Digiqole ad

Kunywa amata, bikwiye gukomeza kuba umuco – Min.Mukeshimana

 Kunywa amata, bikwiye gukomeza kuba umuco  – Min.Mukeshimana

Ihuriro Nyarwanda ry’aborozi bakora ibikomoka ku mata (Rwanda National dairy Platform) kuri uyu wa gatatu ryakoze ubukangurambaga bugamije gukomeza gushishikariza abanyarwanda gukomera ku muco wo kunywa amata no kuyaha cyane abana mu kurwanya imirire mibi.

Abana mu rugendo rw'ubukangurambaga mu kunywa amata
Abana mu rugendo rw’ubukangurambaga mu kunywa amata

Mu Rwanda hamwe na hamwe havugwa imiryango ikama amata ariko hafi yose bakayashora ku isoko abana n’abakuru mu rugo ntibayaboneho bihagije.

Ibi ngo biri mu bitera ibibazo by’imirire mibi bivugwa mu bana b’u Rwanda kuko babonye amata ahagije byabarinda kugwingira kuko amata akungahaye ku ntungamubiri umubiri (cyane uw’umwana) uba ukeneye.

Kunywa amata mu Rwanda biracyari hasi nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Gerardine Mukeshimana wari muri ubu bukangurambaga.

Ngo u Rwanda ubu rubona umusaruro wa toni 710 000 z’amata ku mwaka ariko umunyarwanda akanywa ikigereranyo cya Litiro 59 z’amata ku mwaka. Igipimo mpuzamahanga kikavuga ko umuntu akwiye kunywa nibura 120L ku mwaka z’amata.

Umwana w’umukobwa witwa Nikita Inkindi yavuze ko azi ko amata ari ingenzi cyane kuri we kandi iwabo (i Kigali bayamuha mu gitondo saa sita na nimugoroba.

Ibi siko bimeze mu miryango myinshi, imwe n’imwe kubera ubukene indi kubera ubumenyi buke cyangwa ubujiji.

Musiime Florence Umurungi uyobora  Ihuriro Nyarwanda ry’aborozi bakora ibikomoka ku mata avuga ko igikorwa barimo kigamije gukangurira abanyarwanda gukomra ku muco wo kunywa amata.

Ati “Twahereye ku bana kugira ngo nabo bumvishe ababyeyi babo ko bakwiye kubabonera amata.”

Florence avuga kandi ko imyumvire y’uko amata ari ay’abana nayo atari yo kuko amata ari n’ingenzi ku bakuru, ubu ngo byagiye bigabanuka abantu bakuru ugasanga ntibanywa amata ngo ni ay’abana abakuru bafite ibindi basimbuje amata. Iyi myumvire ngo ntabwo ikwiye.

Minisitiri Gererdine Mukeshimana avuga ko ababyeyi b’abanyarwanda bakwiye kongera kumva ko kunywa amata ari umuco kandi umuco mwiza urwanya imirire mibi.

Abana baragenda baririmba ko kunywa amata bituma bakura neza, basaba ababyeyi kubaha amata
Abana baragenda baririmba ko kunywa amata bituma bakura neza, basaba ababyeyi kubaha amata
Ni mu rugondo bakoze rwa gati mu mujyi wa Kigali
Ni mu rugondo bakoze rwa gati mu mujyi wa Kigali
Bafite ubu butumwa
Bafite ubu butumwa
Min. Gerardine aganiriza abana
Min. Gerardine aganiriza abana
Muri iki gikorwa aba bana bahawe no ku mata ngo bice inyota
Muri iki gikorwa aba bana bahawe no ku mata ngo bice inyota
Umurungi Florence avuga ko amata akwiye gukomeza kuba umuco
Umurungi Florence avuga ko amata akwiye gukomeza kuba umuco
Nikita avuga ko iwabo bazi akamaro k'amata kuri we kuko bayamuha gatatu ku munsi
Nikita avuga ko iwabo bazi akamaro k’amata kuri we kuko bayamuha gatatu ku munsi
Minisitiri yahembwe uyu mwaka wavuze umuvugo mwiza
Minisitiri yahembwe uyu mwaka wavuze umuvugo mwiza
Abana b'i Kigali ntabwo bazi ko amata ava ku igare nk'uko abantu bajya babitebyamo (basetsa), uyu arerekana uburyo bakama inka
Abana b’i Kigali ntabwo bazi ko amata ava ku igare nk’uko abantu bajya babitebyamo (basetsa), uyu arerekana uburyo bakama inka

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Waoooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo
    congzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzz
    ma cherie KARURANGA INKINDI Nickyta

Comments are closed.

en_USEnglish