Digiqole ad

Police ngo iricuza ku kuba hari umunyamategeko warashwe n’Umupolisi agapfa

 Police ngo iricuza ku kuba hari umunyamategeko warashwe n’Umupolisi agapfa

Police y’u Rwanda iratangaza ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, umunyamategeko Ntabwoba Toy Nzamwita yishwe arashwe n’Umupolisi nyuma yo kumuhagarika akinangira, ngo agakeka ko ashaka guhungabanya umutekano. Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Police ivuga ko yicuza ku kuba uyu munyamategeko bivugwa ko yari yasinze yararashwe akahasiga ubuzima.

Nzamwita yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ngo bikekwa ko ashaka guhungabanya umutekano
Nzamwita yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ngo bikekwa ko ashaka guhungabanya umutekano

Me Nzamwita Toy yarasiwe mu masangano y’imihanda ya KBC, ku muhanda ugana ku nyubako ya Convention Center.

Mu kiganiro yaraye agiranye na Television Rwanda, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bihuriweho na police y’u Rwanda n’abaturage (Commuty Policing) , ACP Celestin Twahirwa yavuze ko iki gikorwa gifatwa nk’impanuka cyabaye ubwo Nzamwita wari utwaye imodoka agashaka gusatira umuhanda utemewe kunyurwamo.

ACP Twahirwa yavuze ko nyakwigendera yahagaritswe akanga guhagarara ahubwo agakomeza gusatira iyi nzira itari nyabagendwa ndetse akagonga n’ibyapa bigaragaza ko iyi nzira itanyurwamo n’ibinyabiziga.

Ati “ Murabizi ko muri iki gihe hariho n’ibikorwa by’iterabwoba, yashoboraga no kuba agiye guhungabanya umutekano.”

ACP Twahirwa yavuze ko nyakwigendera yari yasinze, akavuga ko umuplisi yamuhagaritse yabona yanze guhagarara akarasa imodoka, nyuma bagiye kureba basanga na nyakwigendera hari isasu ryamufashe agahita ajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali gusa ngo yahise ashiramo umwuka.

Ku rubuga rwa Twitter, Police y’u Rwanda ivuga ko yabajwe n’urupfu rwa nyakwigendera. Iti “ RNP iricuza ku kubura ubuzima muri iki gikorwa cy’impanuka kandi irihanganisha (RNP) umuryango w’uwitabye Imana.”

Police y’u Rwanda ivuga ko iperereza rikomeje ku rupfu rwa Me Nzamwita. Ngo iricuza ku kuba uyu munyamategeko yarashwe akahasiga ubuzima.

Poloce ngo iricuza ku kuba Nzakamwita yarashwe akahasiga ubuzima

UM– USEKE.RW

56 Comments

  • We are tired with police brutality

    • Umurambo wa Me Toy Nzamwita ugaragara ko afite ibikomere mu mutwe ahagane mu musaya. Umuntu umurashe acika amasasu afata mu musaya? Abantu bazajya bicwa gutya kugeza ryari?

      • Ni ishyano ahubwo

  • iricuza se inamuzure? iyo barasa amapine se gusa ariko ntibamene amaraso y’inzirakarengane. guhagarika imodoka ntibivuze guhagarika ubuzima bwe. nsanzwe nubaha polisi y’urwanda riko ndabanenze namwe mwinenge

  • Mbanje kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera imana imuhe iruhuko ridashira. Sindumunya portique arikose niba ntazindi mpamvu ziba zirinyuma yibibintu .nikuki policy irasa abantu mukico kuki batarashe amapine cyangwa nibyabinde ngobazajya babarasa kumanywa yihangu .bieababaje kubona hatubahirizwa ikiremwa muntu .ngaho abashwe bambaye amapingu cyokora policy yisubireho.tuzagire umwaka mushya 2017 itarangwamo ibintu nkibi

    • Ngo portique? Ngo policy? hahahah!!

      • Ndakeka ko ubutumwa bwumvikana.

  • Imana imwakire munzirakarengane,ngenda Rwanda urinziza,( ibyago)ibyiza bigutatse Rwanda sibivuga Ngo mbirangize.mperuka murwanda ntagohano cyurupfu kiharangwa,ariko ipfu police yurwanda yirirwa itangaza Ngo twarashe umuntu sinzi icyo zihamura?

  • Nimwakire ukwicuza kwa polisi rwose ni iyacu kandi turayizera. N’ikimenyimenyi nuko undi bakurikije amasasu mu rukerera hariya undi yiciwe, we barashe neza ntahasige ubuzima. Ni ngombwa kubungabunga isura nziza ya Convention Center yacu.

    • Wapi sha uriya babeshyera ko barashe amapine ni théâtre,yabaye igitambo ngo badushushanye.ko bamuvuze amazina berekana n’imodoka ye igice cyo hejuru. Bari bananiwe no gufotora amapine? Ese ko batatweretse iya nyakwigendera aho bayirashe?aha mana tabara ABANYARWANDA.
      N.B.:muntu ushaka kunsubiza antuka wibuke ko nuyu wasanga igihe bicaga rwigara yaracyetse ko we bitamureba bitazamugeraho. Nawe rero ni ikibazo cy’igihe niko batwibwiriye

  • hum,Imana irabareba kandi ntihishwa kuko isi ni iyayo.mushatse mwakwihana

  • Iyi police ishobora kuba iri iyanyuma kwi isi yarashe gasakure yambaye amapingu iyi police ntizi uko yitwara muminsi mukuru aho bamwe basoma kugatuba nubwo ntabihamya ko uriya munyamategeko yari yasinze.
    Iyi police yegeze irasa mukirere mbere yo kumisha imvura yamasasu kuri uriya mugabo?
    Komeje ntimwabishyiraho

  • Umunyamategeko yica amategeko? cg nibyabyago nkibyo kuri mucyo narwabukamba irwamagana?

  • Ariko murwanda niho haba police itazi akazi? Irasa mukico gusa?

  • Ariko uyu mugabo ntiyari ari mu bagomba kugaragira Koffi Olomide ra?

  • Mbabajwe no kumvako umuntu wari uzi amategako ariwe wayishe. Erega ntamuntu urihejuru yamatageko. Uriya mugabo yakoze amakosa, yego ntiyarakwiye gupfa ariko iyo atica amategeko aba akiri muzima. Ubworero abasigaye nitwitwararike kuko tubonye urugero. Umuryango we niwihangane. Azize amakosa yakoze.

    • ubwirwa n’iki ko yayishe? kuko ariko babivuze, nyakwigendera adashobora kubavuguruza?!

  • Mwazambariza umubare w’abantu police imaze kurasa mu cyico nyuma yo gukuraho igihano cy’urupfu, mukanambwira umubare w’abantu bahanishijwe igihano cy’urupfu tukazareba abenshi.

    • Iki kibazo ubajije kirakomeye.

  • Convetion center ndayivumye mwizina rya yesu

    • @Niyoyita, uwo muvumo ukugarukeho wowe. Uragatsindwa n’Imana.

    • yahhaaaaa Niyoyita Froduard.. Nawe ntakigenda, Ugarukira hafi mumutwe nshuti. Kandi ukoresha Izina rya Yesu nabi, Uri umu illuminat?

  • IMANA IMUHE IRUHUKO RISHIRA AZONGERE AZUKE!!!! HANYUMA UWAMWISHE NUWAMUTUMYE BAZAJYE MUMURIRO UTAZIMA, YEMWE BANTU BIHA KWICA ABANDI NAKAZI KANYU, IYONZU MURINDA GUTYO NTAGO IHENZE KURUSHA UBUZIMA BWUMUNTU!!! ICYO MPAMYA CYO NUKO MWAMWISHE MUBISHAKA KANDI JYE NTAGO NSHYIGIKIYE ABAHUNGABANYA UMUTEKANO MUJYE MUBICA HANYUMA MUTUBWIRE NGO UYU AZIZE IBYAHA RUNAKA AHO KUBESHYA IBINYOMA BIDAFATIKA. ISASU RIGANA KUMAPINE YIMODOKA RIZAMUKA GUTE RIKAJYA KUMUTWE WUYITWAYE ? IKINDI HARIYA HANTU NIMWIKONA NTAGO UMUPOLICE YABONA UMWANYA WOKWITEGURA KURASA IMODOKA IMUSANGA AHO ARI NKURIKIJE AHO BABA BAHAGAZE YAJYA NO GUFATA KUMBUNDA YAMUKANDAGIYE. IBYO RERO BYITEGUWE NTAGO ARI IMPANUKA.

  • Tuzajya tubarasa kumanywa y’ihangu. Ubu noneho twongereyeho nomu ijoro kugirango akazi kagende neza. Ngayo nguko.

  • We are proud of our police. Ni mujye no mumazu mubavumbure yo murangize mwikwica cg ngo murase abo kumuhanda gusa.

  • Ariko abanyarwanda dufite ikibazo kweli. Dupfa guhuragura ibigambo gusaaaaa. Hari n’abarira batazi uwapfuye. Abari bazi Me Nzamwita bazi ko nta mpamvu n’imwe yatuma polisi imurasa ibigendereye.uwiyise gatama we arababaje gusa kuko afite ubwenge bucye cyane. Buriya se Mucyo na Rwabukamba abazanye ate? Umwe yikubise mu ngazi arapfa. Si we wa mbere upfuye muri ubwo buryo. Undi yarirashe arapfa. Si we wa mbere wiyahuye. Mwaretse amatiku mukubaka igihugu.

    • @ shema olivier
      Niwowe utahiwe sha ntuzatona ibukuru kurusha kayumba na rudasingwa

    • @ Shema Olivier

      Ubutaha ni wowe utahiwe, uzasitara ku muneke cg ku rindazi nawe uhite uzinga amakoti, ubundi Police izaze gukora ya maperereza yayo atajya arangira. Igishimishije gusa nyine ni uko noneho bitazashoboka ko ubona umwanya wo kuza hano gushinyagura no guta ibitabapfu.

    • Shema Olivier, uri umuntu w’umugabo kandi ibyo uvuze nibyo. Mwibaze namwe iyaba uwo mugabo bahagarika akanga, iyo azakuba atwaye ibisasu agahitana abantu, twese twajyaga kuba turimo gutuka Police tuvuga ko ntacyo imaze. Ubu biragoye gutandukanya umugizi wa nabi n’umuntu yasinze, niyo mpanvu twagombye korohereza abashinzwe kuducungira umutekano. Wowe uri mumdoka, abandi nabo baraye ijoro bakuraririye ngo udahungabana warangiza ukabasuzugura ?

      Shema, reka abavuga bavuge ibyo bashaka, ntibikakubaze kuko Niho bagarukira mumyunvire.

      • Uyu nyakwigendera urebe amashusho yashyizwe kuri Facebook, yari yiriwe muri convention center yifotozanya na koffi mu gikoni.
        Icyo gisasu kuki atagiteze icyo gihe.
        Ese ubundi bamubuzaga kwinjirahe kandi yari yiriwemo? Cyeretse niba baramubuzaga gutaha

  • Mwana kinois RIP man abo nabo bizabageraho.

  • Ibuka ko itahagurutse ngo yamagane police yica umucikacumu??

    • Manariyo, uri ikigoryi

  • ibi biragayitse kuri police yirirwa yirata imyato ngo ni inyamwuga!

    • @Kalinda, icyo wita ubunyamwuga niki? nuguharika umuntu akanga ukamwihorera? mugomba kumenya ko turi mw’Isi irimo iterabwoba ndetse nuRwanda biratureba.bityo rero,Police ntawayiveba cyane kuko itarizi uwo ariwe.ibaze rero iyo aba ari terrorist bakamureka akoreka imbaga ubu muba muvuga ibiki?

  • Ikigihugu kiyoborwa niterabwoba, kirajahe? abaturage bararushye cane!!!

  • Mana we ndumiwe kd birababaje. RNP isabe imbabazi kumakosa yakoze kk irikugaragaza ubunyamwuga buke. convetion c iraje none abantu barikuharasirwa? gs nsoma inkuru yurupfu rwe natekerejeko uyumugabo yariyagambaniwe kk hari photo ye nabonye agaragiye coffi olomide. so afite byinshi yazize. ikindi iyo barasa amapine barikumufata. police munyihanganire sindi umushinjacyaha gs mwakoze icyaha gikomeye musabe imbabazi mwibyita impanuka.

  • RIP Me Toy!Imana ikwakire mu bayo.yari umugabo witonda uvuga make kandi uca bugufi,gusa isi nta mbabazi igira,amaraso yawe azahame abakwishe kandi Imana izabagerere mu gatebo bakurereyemo.Nihanganishije umuryango usize.Uguhora ni ukw’Uwiteka.

  • IMANA IMWAKIRE MUBAYO,NTAWISHIMIYE URUPFU RWE, ARIKO YAKOSHEJE,GUTWARA YASINZE,KWANGA GUHAGARARA,KUGONGA IBYAPA,UBWO SE ARIWOWE URI KUBURINZI KUKI UTAKEKA KO AJE KUGIRA IBYO YANGIZA,BE KUJYA BICA AMATEGEKO MAZE BITUME MUVUGA NABI POLICE,NUNDI UZABIKORA AZARASWA,AHUBWO ABANTU BUBAHIRIZE AMATEGEKO,NTAMIKINO ABIYAHUZI BARACYARIHO,NUGUKAZA UMUTEKANO.

  • sha, njye nari nziko mu Rwanda dufite umutekano, ariko aho imodoka irenga kumupolisi akayirasa aho kwandika plaque ngo iyo modoka ishyirwe kuri recherche. njye ndumva biteye kwibaza byinshi ni ukuri? ese turi mubihe bisanzwe cg bidasanzwe? Mana ube hafi.

  • Nyamara umugore wagonze umupolisi
    ntiyanafunzwe amezi 3 ariko nyumvira Toy utagize
    uwo agonga n’umwe ngo yarashwe! Ese ubundi ko
    yagaragaye muri KCC ari kumwe na Koffi Olomide
    ubwo ntiyarashwe atashye ahubwo?!?

  • Ndabona Ku isi yose, polisi y’u Rwanda ari iya mbere mu kwesa imihigo yo kwica abantu! Ngo yashoboraga kuba agiye gukora ibitero by’iterabwoba?Niba ari uko muzajya murasa abantu, muzabamara mugisigaremo mwenyine. None se ko mubyicuza, uwabikoze yashyikirijwe ubutabera? Cyangwa aracyafite igihunga? Ibi ndabirambiwe.

  • Colonel Byabagamba ati “ariko muzunamura icumu ryari?” Gusa mumenye ko uko mubeshya abasope ,Imana yo mutazayicika.
    Mureke comment yanjye ihite.this is freedom of expression.thanks

  • Epuis umuseke murabizi ko mbemera cyane ariko iyi design mwazanye ni mbi ni mbi cyane no kucyumweru.ibintu byose biba bivangavanze politics,entertainment,religion,culture mbese ni agatogo.sinzi niba ari kuri phone gusa cg niba no kuri pc ari uko ariko mwikosore kabisa.na za buttons za like na dislike mwazikuyeho.why?mwikosore.umwaka mpya

  • Uyu jama yashatse gukina Fast & Furious cg yakoraga Fate of the Furious? Ubu yumvaga byaamugwa amahoro?

  • Ahaaaa nzabandora niba Imana ikintije ubuzima. Ariko nizere ko uwo wamurashe we azatura nk’umusozi, Imana ikomeze umuryango asize naho police yacu yo ikomeje kwesa imihigo.

  • Ayo mi amarira y’Ingona ! Niba yarashe arenze ku mabwiriza azahanwe tubibone ! Iyo case ntabwo ari yo yonyine ibaye mu Rwanda ! Police ntabwo iri hejuru y’amategeko ! Amaherezo ayo maraso y’Abanyarwanda mumena muzayaryora ! Namwe muva amaraso

    • ntawe ubeshya imana kdi ntawurihejuru yayo,uwariwe wese nicyo uukora chose bitewe namanyanga avanze nubugome yotegure igihano cyima,nibarase ariko imana izabibereka,uwarashe ntacyo uakoze ntanakazi ashoboye,twarikumushima iyo arasa amapine uwarutwaye imodoka agafatwa,mwihangane imana irareba,izukuri kdi irahana cyane.

  • Kenshi ku nkuru zivuga aho ushinzwe umutekano yivuganye umuntu ibisobanuro bitangwa bijya gusa: YASHATSE GUTOROKA, YARWANYIJE USHINZWE UMUTEKANO! igihano cy’ibyo kandi ni kimwe! KURASWA MU CYICO HAGASIGARA UMURAMBO!Ntawundi wabitangira ubundi buhamya nta nkurikizi mu nkiko, nta kubabazwa n’uko hari utakaje ubuzima kuko aba yabonewe umukenyero yambikwa w’ibara ribi ryo KURWANYA INZEGO ZISHINZWE UMUTEKANO, UBUSINZI, IBIYOBYABWENGE, GUSHAKA GUTOROKA, ibyo bikeme-rwa/zwa bityo nta RUKIKO RWABIHAMIJE! inkuru tugasoma tugashyingura mu mitima bikarangirira aho! BANTU MUSHINZWE UMUTEKANO, aba murasa mutya ni abanyarwanda benewacu benewanyu benewabo…! ishyire mu mwanya w’umwe mu bagize imiryango yabo wumve uko bisharira aramutse ari uwawe wishwe muri ubu buryo…! Ariko ubanza munagenda munatugabanyaho ruhongo hongo…si gusa! Ejobundi umusirikare yivuganye umuntu muri Burera, mbere yaho muri Musanze naho hishwe 2, AfandeDOCTA afunze azira kwica umwana, police ntisiba kwirenza ngo “abashaka kuyicika” turagana he?!

  • @Niyoyita na Sisisisi, murantega iminsi se ni mwe Mana yanjye mwa njiji mwe? Mundusha ubuswa n’amatiku ariko ntimundusha kubabazwa n’urupfu rwa Me Nzamwita.Ariko jyewe sinapfusha umuntu ngo mpfushe n’ururimi.Ngaho komeza mute ibitabapfu nababwira iki

  • Ubwo mperuka Mr. The President yaravuze ngo nta muntu ukwiye kuzira ubusa: uwo ariwe, uko asa n’ibindi ( Abivuga agenekereza kandi agaya ibiba inaha muri America, aho yavuze ngo umuntu araswa ataranakebuka ngo yumve neza n’umuhagarika) None se ko aribyo biri kubera mu mihanda ya Kigali?. Nubwo ariwe watanze izo guidelines igihe yavugaga ngo bazajya babarasa kumanywa yihangu, Why would you kill someone for a traffic offense? I can understand for a terrorist or another high level criminal but REALLY, a TRAFFIC STOP? Yamisumari itobora amapine se bite nibura?

    It is just sad and very disappointing to hear such tragic news: Harya Ngo turaharanira kubaho Kw’abanyarwanda? Cyangwa n’ukubabo kwabakomeye n’ibyaho.

    Abanyarwanda twarakomeretse bihagije Impfu zakozwe zigambiriwe ziradushavuza tukarushaho kongera gutonekara.

    So, Who is going to even have the guts to sue the RNP? or Is the RNP going to pay justice and the Casualties benefits to his family?

  • Polisi yakoze akazi kayo igerageza kurasa amapine y’imodoka. Kuba rero amasasu yarafashe mu rwico rwa Maitre Toy, nuko ashobora kuba yari yikoreye iriya tout terrain. Ibyiza ni ukujya tuzicaramo kuko bwo ntaho umutwe n’igihimba byacu biba bihuriye n’amapine y’imodoka dutwaye. Murakoze.

  • Ebana aba batype noneho amasomo bayafatiyehe? Kuri Rwigara na Gasakure bari batubeshye ariko ubu noneho ndabona muri aba professionalists, ubu buryo ni sawa kabisa.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira ariko uriya mu polisi wamurashe azaburanishirizwe imbere y’aho icyaha cyabereye kugirano abaturage bashire amacyenga kuri RNP kuko ashobora no kuba yari yatumwe n’abandi batari leta ( nk’abandi barwanira abakiriya mu manza cg abandi ) naho kuvuga ngo ni impanuka byo n’umwana wavutse none ntibyamufataho kuko niba yari yagonze biriya bisima nicyo nyine byashyirweho ngo bitangire uwayobye niyo mpamvu babyita ” garde fou” uwayobye rero arayoborwa ntiyicwa.

  • Murebye ibyabaye Muri turikiya aho abakora iterabwoba binjiye mukabyiniro bakica abantu batagira Uko bangana!! Abashinzwe umutekano bagomba guhora barikanuye.
    RIP Toy

  • Ariko rwose ntimupfe ubusa burumwe afite amarangamutima ye kdi ntawakora adafite mukeba ndetse nibyo bituma ibitekerezo byaguka hagafatwa ingamba zikomeye mumyanzuro yo kurinda umutekano ariko ntimwirengagize ko umuntu as honor a kwambara ishusho utamukekeraho

Comments are closed.

en_USEnglish