Mutemberezi, umuturage utuye mu kagali ka Nyarugenge mu murenge wa Rubengera yakubiswe iz’akabwana biturutse ku makimbirane y’amasambu kugeza agizwe intere mu masaha akuze y’ijoro ryo ku wa gatatu, ubwo yari avuye mu isantire ya Rugabano mu kagali ka Nyarugenge, aya makuru yagizwe ibanga aza kumenyekana mu mpera z’iki cyumweru. Ageze aho atuye mu mudugudu wa […]Irambuye
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagaragaje ko mu mbogamizi zituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho neza mu Banyarwanda, zirimo kuba hari abirebera mu ndorerwamo y’amoko, ibikorwa by’iterabwoba n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigisha n’amwe mu mashyaka ya politiki. Iyi Komisiyo ivuga ko urubyiruko rugomba kuba nyambere mu guhashya ibyo bikorwa hagamijwe kugera ku bumwe n’ubwiyunge burambye. Mu kiganiro Komisiyo yagiranye n’abanyeshuri […]Irambuye
Guhera ahagana saa moya z’ijoro ryakeye kugeza saa tatu z’ijoro ububiko bw’uwitwa Aimee Murorunkwere buri mu gakiriro ka Rusizi bwafashwe n’inkongi y’umuriro waba waturutse ku murama w’imbaho nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’abaturage baje kuzimya ariko bikaba iby’ubusa. Aka gakiriro kari mu mudugudu wa Kamubaji akagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe. Abaturage baganirije Umuseke bavuga ko […]Irambuye
*Hashize amezi 4 Pasiteri Twagirimana Charles avuze ko ariwe muvugizi w’iryo Torero *Mu igazeti ya Leta Bishop Nyirinkindi niwe muvugizi waryo *RGB ivuga ko urubanza rw’aba bagabo bombi ruri mu nkiko Taliki 16 Mata 2016 Pasteri Charles Twagirimana yatangarije Umuseke ko yahawe inshingano zo kuba umuvugizi w’Itorero ry’Imana ry’Isezerano Rishya mu Rwanda, ndetse ngo akaba […]Irambuye
Mu rwego rw’imirimo ibanziriza umuhango wo ‘Kwita izina’ abana b’ingagi 22 bavutse muri uyu mwaka, RDB yateguye umugoroba wo gusangira (Gala Dinner) kugira ngo hakusanywe amafaranga yo gutera inkunga imishinga itatu yo kurengera ingagi n’imisambi, hakusanijwe hafi Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi Gala Dinner yitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga Sam Rugege, umuyozi […]Irambuye
Mu mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Gasharu, mu murenge wa Gitesi ho mu karere ka Karongi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abavandimwe babiri barakekwaho kwivugana umuvandimwe wabo. Abaturage bavuga ko aba bavandimwe batatu basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu. Habimana Protogene uyobora uyu murenge wa Gitesi, yabwiye Umuseke ko aya makuru yamenyekanye […]Irambuye
*Ngo nta ushaka bwa kabiri ngo agubwe neza *Gushaka ngo si umuhango ni igihango gikomeye cyane *Ushaka kubaka inzu yamusengera kabiri, ariko ushaka gushing urugo yamusengera karindwi Urugo rwiza ngo ni Paradizo, ushatse kumenya umukristo mwiza ngo wamurebera ku rugo rwe, uko abana n’uwo bashakanye n’uko yitwara ku mugabo cyangwa umugore we. Urugo rw’umukristo ngo […]Irambuye
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko ibiro by’utugari 59 tugize aka karere bigiye guhabwa ikoranabuhanga rya Internet mu gihe ibimaze gushyirwamo amashanyarazi ari 17 gusa. Akarere ka Gisagara kagizwe n’imirenge 13, nayo igizwe n’utugari 59, ariko abakozi b’utu tugari ntibahwemye kugaragaza imbogamizi zo gukora batagira ikoranabuhanga rya Internet. Aba bayobozi bavuga ko iyo bakeneye Internet […]Irambuye
*Iyi nka yayihawe kubera ko yabyaye impanga z’abana batatu *Uyu muturage ikibazo cye yakigaragaje mu nama Umuvunyi Mukuru yagiranye n’abaturage ba Ngororero mu nta ngiriro z’iki cyumweru Mukandori Marie Solange umubyeyi ufite imyaka 42, atuye mu karere nka Ngororero mu kagali ka Rugendabari, umudugudu wa Mituga, wabyaye abana batatu b’impanga, ubu ngo barwaye bwaki kubera […]Irambuye
Iburengerazuba – Mu murenge wa Mutuntu mu majyepfo y’Akarere ka Karongi ibiro by’utugali twa Rwufi na Kanyege birashaje cyane inyubako ziteye inkeke, abaturage bazihererwamo servisi nabo bavuga ko bidakwiye muri iki gihe ko ahantu h’intangarugero haba hameze gutyo. Izi ni inzu za cyera z’amtegura n’amatafari yar rukarakara n’ibiti by’igisenge bishaje. Ku kagari ka Kanyege ho […]Irambuye