Digiqole ad

Uburenganzira bw’umwana bwa mbere ni ukugira umubyeyi – Uwihoreye

 Uburenganzira bw’umwana bwa mbere ni ukugira umubyeyi – Uwihoreye

Uwihoreye Chaste umuyobozi w’umuryango Uyisenga ni Imanzi.

*Kutagira umutima, ubushobozi buke, kwikunda no kubanza gushishoza abo guha abana nibyo bitama abana bose batajya mu miryango.

Mu nama mpuzamahanga nyunguranabitekerezo ku burenganzira bw’umwana yabereye i Kigali kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi w’Umuryango Uyisenga ni Imanzi avuga ko kugira umubyeyi ari ishingiro ry’ubundi burenganzira bw’umwana, kandi ngo kubanza gushishoza uwo guha umwana, kutagira umutima, ubushobozi buke mu ngo no kwikunda, ari zo ntandaro zo kuba abana bose batarabasha kurererwa mu miryango.

Uwihoreye Chaste umuyobozi w'umuryango Uyisenga ni Imanzi.
Uwihoreye Chaste umuyobozi w’umuryango Uyisenga ni Imanzi.

Iyi nama yateguwe n’umuryango  nyarwanda wita ku burenganzira bw’umwana “Uyisenga ni Imanzi” ikaba yari ihuje inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta irengera abana mu Rwanda no mu mahanga.

Uburenganzira bw’umwana, intambwe imaze guterwa n’ibikiri inyuma n’imbogamizi zihari zituma buri mwana atabona uburenganzira bwose agomba, biri mu byagarutsweho muri iyi nama.

Hagarutswe ku burenganzira bw’uko kugira ababyeyi ari ishingiro ry’ubundi burenganzira, ubwo kugira ubwenegihugu ndetse n’ubwo kurererwa mu miryango.

Umuyobozi w’umuryango “Uyisenga ni Imanzi” Uwihoreye Chaste avuga ko uburenganzira bwo kugira ubabyeyi ari bwo bw’ibanze ku mwana kuko ngo iyo abubuze aba abuze byose.

Ati: “Uburenganzira bw’umwana bwa mbere ni ukugira umubyeyi, iyo agize umubyeyi aba agize ubwenegihugu, kuko niba ubyawe n’Umunyarwanda  uba Umunyarwanda. Iyo ujugunywe cyangwa utereranwe, icya mbere uba ubuze uburenganzira bw’ibanze bwo kubura umubyeyi n’ubwo kubura ubwenegihugu.”

Avuga ko hakigaragara ikibazo cy’abantu batagira umutima n’ubumuntu babyara abana bakabata, ngo baba bavukije umwana uburenganzira bwinshi kuko ngo uburenganzira bw’umwana bwose bushingira ku ubwo kugira ababyeyi.

Uwihoreye avuga ko ikibazo kigihari ari icy’imyumvire ndetse n’icyo cyo kugira ibibazo bituma umuntu ata umwana ariko umwana wavukijwe ubwo burenganzira aba agomba gufashwa n’indi miryango kugira ngo abone andi mahirwe yo kurerwa n’ababyeyi.

Kansayisa Anne Marie umubyeyi w’abana 10 ariko afite n’abana bane arera, avuga impamvu zituma hari abana bakiba mu bigo by’imfubyi kandi abana bagomba kuba mu miryango, ngo hari ukutagira ubumuntu, ubushobozi buke mu miryango, no kwikunda.

Ati: “Umuntu udafite ubumuntu nta mpuhwe zimuranga, kuko hari n’abana bakiba mu bigo kandi bafite imiryango bakomokaho. Jyewe mbona igituma rero abana bakiba mu bigo, icya mbere ni ukutagira ubumuntu, icya kabiri ni ubushobozi buke, ikindi ni ukwikunda.”

Avuga kandi ko umuntu ujyiye kwaka umwana ngo amufashe kubona uburenganzira bwo kurererwa mu muryango aba agomba kuba ari umuntu ubifite ku mutima atari umunjyanye ngo ajyende abeho nabi. Umwana yajyanye ngo aba agomba kumufata nk’umwana we kugira ngo na we abone ko yabonye icyo atabonaga muri bya bigo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana, Dr.Uwera Kanyamanza Claudine na we avuga ko impamvu abana bose batabona imiryango bajyamo ngo ni uko ari gahunda isaba ubushishozi ngo umuryango umwana agiye kujyamo ubanze ukigwaho neza.

Ati: “Iriya gahunda y’abana bakiri mu bigo by’imfubyi ni uko ari gahunda twitondera, ntabwo wafata umwana ngo upfe kumushyira mu muryango, ugomba kubanza ukamenya uwo muryango uwo ari wo.”

Abandi bafatanyabikorwa bari bitabiriye iyi nama bagagaje izindi mbogamizi ku mategeko agonga uburenganzira bw’umwana nk’uriya uba yavukijwe ubwo kugira ababyeyi n’ubwenegihugu aho ngo hari serivise zigenda zigorana kubera ko hari ibitabo by’irangamimerere aba ataranditswemo.

Umuryango Uyisenga ni Imanzi washinzwe mu 2002 ukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abana, ubu ufasha abana 6 000 mu buryo butandukanye.

Dr. Uwera Kanyamanza Claudine umuyobozi wa komisiyo y'abana yavuze ko hakiri abana bakiba mu bigo kuko badapfa gutanga umwana batabanje kwiga kuwamwatse.
Dr. Uwera Kanyamanza Claudine umuyobozi wa komisiyo y’abana yavuze ko hakiri abana bakiba mu bigo kuko badapfa gutanga umwana batabanje kwiga kuwamwatse.
Iyi nama yitabiriwe n'imiryango yose yita kuburenganzira bw'abana ikorera mu rwanda nindi yo muri Afurika,uwa kabiri yaje ahagarariye uwo muri Kenya.
Iyi nama yitabiriwe n’imiryango yose yita kuburenganzira bw’abana ikorera mu rwanda nindi yo muri Afurika,uwa kabiri yaje ahagarariye uwo muri Kenya.
Kansayisa Anne Marie arera abana 4 nabiwe 10 avuga ko abana bose
Kansayisa Anne Marie arera abana 4 nabiwe 10 avuga ko abana bose
Ibumoso ni uwitabiriye iyi nama ahagarariye umuryango urengera abana muri Afurika y'Epfo hagati ni Dr Uwera Kanyamanza Claudine umunyamabanga wa komisiyo y'abana iburyo ni uwari uhagarariye UNICEF.
Ibumoso ni uwitabiriye iyi nama ahagarariye umuryango urengera abana muri Afurika y’Epfo hagati ni Dr Uwera Kanyamanza Claudine umunyamabanga wa komisiyo y’abana iburyo ni uwari uhagarariye UNICEF.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish