Abagabo batuye mu kagali ka Ndekwe umurenge wa Remera akarere ka Ngoma, barashinja bamwe mu bagore kwitwaza uburinganire bagakora ibikorwa biteza amakimbirane mu ngo birimo kujya mu tubari bagasinda bagataha nijoro no kugurisha imitungo y’urugo batabwiye abagabo. Urwego rw’Inama y’Igihugu y’Abagore muri uyu murenge wa Remera ruvuga ko icyo kibazo bagihagurukiye, ngo aho kigaragaye abagore […]Irambuye
Ihuriro Nyarwanda ry’aborozi bakora ibikomoka ku mata (Rwanda National dairy Platform) kuri uyu wa gatatu ryakoze ubukangurambaga bugamije gukomeza gushishikariza abanyarwanda gukomera ku muco wo kunywa amata no kuyaha cyane abana mu kurwanya imirire mibi. Mu Rwanda hamwe na hamwe havugwa imiryango ikama amata ariko hafi yose bakayashora ku isoko abana n’abakuru mu rugo ntibayaboneho bihagije. […]Irambuye
Kuri uyu gatatu, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi utera inkunga nyinshi urwego rw’ubuhinzi rw’u Rwanda, Michael Ryan yasuye abahinzi bo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza i Rwinkwavu havugwa amapfa yateje inzara, we yabonye ngo nta kibazo gihari. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi “European Union (EU)” uherutse gutera inkunga u Rwanda ya Miliyoni 200 z’Ama-Euro, akazakoreshwa cyane cyane […]Irambuye
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Dr Etienne Ruvebana uyobora ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda yemeza ko guhera umwaka utaha hazatangira ibikorwa byo kuvugurura integanyanyigisho y’amategeko kugira ngo arusheho kugendana n’ibibazo bigezweho muri iki gihe nk’iterabwoba, cyangwa kwigana ibihangano by’abandi. Dr Ruvebana yasobanuriye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo barimo abarimu bigisha amategeko, abacamanza, abashinjacyaha […]Irambuye
Mu mahugurwa urwego rw’Umunyi rwahaye bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ku bijyanye no kwirinda ruswa, kuri uyu wa 24 Kanama, aba bakora uyu mwuga bazwi nk’Abamotari (Motard) bemereye uru rwego rwabahuguye ko bamwe muri bo baha Police ruswa. Umwe muri aba bamotari 50 n’urwego rw’umuvunyi witwa Habiyakare Gregoire avuga ko bamwe […]Irambuye
*Ngo iyo imvura yagwaga, mu biro bicyuye igihe ntiwahatandukanyaga no hanze… Abaturage bo mu kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, bavuga ko bishimiye ibiro by’akagari biyujuririje, bakavuga ko baciye ukubiri no kuba bahabwaga serivisi banyagirwa kuko ibiro bicyuye igihe byari byarangiritse cyane. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibi bigaragaza ububasha […]Irambuye
Abaturage bagera kuri 180 bo mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange ho mu karere ka Kayonza bavuga ko bamaze imyaka icyenda bishyuza amafaranga y’ingurane y’ubutaka bwanyujijwemo imihanda yo mu mugi wa Kayonza, bakavuga ko babazwa no kuba bakirwa nabi iyo bagannye ubuyobozi. Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 2007 imwe mu mitungo […]Irambuye
*Kutagira umutima, ubushobozi buke, kwikunda no kubanza gushishoza abo guha abana nibyo bitama abana bose batajya mu miryango. Mu nama mpuzamahanga nyunguranabitekerezo ku burenganzira bw’umwana yabereye i Kigali kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi w’Umuryango Uyisenga ni Imanzi avuga ko kugira umubyeyi ari ishingiro ry’ubundi burenganzira bw’umwana, kandi ngo kubanza gushishoza uwo guha umwana, kutagira umutima, […]Irambuye
Ni ibyemejwe Prof Klaus Puschel n’umwarimu muri Kaminuza ya Hamburg uvuga ko igihugu cye kizakomeza gufasha mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kurinda imibiri n’imyambaro byo mu rwibutso rwa Murambi na Ntarama ntibizangirike hifashishijwe ibyo mu buvuzi bita ‘forensic medicine.’ Hari mu kiganiro nyunguranabitekerezo yagiranye n’abanyeshuri bo mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u […]Irambuye
Mu kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye ku cyumweru abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe aho bacukuraga Latelite mu buryo bwa rwihishwa babiri bahita bahasiga ubuzima undi akaba ari mu bitaro. Aba bagwiriwe n’iki kirombe ni Jean Baptiste Surwigano, Jean Bosco Karera na Jean Bosco Ndagijimana aho bakoraga ubucukuzi ahantu leta yacukuraga […]Irambuye