoro.

Bikorimana Jean Pierre, umuhungu wa Nyakwigendera(umuhererezi) wabaga i Kigali yatunguwe n'inkuru y'umubyeyi we.
Bikorimana Jean Pierre, umuhungu wa Nyakwigendera(umuhererezi) wabaga i Kigali yatunguwe n’inkuru y’umubyeyi we.

Bikorimana ati “Icyo namuvugaho ni uko yakundaga abana yabyaye.”

Umurambo wa Aminadab ukaba wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gitwe, mu gihe iperereza rigikomeje.

Muramu wa Nyakwigendera avuga ko nta makimbirane ari mu muryango wabo.
Muramu wa Nyakwigendera avuga ko nta makimbirane ari mu muryango wabo.
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier n'abashinzwe umutekano bari baje gufata mu mugongo umuryango wa Nyakwigendera.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier n’abashinzwe umutekano bari baje gufata mu mugongo umuryango wa Nyakwigendera.
Yiciwe ku marembo y'iwe mu rugo.
Yiciwe ku marembo y’iwe mu rugo.
Abaturage ntibumva impamvu yatumye abagizi ba nabi bica uyu musaza Aminadab.
Abaturage ntibumva impamvu yatumye abagizi ba nabi bica uyu musaza Aminadab.

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.Rw-Ruhango

8 Comments

  • mwibuke umwana w’umunyeshuli uherutse kwica murako Karere, ndibaza inzego z’umutekano zakoresha imbaraga wasanga hari abantu batwinjiranye

    • mwibuke umwana w’umunyeshuli uherutse kwicwa murako Karere, ndibaza inzego z’umutekano zakoresha imbaraga wasanga hari abantu batwinjiranye

  • Akarere ka Ruhango bite ko ubwicanyi iwanyu bumaze kunukira Imana n’abantu!!!!

  • Uyu musaza ngo yahangana n’abajura cyane ku buryo ngo bamwe bahoraga bigamba ko bazamwica n’inka ze bakaziba. yajyaga atesha akanavuga abajura bajujubije aka gace biba inka. Mushakisha umujura ruharwa Alfred ngo yari yaramuhigiye

  • Gitwe rwose abajura baratumara cyane cyane abafungwa bagafungurwa baza bafite umujinya ukaze ko ngo baba baratunzwe agatoki bityo bakibasira buri wese bakeka.

  • umva rero rwose birakabije pe kandi ntamugayo igitwe hasa nkahatawe abantu baribwa ubudasiba baracukura amazu nubu haraye hibwe umudamu bamucukuriye imzu mubyukuri habaye mundiri yabagizi banabi kandi biravugwa umunsi kuwundi ntibihabwe agaciro gusa icyo kwica nicyo cyari gisigaye naho ubundi abaturage dusigaye tugenda tubebera iyo ubonye Bukeye amahoro ushima Imana kuko ntabwo byoroshye twarumuwe wagirango nahantu higenga ikibibereka reba iriya photo yerekana kwanyakwigendera umuntu yicirwa mumazu kuriye ntihagire uvuga ati yewe ubwose niba umuntu bamwicira hariya abadatuye muri centre ntibazashira ni agahomamunwa pe

  • Ko nabonye mu Ruhango Ubujura n’ubwicanyi ari akarande kaho kandi ugasanga abafashwe batanga uwabafungishije murugo ndetse ugasanga uwahemukiwe ariwe uhorana ubwoba amaharezo azaba ayahe ! Byonyine har ahitwa mu MUBUGA kandi rwose ni mumarembo y’akarere ,ariko ibihabera ni agahomamunwa.Rwose ndagira inama nkomeje ubuyobozi bw’akarere ka RUHANGO guhindura imiturire yo mu mubuga vuva kuko ari indiri y’amabandi n’indaya kuburyo no kuhanyura ku manywa bitera ubwoba.Aborozi baho bararana n’amatungo kubera abajura kandi buri gihe induru zirara zivuga ukibaza amaherezo bikakuyobera. Igitangaje nuko usanga hari abaturage ba kariya karere bakayobora nkaho ntabuyobozi nyirizina buhaba ! Kanyanga yaho iruta ubwinshi iyo ku mupaka w’u Rwanda na Uganda !Bayinywa ku mugaragaro rwose pe ! Munsi yo mu mubuga hari igikombe kirimo urutoki gifite izina ry’irinyamahanga cyo rwose ni akarorero. Muzabaze uko kitwa sha bazababwira ibyacyo ! Mu mubuga ! ahaaaaa! imbere y’akarere pe!

  • ariko rero leta ibifitemo uruhare biriya byose byarabaga nambere yiyi manda twatoye tukibwirako wenda bategerejeko manda irangira ngo ruhango dushakirwe undi muyobozi barangije bagarura mbabazi kandi rwose ntakintu nakimwe biba bimubwiye umuntu arapfa ukagirango ntacyabaye buriya nibabimubaza azavugako atabizi none mugirango tugire dute ibya ruhango nihatare turiyobora mbabazi ambabarire sukumwanga ariko nawe arakabya pe

Comments are closed.

en_USEnglish