Digiqole ad

Police yizihije imyaka 16. Mary Gahonzire nawe yayigarutsemo

 Police yizihije imyaka 16.    Mary Gahonzire nawe yayigarutsemo

Kuri uyu wa kane, Police y’u Rwanda yizihije imyaka 16 imaze itanga serivisi zo kurinda no guha umutekano abanyarwanda n’ibyabo. Kuri uyu munsi Mary Gahonzire wahoze ari Komiseri mukuru wungirije mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa,RCS, yagaragaye yambaye imyambaro n’amapeti ya Police y’u Rwanda, aho yahoze mbere yo kujya muri RCS.

Mary Gahonzire yagaragaye muri uyu munsi mukuru yambaye amapeti y'abayobozi bakuru bungirije ba Police y'u Rwanda
Mary Gahonzire (ubanza ibumoso imbere) yagaragaye muri uyu munsi mukuru yambaye amapeti y’abayobozi bakuru bungirije ba Police y’u Rwanda

Mary Gahonzire, kugeza mu 2008 yari umuyobozi mukuru wungirije wa Police y’u Rwanda nyuma ajya kuyobora urwego rw’igihugu rwari rushinzwe amagereza (National Prisons Service), aza gusimburwa no kungiriza Gen Paul Rwarakabije.

Mu kwizihiza iyi sabukuru ntabwo byigeze bigarukwaho ko Mary Gahonzire yagarutse muri Police, nubwo uyu munsi aribwo bwa mbere byagaragaye mu ruhame ko yagarutse.

Uyu munsi hishimiwe cyane intambwe yatewe na Police y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha ndetse n’ubufatanye n’abaturage.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko Police y’igihugu imaze kugera ku ntambwe nziza mu kubaka umutekano mu gihugu, ariko ko icyo kwishimira kurusha ibindi ari imikoranire n’ubufatanye n’abaturage.

Ati: “Buri gihugu kigira umutekano ari uko gifite umupolisi umwe ukora ku baturage 450. Mu Rwanda umupolisi umwe akora ku baturage 1 000. Icyo cyuho kivanwaho n’uruhare rw’abaturage mu kurinda umutekano. Bigatuma u Rwanda ruza no kumwanya wa mbere.”

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa nawe yavuze ko kubera ubufatanye bituma abaturage babera Police aho itari

Ati: “Polisi y’U Rwanda iri mu gihugu hose ariko ntiyaba buri hantu hose. Ariko kubera imikoranire myiza n’abaturage abaturage batubera aho tutari.”

Min. Harerimana yavuze ko ibyaha bikomeye kurusha ibindi Police iri guhura nabyo ari icyaha cy’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga biteza impanuka, 95% by’impanuka ngo ziterwa n’uburangare bw’abashoferi.

Uyu munsi wahuriranye n’umunsi w’umwana w’umunyafurika, ndetse n’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya police (Police week). Iki cyumwere cyibanze ku bikorwa byo kurengera no kurinda abana byakorewe mu Ntara zose mu gihugu.

Min. Harerimana yavuze ko abana bagomba kurindwa ngo kuko ariko kubaka umutekano utajegajega.

Ati “Umutekano niwo nkingi y’iterambere, ariko umutekano utarinda umwana kandi utamurenganura uba ujegajega

Yavuze ko umutekano atari inzu umuntu yubaka ikuzura ahubwo ari ikintu cyo guhozaho.

Abashyitsi babanje kwerekwa bimwe mu bikorwa Police y'u Rwanda yagezeho mu myaka 16 imaze
Abashyitsi babanje kwerekwa bimwe mu bikorwa Police y’u Rwanda yagezeho mu myaka 16 imaze
 Bari batumiye abahagarariye imiryango mpuzamahanga (iburyo; Ingabire Marie Immaculee wa TI Rwanda) ndetse n'abahagarariye amadini nka Mufti mushya Salim Hitimana (wa gatatu uvuye iburyo)
Bari batumiye abahagarariye imiryango mpuzamahanga (iburyo; Ingabire Marie Immaculee wa TI Rwanda) ndetse n’abahagarariye amadini nka Mufti mushya Salim Hitimana (wa gatatu uvuye iburyo)
Hari hatumiwe kandi n'abana nk'abagenerwabikorwa n'abafatanyabikorwa ba Police y'u Rwanda
Hari hatumiwe kandi n’abana nk’abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa ba Police y’u Rwanda
Umuyobozi w'Intara y'Amajyefo na Komiseri mukuru wa RCS George Rwigamba (uri gusoma mu gitabo)
Umuyobozi w’Intara y’Amajyefo na Komiseri mukuru wa RCS George Rwigamba (uri gusoma mu gitabo)
Minisitiri Sheikh Mussa Fadhil Harerimana avuga ko umutekano atari inzu yuzura bagakinga ahubwo ari ikintu cyo guhozaho
Minisitiri Sheikh Mussa Fadhil Harerimana avuga ko umutekano atari inzu yuzura bagakinga ahubwo ari ikintu cyo guhozaho

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Mary Gahonzire se yaba yarasubijwe muri Police nyuma yo kuva muri RCS? Ni byiza.

    • Hanyuma se Rwarakabije we bite ko ntakintu bamupimira?

      • Rwarakabije ni umusirikare. Ubwo uzajye kumushakira muri RDF.

        • Huuummmmm

      • Rwarakabije ni umusaza yagiye kuruhuka

      • Rwarakabije yasubiye muri Army. ubu niwe muyobozi wa Military Police

        • Ayomakuru uyavanahe wowe?

          • Ibyo avuga nibyo ubu ari muri Military Police please!

  • Rwarakabije se si general major. Ntibihinduka.

  • Gahonzire rero yabaye Komiseri mukuru w’agateganyo wa police nyuma ya andré Riwgamba igihe cy’imyaka nka 4, bamusimbuza Gasana Emmanuel, aragenda ayobora RCS by’agateganyo bamusimbuza rwarakabije, none ubu babakuyeho bombi babajyana buri wese aho yaturutse. Mary rero ni DCGP. hari andi makuru mushaka arenze aha

  • Icyo dupfa na polisi idufungira ubusa pe! Nibe na RDF.

  • Uwo mugabo wo muri RDF,Colonnel MURASIRA Albert araberewe kandi abereye igisirikari cyacu : UBUPFURA N’UMURAVA.

    • oya ni General de Brigade ahubwo

  • nibyo koko basubiye iyo bavuye gahonzire yasubiye muri police kuko aracyashoboye naho umutama rwarakabije yasubiye mubacyuye igihe bagenzibe

  • Kadali we, ntabwo Murasira akiri Colonel my friend. Ni General de Brigade. Have utamumanura mu ntera. Ibyo uvuga byo ni byo pe. Ni imfura akaba n’umuhanga cyane.

  • Oya byo Murasira n’imfura ikarabye njye muzi neza ntakanure icyo yihera abana.

  • Hari byiza byinshi Police yakoze yanagezeho dushima,ariko mukunoza ibyo ikora turayisaba kugabanya kurasa abantu cg se abanyamakosa. Ntago iyo umuntu atorotse cg ahunga igisubizo ari ukumurasa bakamwica, ahubwo nibwira ko niba yirukanka nabo birukanka bakamufata cg se ubundi buryo.
    Ikindi ahenshi iyo babashyikirije umunyamakosa (Urugero : Umujura ),ujya kubona ukabona nguwo yarekuwe ,kandi akenshi aba yafatiwe mu cyuho bigaragarira buri wese! Kuki nkuwo wafatiwe mu cyuho adahita akorerwa Dossier sur place cg se abamujyanye kuri Police bagahita bamukorera Dossier !

    Ikindi ,hari numero Police itanga zo guhamagaraho in urgent cases ,kuki zidakunda kwitabwa?? Iki nacyo mbona ari ukukinononsora.

    Ikindi njya nibaza kiriya cyuma batunga imodoka gipima umuvuduko ,iyo zikurikiranye bakaguhagarika ubwirwa n’iki ko imibare kikwereka ar’iyi modoka yawe?

    Tera imbere Police yacu

    • Yewe Kamali we njye nkunda kwitabaza Police inshuro nyinshi, Reka nkusubize
      – Ko uvuga ngo ntibakarase abanyamakosa kuki, umuntu yashaka kukwaka imbunda ukamureka akayitwara? ikindi Natwe abaturage turacyafite ingeso yo kubona Police ikurikiye umunyacyaha tukayihisha aho anyuze.
      – Uravuga ngo bafungura abajura,bariya tubona batashye vuba abenshi nababa bafinguwe na parquet kuko police iyo irangije dosiye iyishyira parquet nuwo mujura, kuki parquet mutajya kuyibaza?
      – icyuma gipima umuvuduko gifata imodoka yimbere nuba uri imbere rero ni wowe bazafata.
      Turashima polisi yacuuuu.

Comments are closed.

en_USEnglish