Digiqole ad

Ruhango: Meya yashishikarije urubyiruko guhangana n’abapfobya

 Ruhango: Meya yashishikarije urubyiruko guhangana n’abapfobya

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier yasabye urubyiruko rwo muri Kaminuza ya Gitwe guhangana n’abapfobya

Mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’ishuri rikuru rya Gitwe, kuri uyu wa 16 Kamena, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier yashishikarije urubyiruko rwiga muri iri shuri guhangana n’abagoreka amateka bagapfobya jenoside. Iyi kaminuza yaremeye abarokotse batishoboye, ibaha inka enye.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier yasabye urubyiruko rwo muri Kaminuza ya Gitwe guhangana n'abapfobya
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier yasabye urubyiruko rwo muri Kaminuza ya Gitwe guhangana n’abapfobya

Muri iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya kaminuza ya Gitwe, mu karere ka Ruhango, abayobozi b’inzego bwite n’iza Leta baje kwifatanya n’abanyeshuri, abarezi n’abandi bakozi b’iri shuri.

Mu ijoro rwo kwibuka ryabimbuye iki gikorwa ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Lt. Col. J. Ndori yatanze ikiganiro ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Lt. Col. Ndori yavuze ko ingabo za FPR Inkotanyi zatanze imbaraga zose kugira ngo zitabare imbaga y’Abatutsi bahigwaga abandi bicwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier wari umushyitsi mukuru muri uyu muhago, yahamagariye urubyiruko guhangana nabapfobya Jenoside yakorewe abatutsi babinyuza ku mbuga nkoranyambaga, ababwira ko na bo ikoranabuhanga barikoresha.

Ati ”byaba bitangaje kuba mu minsi 100 turi gusoza yo kwibuka, hari umuntu utarabashije gukura isomo mu nyigisho nyinshi zatanzwe zo kurwanya Jenoside.

Dr. Jéred Rugengande uyobora iyi Kaminuza ya Gitwe yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka, yavuze ko umubare munini w’urubyiruko uri mu mashuri bityo ko bakwiye kumenya amateka kugira ngo amakosa yakozwe n’ababanjirije atazasubira ukundi

Ati ”Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ishingano za buri Munyarwanda, abarezi dufite inshiongano zo kwigisha urubyiruko rwacu ngo rwirinde ingengabitekerezo ya Jenoside ariyo yagejeje igihugu cyacu ku bibi turi kwibuka uyu munsi”.

Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu muryango wa AERG Inganji batanze ubutumwa babinyujije ndirimbo bavuga ko ibyabaye bitazongera kubaho.

Mu rwego rwo kuremera no gutera ingabo mu bitugu abacitse ku icumu batishoboye muri aka karere ka Ruhango, Kaminuza ya Gitwe yaremeye abatishoboye bacitse ku icumu, iboroza inka enye, itanga n’ubwisungane bwo kwivuza bwa ‘Mutuelle de Sante’ bw’abantu 30.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi yashimiye ubuyobozi bw’iri shuri ku musanzu wabwo mu iterambere ry’igihugu n’iki gikorwa cy’urukundo bwari bumaze gukora cyo gufata mu mugongo abasigiwe ibikomere na jenoside yakorewe Abatutsi.

iri shuri ryaremeye abatishoboye bacitse ku icumu mu karere ka Ruhango riboroza amatungo maremare
iri shuri ryaremeye abatishoboye bacitse ku icumu mu karere ka Ruhango riboroza amatungo maremare
Abarokotse Jenoside bane borojwe inka
Abarokotse Jenoside bane borojwe inka
Abanyeshuri n'abayobozi bakoze urugendo rwo kwibuka.
Abanyeshuri n’abayobozi bakoze urugendo rwo kwibuka.
Abaruhukiye ku rwibutso rw'abapasitoro i Gitwe bahawe icyubahiro
Abaruhukiye ku rwibutso rw’abapasitoro i Gitwe bahawe icyubahiro
Abaruhukiye ku rwibutso rw'abapasitoro i Gitwe bahawe icyubahiro
Abaruhukiye ku rwibutso rw’abapasitoro i Gitwe bahawe icyubahiro
Iki gikorwa cyabimburiwe n'ijoro ryo kwibuka
Iki gikorwa cyabimburiwe n’ijoro ryo kwibuka
Dr. Jered Rugengande uyobora Kaminuza ya Gitwe yavuze ko uru rubyiruko rugomba kumenya amateka kugira ruharanire kurwanya ingengabitekerezo
Dr. Jered Rugengande uyobora Kaminuza ya Gitwe yavuze ko uru rubyiruko rugomba kumenya amateka kugira ruharanire kurwanya ingengabitekerezo
Abanyeshuir ba Kaminuza ya Gitwe bibumbiye mu muryango AERG Inganji batanze ubutumwa mu ndirimbo
Abanyeshuir ba Kaminuza ya Gitwe bibumbiye mu muryango AERG Inganji batanze ubutumwa mu ndirimbo

Amafoto/J. D. Ntihinyuzwa/Umuseke.rw

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

 

 

2 Comments

  • Waou!, nkunze iri shuri ryisumbuye ryatanze aya matungo 4, ese ryashuri rikuru rya koreji ryo abafite amakuru mwatubwira kuva abapasitori baryo bica bagenzi babo bamaze kuremera bangahe? Cyangwa bitwaza bimwe byabo byavuye ku iturufu? Gerard wakoze ariko ntimuzarekere aho… byose tuzi akamaro ufitiye Gitwe dukomokamo.

  • Mwakoze mwese.

Comments are closed.

en_USEnglish