Digiqole ad

Abamotari biyemerera ko abatagira ibyangombwa iyo Police ibafashe bayiha ruswa

 Abamotari biyemerera ko abatagira ibyangombwa iyo Police ibafashe bayiha ruswa

Abamotari biyemerera ko abatagira ibyangombwa iyo polisi ibafashe bayiha ruswa

Mu mahugurwa urwego rw’Umunyi rwahaye bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ku bijyanye no kwirinda ruswa, kuri uyu wa 24 Kanama, aba bakora uyu mwuga bazwi nk’Abamotari (Motard) bemereye uru rwego rwabahuguye ko bamwe muri bo baha Police ruswa.

Abamotari biyemerera ko abatagira ibyangombwa iyo polisi ibafashe bayiha ruswa
Abamotari biyemerera ko abatagira ibyangombwa iyo polisi ibafashe bayiha ruswa

Umwe muri aba bamotari 50 n’urwego rw’umuvunyi witwa Habiyakare Gregoire avuga ko bamwe mu bapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda bakira Ruswa.

Uyu musore utwara abagenzi kuri moto, avuga ko iyo umupolisi aciye amande umumotari adafite habaho kwirwanaho bakumvikana ayo amuha bitewe n’ubushobozi bwe.

Ati  « Hari igihe akwandikira  ‘contravention’ ya 100 000 Frw, iyo mwumvikanye ukamuha 50 000 Frw  biragufasha kuko bigukiza za ngendo zo kujya gushaka abayobozi kugira ngo ikibazo gikemuke, umuha macye ikibazo kigakemuka.”

Habiyakare wiyemerera ko na we yajyaga atanga bituga ukwaha, avuga ko yabiretse ndetse ko ari mu bantu bigisha bagenzi be kwirinda kugwa muri uyu mutego. Ati « iyo utanze Ruswa  uba uri gupfobya umunto w’igihugu. »

Muvunyi Augustin ushinzwe umutekano muri Koperative y’Abamotari, Ferwacotamo, avuga ko ruswa mu bamotari irimo, ariko ko abayitanga ari abatagira ibyangombwa bibemerera gutwara.

Ati ” Ruswa mu ba motari irahari, kandi abayitanga ni ba bandi baba badafite ibyangombwa byo gutwara, bityo agashaka gutanga ruswa iyo afashwe ari mu makosa.”

Muvunyi wagarutse ku myitwarire y’Abamotari, avuga ko abafite ibyangombwa byose ari bo bubahirirza amabwiriza kuko batajya banga guhagarara iyo babahagaritse ariko ko utabikoza abatabifite.

Uyu muyobozi muri Koperative y’abatwara abagenzi kuri moto, avuga ko buri wa mbere w’icyumweru ubuyobozi bw’iyi koperative buganira n’Abamotari bukabasobanurira ingaruka zo gutanga ruswa.

Umukozi mu rwego rw’Umuvunyi mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Gatera Athanase avuga ko ari ngombwa ko Abamotari bahura n’uru rwego rurwanya ruswa n’akarengane kugira ngo barusheho gusobanukirwa ingaruka za ruswa.

Uyu mukozi mu rwego rw’Umuvunyi uvuga ko Abamotari bari mu bantu bahura n’ibishuko byinshi byatuma bagwa muri ruswa, avuga ko yaba umumotari cyangwa umupolisi bafatirwa mu cyuho cya ruswa bahanwa kimwe ariko ko na none Abapolisi badakwiye kurenganya Abamotari.

Ati” Umuntu utwaye ikinyabiziga ahanwa kubera ikosa yakoze, niba umupolisi yandikiye umumoatri ikosa atakoze aho biba ari ukumurenganya, gusa umuntu ahanirwa ikosa yakoze , ntabwo ahanirwa ikosa atakoze.”

Avuga ko Abamotari babigizemo uruhare ruswa yacika, ariko ko bisaba ko babanza gusobanukirwa ko ruswa ari imungu imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza amajyambere yacyo.

Uyu mukozi mu rwego rw’Umuvunyu, agira inama Abamotari ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo batagwa mu makosa yabagusha mu mutego wo gutanga ruswa.

Urwego rw’Umuvunyi rufite gahunda yo guhugura abaturage mu byiciro bitandukanye mu gihe cy’iminsi icyenda. Bikaba biteganyijwe ko nyuma yo guhugura Abamotari, hazahugurwa Abanyamabanga shingwa bikorwa b’utugari, abanyamadini, n’abandi bafite aho bahurira na ruswa.

Gatera Athanase avuga ko Abapolisi badakwiye kurenganya Abamotari
Gatera Athanase avuga ko Abapolisi badakwiye kurenganya Abamotari
Habiyakare Gregoire ushinzwe umutekano muri Ferwacotamo avuga ko Abamotari batagira ibyangombwa ari bo bica amategeko
Habiyakare Gregoire ushinzwe umutekano muri Ferwacotamo avuga ko Abamotari batagira ibyangombwa ari bo bica amategeko

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish