Digiqole ad

Imirenge 4 yegeranye ntifite Station ya Police, ni ingorane ku bayituye

 Imirenge 4 yegeranye ntifite Station ya Police, ni ingorane ku bayituye

Abatuye iyi mirenge bibasaba kujya i Twumba ahari station ya Police yindi

Iburengerazuba – Mutuntu, Ruganda, Rwankuba na Gitesi ni imirenge iherereye mu majyepfo no hagati mu karere ka Karongi, hashize amezi atatu nta station ya Police ihari, abaturage bavuga ko bibagoye kuko bakenera Police kenshi, kuba nta Police ihari kandi ngo byatumye abambuzi bimonogoza. Police iravuga ko iteganya kuhasubiza ibiro byayo vuba.

Iyi mirenge ine ihereye mu karere ka Karongi
Iyi mirenge ine ihereye mu karere ka Karongi

Station ya Police yindi yari hafi yari mu murenge wa Mutuntu ikaba yarahavanywe mu gihe cy’amezi atatu ashize ku mpamvu abaturage bavuga ko batazi.

Police y’u Rwanda ishinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo mu gihugu ifite ibyicaro bitanu ku rwego rw’Intara, ibiro 30 kuri buri karere ndetse na stations 320 ziri mu mirenge itandukanye y’u Rwanda (416). Mu murenge Police idafitemo station usanga ari hafi y’undi murenge aho iri.

Servisi za Police ni kimwe mu bintu by’ingenzi abantu bakenera mu buzima bwabo mu bigendanye n’umutekano.

Mutuntu, Ruganda, Rwankuba na Gitesi ni igice kinini ku buryo bigora umuturage kuva hamwe ajya kuri station ya Police iri mu murenge wa Twumba, aho umuturage ashobora gukoresha amasaha hagati y’abiri n’igice n’atatu (kugenda gusa) ajya gushaka serivisi za Police i Twumba nk’uko babivuga.

Umuturage witwa Vincent Murigo wo mu murenge wa Ruganda akagali ka Nyabikeri avuga ko ubu hari insoresore zabonye ko Police itari hafi zatangiye ibyo kwambura abanyantege nke ku nzira bugorobye.

Undi witwa Mbirima Karenzi nawe wo mu murenge wa Ruganda avuga ko nyuma y’uko Police yari hafi yabo yimuwe ntisimburwe mu gihe cy’amezi atatu ashize ubu ubugizi bwa nabi bugenda bwiyongera.

Ati “Hari umusore insoresore ziherutse gukubita zinamwambura amafaranga ibihumbi mirongo icyenda biza no kumuviramo kujya muri Coma, ariko kuko nta Police iri hafi yacu gukurikirana ababikoze sinzi niba byarabaye, kuko kugira ngo uzafate urugendo ujye i Twumba (ahari station ya Police) uzagaruke biragoye.

Abatuye ibi bice bavuga ko muri iki gihe ushaka kugeza ikibazo kuri Police bimusaba kujya mu murenge wa Twumba ahabera kure benshi byinshi byari gukemurwa na Police bagahitamo kubyihorera cyangwa se hakabaho ibyo kwihorera ku ukekwaho icyaha.

Abatuye iyi mirenge bibasaba kujya i Twumba ahari station ya Police yindi
Abatuye iyi mirenge bibasaba kujya i Twumba ahari station ya Police yindi

Emmanual Ruzigana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu yabwiye Umuseke ko koko kugeza ubu nta Station ya Police bafite ariko ko bafite gahunda ihoraho yo gusura imirenge buri wa gatatu bafatanyije n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo bumve ibibazo by’abaturage.

Gusa ngo iyo hari umuturage ufite ibibazo byihariye ashaka kugeza kuri Polisi biba ngombwa ko ajya i Twumba ahari ibiro bya Polisi byegereye Mutuntu n’indi mirenge bahuje ikibazo.

CIP Theobald Kanamugire Umuvugizi wa Polisi mu  Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko koko nta station ya Police iri muri iriya mirenge ariko ngo barateganya kuzayihashyira mu bihe biri imbere n’ubwo atatubwiye igihe nyacyo, ngo bibanza kwigwaho bikemezwa.

Hagati aho yasabye abaturage bo muri iriya mirenge kuzajya bagana za Sitasityo ziri mu mirenge ibegereye nka Twumba mu gihe bagitegereje ko bahabwa Station ya Police iwabo.

Police y’u Rwanda yo ikomeje kugenda yagura aho igera ku bufatanye n’abaturage, kuri uyu wa 17 Kamena ikaba iri butahe ibiro bya station ya Police yo mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo byubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nyibishoka gt habura station ya police kdi aribo bakewe muba nyagihugu caneeeee!!!oyayeeee Leta ikwiye kwisubirako nibyumvika.mueiko murakoza isoni nyakubahwa H.paul kagame

Comments are closed.

en_USEnglish