Mu kiganiro na Televiziyo Al Jazeera y’i Doha muri Qatar, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo umunyamakuru Mehdi Hassan yamubajije kubya raporo z’impuguke za UN yashinje u Rwanda kwinjiza abana mu ngabo zo kurwanya u Burundi, Minisitiri Mushikiwabo amusubiza ko ari nka we ushaka kuvanaho ubutegetsi runaka atakoresha abana nk’uko iyo raporo ibishinja u […]Irambuye
Abakozi ba Komisiyo yo kuvugurura amategeko kuwa kane bakoze igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi basura urwibutso rwitwa Commune rouge i Rubavu ariko kandi banaremera umupfakazi wa jenoside utishoboye bamugabira inka yonsa inahaka. Bayobowe n’umuyobozi w’iyi komisiyo John Gara babanje kwirebera amateka yabaye aha barebeye ku mibiri irenga 4 500 ishyunguye muri uru rwibutso, babwirwa […]Irambuye
*Bivugwa ko MINISANTE yatanze amafaranga yo kuvugurura akanyerezwa, *Ku kigo cy’ubuzima cy’abihaye Imana kuri hafi ntihatangirwa serivisi zo kuboneza urubyaro. Serivisi zo kuboneza urubyaro ubusanzwe zitangirwa ku bigo Nderabuzima, abaturage bo mu kagari ka Gasharu Umurenge wa Mutuntu bakenera izi serivisi bo bazihererwa mu nzu ishaje ikoreramo n’ubuyobozi bw’Akagali, bakavuga ko babona bidakwiye. Hari amakuru […]Irambuye
Abakora ubuhinzi mu karere ka Nyamasheke kigeze guhiga utundi turere mu kwesa imihigo mu mwaka wa 2010 bavuga bashyize imbere gukora cyane kugira ngo bisubize iki gikombe. Umwaka wa 2010 ni bwo akarere ka Nyamasheke gaherutse kwegukana gikombe cy’imihigo cyanahimbiwe indirimbo n’abaturage bahatuye, aba baturage biganje abakora ubuhinzi bavuga ko bibabaza kubona iyi ndirimbo imaze […]Irambuye
Nyarubuye mu karere ka Kirehe habereye ubwicanyi bw’indengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri Paroisse yaho hiciwe abarenga ibihumbi 35 bari bahahungiye, bivugwa ko harokotse umugore umwe gusa wari wajugunywe mu musarani akaza kuvanwamo akiri muzima, aya mateka mabi cyane ngo ni inyigisho ikomeye ku kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, nibyo byavanye abanyeshuri n’abakozi b’ishuri rya Tumba […]Irambuye
Abaturage bo mu mwigimbakirwa (agace k’ubutaka bwinjira mu kiyaga) ugize akagari ka Shara, Mu murenge wa Kagano bavuga ko babangamiwe no kuba muri aka kagari nta modoka ihabarizwa ngo ibafashe kugeza ku isoko imyaka bejeje, bigatuma imwe mu miryango ikomeza kugarizwa n’ubukene. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko mu ngengo y’imari ya 2016-2017 hagenwe amafaranga azakemura iki kibazo. Ndera Yohana, […]Irambuye
Bamaze gusuzuma imyandikire, imitondekere y’amagambo n’uburyo bwa gihanga amagambo agize inkoranyamuga y’umuntu n’ibimera yanditse, abahanga bahuriye i Remera mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa kane bagiriye inama intiti zigize Inteko nyarwanda y’umuco n’ururimi yo kongera kugira ibyo banonosora kuko harimo kutanoza inyito, kudakoresha amagambo yoroshye kumvwa n’abantu batari intiti n’ibindi…. Ijambo ‘amuga’ rikomoka ku […]Irambuye
*Abaganga ngo bemeje ko azakira neza akabasha kugenda Isaac Iranzi Ndahiro wavukanye indwara yitwa Exstrophy of cloaca akavukira mu muryango udafite ubushobozi bwo kuyivuza, byabaye ngombwa ko umubyeyi we asaba abagiraneza kumufasha mu gihe yari yarabuze uko asubiza umwana we mu Buhinde kubagwa bwa kabiri. Umugiraneza yarabibfashije ubu Iranzi avuyeyo vuba aha ndetse abaganga […]Irambuye
Usibye u Burundi, u Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda kuri uyu wa 08 Kamena ibi bihugu nabyo byatangaje ingengo y’imari yabyo mu mwaka mushya w’imari wa 2016/2017. Kenya niyo izakoresha ingengo y’imari nini igera kuri miliyari 22,8 z’amadorari ya Amerika, inshuro 20 z’ingengo zy’imari yatangajwe n’u Rwanda. KENYA Henry Rotich Minisitiri w’imari wa Kenya niwe […]Irambuye
Ihuriro ngishwanama ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere (JADF) rimaze imyaka icyenda rikorera mu Rwanda, bahuriye i Kigali basuzumira hamwe imikorere ya JADF mu turere twose banareba uko bafatanya ngo bazamure iterambere. Abafatanyabikorwa mu iterambere mu turerere dutandukanye n’abayobozi b’uturere n’abikorera bakoranye inama n’Ikigo k’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) bigira hamwe imikorere ya JADF (Joint Action Development Forum) mu […]Irambuye