Digiqole ad

Kaminuza igiye kuvugurura integanyanyigisho y’amategeko ijyane n’ibibazo bihari

 Kaminuza igiye kuvugurura integanyanyigisho y’amategeko ijyane n’ibibazo bihari

Dr Etienne Ruvebana avuga ko mu 2017 integanyanyigisho mu mategeko izavugururwa

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Dr Etienne Ruvebana uyobora ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda yemeza ko guhera umwaka utaha hazatangira ibikorwa byo kuvugurura integanyanyigisho y’amategeko kugira ngo arusheho kugendana n’ibibazo bigezweho muri iki gihe nk’iterabwoba, cyangwa kwigana ibihangano by’abandi.

Dr Etienne Ruvebana avuga ko mu 2017 integanyanyigisho mu mategeko izavugururwa
Dr Etienne Ruvebana avuga ko mu 2017 integanyanyigisho mu mategeko izavugururwa

Dr Ruvebana yasobanuriye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo barimo abarimu bigisha amategeko, abacamanza, abashinjacyaha n’abunganira abandi mu mategeko, amavu n’amavuko y’Ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yabwiye abanyamakuru ko kuvugurura integanyanyigisho y’amategeko bizatuma abakora uyu mwuga barushaho kuyasobanukirwa no kuyakoresha mu buryo buboneye kurushaho.

Muri iyi nama Hon. Depite Agnes Mukazibera yanenze ko hari amategeko akorwa nyuma akazatambamira imishinga y’amategeko runaka binyuze mu kuvuguruzanya.

Yatanze urugero rw’uko ubu mu Nteko Ishinga Amategeko hari umushinga w’itegeko riha Kaminuza y’u Rwanda ubwigenge (autonomy) watambamiwe n’itegeko rishyiraho amashuri makuru na za Kaminuza.

Hon Agnes Mukazibera yasabye abanyamategeko kuzajya bitondera gukora amategeko ashobora kuzagonganira ku ngingo runaka.

Kuri we ngo ibi byazakemurwa n’uko habaho abanyamategeko b’inzobere mu bintu runaka, bakaba ari bo bazajya bakora amategeko arebana na byo aho kugira ngo umunyamategeko yige amategeko yose kandi ari mu bice bitandukanye.

Kuri iyi ngingo Dr Ruvebana yavuze ko nyuma yo kuvugurura integanyanyigisho y’amategeko ibibazo byagaragaye bizajya mu buryo gahoro gahoro.
EAC ikeneye urwego rw’amategeko rugena aho abashoramari bajya bashora imari yabo

Umwe mu barimu bigisha amategeko watanze ikiganiro, Dr Elvis Mbembe yabwiye abari aho ko kubera inyungu z’ubukungu mu bihugu byo muri Africa y’Uburasirazuba no kurushanwa gukurura abashoramari, ngo byaragaragaye ko ibihugu bikomeye nka Kenya, Uganda na Tanzania, bibakurura cyane kurusha u Rwanda n’u Burundi bigatuma bimwe mu biri mu itegeko rishyiraho uyu muryango bidakurikizwa.

Rapora ya Banki y’Isi yerekana ku mu nkingi enye abashoramari bareba mbere yo gushora imari yabo ahantu runaka, Kenya iza ku mwanya wa mbere muri rusange naho u Burundi bukaza ku mwanya wa nyuma muri uyu muryango.

Inkingi enye zikurura ishoramari ni isoko rinini, abaturage bize, ahantu heza ho gukorera mu mutekano n’ibikorwa remezo. Kenya ni iya mbere mu nkingi eshatu naho u Rwanda rukaba urwa mbere mu nkingi yo kugira ahantu heza ho gukorera mu rwego rw’amategeko.

Dr Mbembe asanga kuba bimeze gutya bituma Kenya ari yo yigarurira abashoramari benshi bityo, agasanga byaba byiza hagiyeho urwego rushinzwe kwereka abashoramari aho bayishora mu bihugu byo mu karere kandi ngo uru rwego rwagiyeho nubwo rugifite imbogamizi.

EAC Secretariat ni rwo rwego rwashyizweho, ishinzwe kureba niba ibihugu bigize uyu muryango bisaranganya amahirwe bikura mu ishoramari riva hanze y’Umuryango, ibyo bita “Foreign direct investiment (FDI)”.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko buri gihugu kiba gishaka ko umuntu wacyo yaba ari we uyobora urwo rwego  cyangwa se ugiyeho akaba yakotswa igitutu n’abayobozi kugira ngo ateze imbere inyungu z’igihugu cye kurusha ibindi, abandi bakaba bamusaba ko aharanarira inyungu z’igihugu cy’inshuti, kikaba cyakungukira mu mubano bafitenye kurusha ibindi.

Dr Mbembe yavuze ko kugira ngo aya mahirwe buri gihugu kiyagire, bisaba ko kiba gifite ibikorwa remezo bihagije kandi bigezweho byatuma abashoramari bitabira kuyihashora.

Iyi nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe iba buri mwaka, yabaye ku nshuro ya kabiri.

Hon Depite Mukazibera Agnes aganira n'abanyamakuru
Hon Depite Mukazibera Agnes aganira n’abanyamakuru

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish