Kuri uyu wa kane, Minisitiri w’umutekano mu gihugu hamwe n’umuyobozi w’urwego rushinzwe infungwa n’abagororwa (RCS) basuye ahari kubakwa gereza ya Mageragere, bemeza ko bitarenze ukwezi kwa 10 abagororwa bazatangira kwimurwa bavanwa muri Gereza ya Kigali bazanwa hano. Bari aha i Mageragere, tariki 30/12/2015 ushinzwe imyubakire y’iyi gereza yabwiye intumwa za Minisiteri y’ubutabera ko mu kwezi […]Irambuye
Edwige Mutoniwase ni umwe mu bana 23 barangije amahugurwa y’ibyumweru bitatu y’ikoranabuhanga mu ishuri rya Tumba College of Technology, kuko ari mu bana batsinze neza mu bigo bigamo, Mutoniwase afite n’ubuhanga yagaragaje mu gusoza aya mahugurwa kuri uyu wa Kane muri iki kigo kiri i Rulindo. Mutoniwase w’imyaka 18 yabashije gushushanya akoresheje crayon/pencil, ishusho ya […]Irambuye
Kuri station ya Police ya Rubengera hafungiye umunyeshuri w’umuhungu wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ushinjwa gukubita mwalimu we Damien Nzabahimana ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Groupe Scolaire Nyarubuye. Uyu munyeshuri avuga ko yakubise mwalimu we kuko ngo yari amaze kumutuka kuri nyina. Byabaye kuwa kabiri w’iki cyumweru ubwo ngo mu ishuri habaye intonganya […]Irambuye
Abanyeshuri 10 bagiye kwiga mu Buyapani, mu kiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga (ICT ) ku nkunga y’ikigo ABE initiative (Africa Business Education), bavuga ko hari benshi mu rubyiruko babona amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga bakagenda ‘muti wa mperezayo’ kandi igihugu cyababyaye kiba gikeneye ubumenyi bagiye kurahura. Aba banyeshuri bazamara imyaka itatu mu […]Irambuye
Bizimungu Enock wo mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko afite agahinda kenshi ko kubura umwana we w’umukobwa watorokanywe n’abantu bamujyanye i Kigali bamukuye mu ishuri, Bizimungu yirirwa shakisha hose yaramubuze. Mu byumweru bibiri bishize nibwo Bizimungu yabuze uyu mukobwa we witwa Emerance Nyirarukundo, wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Bizimungu ati: “Umwana wanjye yari umuhanga […]Irambuye
Uwimana Philomene w’imyaka 42 wo mu mu karere ka Rulindo Umurenge wa Masoro ku mugoroba wo kuri uyu wa 16/08/2016 bamusanze mu nzu ye yapfuye atemaguwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana. Ni nyuma y’uko yari avuye muri Batisimu y’abana kuri ‘Assomption’. Philomene wibanaga mu nzu kuwa mbere kuri ‘Assomption’ ngo yari yagiye mu birori bya batisimu […]Irambuye
Kuwa kane w’icyumweru gishize mu kagali ka Gahogo mu midugudu ya Nyarucyamo III na Kavumu hatoraguwe imirambo ibiri y’abagore bakiri bato bishwe mu buryo bumwe bakajugunywa ahatandukanye ndetse ntibahita bamenyekane. Ubu bamaze kumenyakana ndetse aba bombi bari inshuti nubwo umwe ari uw’i Nyamagabe undi i Huye. Umwe yitwa Euphrasie Kanakuze afite imyaka 24 ni uwo […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kiravuga ko nubwo hari byinshi byakozwe kandi bigikorwa, ngo ireme ry’uburezi ritangwa n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ntiriragera ku rwego baryifuzaho kubera ibikoresho n’izindi mpamvu zinyuranye. Hirya no hino mu gihugu, ubu hari ibigo by’amashuri bya Leta n’ibyigenga byinshi bitangirwamo amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, gusa usanga bivugwamo ibibazo binyuranye bituma […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru gishize, abanyeshuri 260 basoje amasomo y’ubukanishi bw’imodoka mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ‘EMVTC-Remera’ bemeza ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha guhindura imibereho yabo, kuko biziyeye guhita babona imirimo kubera ubumenyi bahawe. Nshimiye Jacques, umuyobozi wa EMVTC-Remera avuga ko aba banyeshuri basoje amasomo y’ubukanishi bw’imodoka mu kigo ayoboye bafite ubushobozi buhagije kuko bigishijwe neza. […]Irambuye
Mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2016, imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance) y’ibitaro bya Kigeme biherereye mu Majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Mugisha Philbert, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yatangarije Umuseke ko iyi impanuka y’imodoka y’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Kigeme yebereye mu kagari ka Bwama, mu mudugudu wa […]Irambuye