Police y’u Rwanda iratangaza ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, umunyamategeko Ntabwoba Toy Nzamwita yishwe arashwe n’Umupolisi nyuma yo kumuhagarika akinangira, ngo agakeka ko ashaka guhungabanya umutekano. Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Police ivuga ko yicuza ku kuba uyu munyamategeko bivugwa ko yari yasinze yararashwe akahasiga ubuzima. Me Nzamwita Toy yarasiwe mu masangano […]Irambuye
2016 yabayemo byinshi binyuranye mu Rwanda no ku bireba u Rwanda. ni umwaka wabayemo ubwumvikane bucye hagati y’u Rwanda n’u Burundi, habaye impinduka mu bayobozi bakuru, habaye urubanza rw’abasirikare bakuru, u Rwanda rwakiriye inama ya Africa yunze ubumwe, rwakira abashyitsi bakomeye, runahura n’ikibazo cy’inzara mu bice by’Iburasirazuba kubera amapfa, rwakira indege zarwo za mbere nini […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu Polisi y’igihugu yagaragaje ibyafashwe mu gikorwa cy’umukwabo wakozwe mu minsi ibiri kiswe “Operation Fagia Opson ll“ bifite agaciro ka miliyoni 140 Frw, bikaba byarafatiwe mu maduka agera kuri 83 yo bice butandukanye by’igihugu. Muri ibi bintu byafashwe, harimo amafumbire arengeje igihe, imiti yarangije igihe, inzoga zitujuje ubuziranenge, amavuta yangiza umubiri n’amata. […]Irambuye
*U Rwanda nirudasaba imbabazi tuzacana umubano *Gusa, Umubano w’u Burundi n’u Rwanda ntabwo wangiritse cyane, hari ibyo twagurayo nabo hari ibyo bagura ino *Nta kitagira iherezo umubano utameze neza nabyo bizarangira *”Umwaka ugiye gutangura w’2017 uzoba umwaka w’amahoro y’Imana” Mu kiganiro n’abanyamakuru ndetse n’abaturage, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Perezida Pierre Nkurunziza yavuze […]Irambuye
Muri iki gitondo, Urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo rufashe umwanzuro wo gusubika urubanza ruregwamo Maj Dr Aimable Rugomwa na murumuna we Nsanzumuhire Mamerito bakekwaho kwica umwana w’abaturanyi bamukubise. Urukiko rutegetse ko Nsanzumuhire abanza akajya kuvuzwa uburwayi bwo mu mutwe. Maj Dr Rugomwa umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe na murumuna we Nsanzumuhire […]Irambuye
Hehe no gutorerwa, abafite ubumuga bwo kutabona bwa mbere mu matora rusange bazatora bakoresheje inyandiko yabagenewe (abazi kuyikoresha) yitwa Braille. Ubu buryo buzakoreshwa bwa mbere mu matora ya Perezida wa Republika azaba tariki 04 Kanama 2017, nibwo bwa mbere buzaba bukoreshejwe mu matora nk’aya mu Rwanda. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza yabwiye […]Irambuye
Uyu munsi nibwo imashini za mbere zifashishwa mu gukora imihanga zatangiye imirimo yo kureba ahari insinga z’amashanyarazi, iza Internet, imiyoboro y’amazi n’ibindi biri ahazagurirwa umuhanda wa Nyabugogo uzamuka ku Muhima ukagera muri Roint Point mu mujyi wa Kigali. Ni mu mushinga wo kwagura imihanda ireshya na 54Km muri Kigali ikagira ibyerekezo bibiri. Izi mashini zahereye […]Irambuye
Pacifique RURANGWA ni umwanditsi w’iki gitekerezo. Ni umunyarwanda uba mu gihugu ukurikiranira Politiki y’igihugu. Yahawe igihembo na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (NCHR) cy’uwanditse inyandiko yahize izindi ku bwisanzure bwo gusenga (article on freedom for worship) mu Rwanda (2016). Facebook: Rurangwa pacific Twitter :@prurangwa Gutanga umwanya cyangwa ubwisanzure muri Politiki, ni ikintu kigenda gikurura impaka […]Irambuye
Police y’u Rwanda ku Kicukiro muri iki gitondo yasubije umugabo Jean Luc Miravumba amafaranga angana n’ibihumbi ijana y’u Rwanda ndetse n’ibihumbi icumi na magana arindwi mirongo inani by’ama Euro (10 780 €) yose hamwe ni miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atatu mu manyarwanda. Aya yari yayibwe n’umukozi umukorera mu rugo. Miravumba avuga avuga ko ayo mafaranga […]Irambuye
*Abanya-Kamonyi ntibemeranywa na Mukabaramba ko hari abo imibereho yabo yazamutse, *Imiryango 12 yorojwe ihene indi 10 yiturwa muri gahunda ya Girinka, Kamonyi- Mu gikorwa cyo gushyikiriza amatungo magufi y’ihene no kwiturana muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko aho kwishyurira umuturage […]Irambuye