Digiqole ad

Mu minsi ibiri  Police yafashe ibintu bitujuje ubuziranenge bya miliyoni 140 Frw

 Mu minsi ibiri  Police yafashe ibintu bitujuje ubuziranenge bya miliyoni 140 Frw

Bimwe mu bikoresho byafahswe muri uyu mukwabu

Kuri uyu wa Gatanu Polisi y’igihugu yagaragaje ibyafashwe mu gikorwa cy’umukwabo wakozwe mu minsi ibiri kiswe “Operation Fagia Opson ll“  bifite agaciro ka miliyoni 140 Frw, bikaba byarafatiwe  mu maduka agera kuri 83 yo bice butandukanye by’igihugu.

Bimwe mu bikoresho byafahswe muri uyu mukwabu
Bimwe mu bikoresho byafahswe muri uyu mukwabu

Muri ibi bintu byafashwe, harimo amafumbire arengeje igihe, imiti yarangije igihe, inzoga zitujuje ubuziranenge, amavuta yangiza umubiri n’amata.

Police y’u Rwanda ivuga ko iki gikorwa  kiba rimwe mu mwaka, kikaba cyarakozwe na police zo mu bihugu 13 byo muri Afurika y’Uburasirazuba (EAPCCO) byumvikanye ko bizajya bikora iki gikorwa .

C.P Emmanuel Butera yavuze ko iki gikorwa kiba kigamije kurinda ubuzima bw’abaturage batuye mu bihugu bigize akarere.

Ati “ Icyari kigamijwe ni ukurinda ubuzima bw’abantu batuye muri aka karere , kurwanya abagizi ba nabi bakora ibintu bitujuje ubuziranenge, kwigana, gucuruza  n’ibindi kandi ibi bintu byangiza ubuzima bw’abantu, ndetse no guhombya ubukungu bw’igihugu.”

CP Emmanuel Butera avuga ko iki gikorwa gikomeza kugerwaho kubera ubufatanye bunoze buri hagati y’ibihugu byo mu karere.

Polisi y’u Rwanda ishishikariza abantu kumva ubureme bw’ingarika z’ibi bikoresho birimo ibiribwa n’ibinyobwa biba bitujuje ubuziranenge, ikavuga ko ntawe ukwiye gushukwa n’igiciro gihendutse biba bigura.

Polisi kandi isaba Abanyarwanda gufata iya mbere mu gutahura ibi bikoresho kuko byangiza ubuzima bwabo, bityo bakwiye kujya batungira agatoki ahari n’ahakekwa ibikoresho nk’ibi.

CP Emmanuel avuga ko ibikoresho nk'ibi byangiza ubuzima bw'abaturage
CP Emmanuel avuga ko ibikoresho nk’ibi byangiza ubuzima bw’abaturage
Ibyafashwe mu minzi ibiri bifite agaciro ka Miliyoni 140 Frw
Ibyafashwe mu minzi ibiri bifite agaciro ka Miliyoni 140 Frw
Inzoga zigezweho ziri mu byafashwe
Inzoga zigezweho ziri mu byafashwe kubera kutuzuza ubuziranenge
Police irerekana bimwe mu byafashwe
Police irerekana bimwe mu byafashwe
Ibihugu byiyemeje kujya bikora uyu mukwabu wo kubungabunga amagara y'abaturage
Ibihugu byiyemeje kujya bikora uyu mukwabu wo kubungabunga amagara y’abaturage
Abayobozi bo mu bihugu bigize EAPCCO bavuga ko ibi bigamije gufahs abaturage kugira ubuzima bwiza
Abayobozi bo mu bihugu bigize EAPCCO bavuga ko ibi bigamije gufahs abaturage kugira ubuzima bwiza

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iki gikorwa Police yacu yakoze ni cyiza cyane ahubwo kijye gikorwa byibuze buri gihembwe habesho igenzura

  • mukomereze aho naho ubundi abacuruzi bagiye kutumara

Comments are closed.

en_USEnglish