Mu marira menshi avanze n’inseko byuzuye ibyishimo, niko The Ben yasohotse mu kibuga cy’indege ameze. Mbere yo kugera aho abanyamakuru bari bamutegerereje byabanje kumunanira arunama yifata mu mavi. Saa 11h50’ nibwo The Ben yari ageze i Kanombe. Yakiriwe n’abantu benshi barimo abakozi ba East African Promotors, abanyamakuru n’umuvandimwe we Dan Scott. Mu ijambo rimwe yashoboye […]Irambuye
Hasozwa ubukangurambaga bwo kubungabunga umutekano n’isuku mu Mujyi wa Kigali, umurenge wa Remera wahembwe nk’uwahize indi mu bikorwa by’isuku n’umutekano uhabwa imodoka izifashishwa muri ibi bikorwa, naho akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa mbere muri ibi bikorwa. Muri ibi birori byo gusoza ubu bukangurambaga bumaze amezi atandatu, hagaragajwe indi mirenge yagiye yitwara neza nk’umurenge […]Irambuye
Inyubako enye zatanzweho amafaranga menshi ngo zishobora guhagwarikwa gukorerwamo cyangwa zigasenywa burundu nyuma yo kwangizwa bikomeye n’umutingito uherutse kwibasira akarere ka Rusizi mu mezi atatu ashize, mu igenzurwa ryakozwe n’Ikigo gishinzwe imyubakire na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, basanze zimwe mu nzu zarubatse nabi izindi ngo zarasondetswe mu kuzisana. Abubatse izi nzu bashinjwa uburangare no […]Irambuye
Nyuma yo kunganya na Police FC ibitego 2-2, APR FC iraye ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ‘AZAM Rwanda Premier League’. APR FC yatangiye umukino isatira ikipe ya Police FC, byatumye ibona igitego ku munota wa 25 w’umukino, kuri coup-franc indirect yatewe na Hakizimana Muhadjiri, kuko umusifuzi yari yemeje ko Nzarora Marcel yafashe […]Irambuye
Mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kayenzi Umudugudu wa Gitega ku muhanda wa kaburimbo hafi cyane y’aho bakunda kwita kwa Lidiya abana babyutse kuri uyu wa gatanu bajya kwahira ubwatsi babonye igikapu iruhande rw’umuhanda bajya kureba bagirango ni ikindi kintu basanga ni akana k’agahinja. Aba bana bahise batabaza umukecuru babonye hafi nawe aje asanga […]Irambuye
Mu barokotse Jenoside hagiye haba ibibazo bishingiye ku mitungo abishwe basize bamwe bashaka kubyikubira, byatumye mu mu 2013 Minisitiri w’Intebe ashyiraho Komite yo kwiga uko ibibazo bya bene iyi mitungo byakemurwa mu bwumvikane n’ibidakemuwe bigakemurirwa mu nzego z’ibanze nyuma y’uko iyo Komite ishoje imirimo yayo. David Mwesigwa umwe mu bakozi bashinzwe ubuvugizi ku bacitse ku […]Irambuye
Ahagana saa cyenda z’ijoro ryakeye mu murenge wa Gahini, umugore witwa Slvie w’imyaka 17 gusa yajugunye umwana we mu musarane abaturage babasha gutabara bavana uyu mwana muri uwo mwobo w’imyanda agihumeka. Uyu mwana w’umuhungu bajugunye musarani yitwa Hatangimana akaba afite ukwezi kumwe gusa, mu musarane ngo yarize cyane abaturayi barumva baratabara bamuvanamo vuba ajyanwa kwa […]Irambuye
*Agaciro k’umugabane mu Iterambere Fund gakomeje kuzamuka, ubu ugeze ku mafrw 101.82 *Abashoyemo ngo bashobora kuzabona inyungu ya 9% mu mpera z’umwaka, inyungu utabona mu bundi buryo bwo kwizigamira ubwo aribwo bwose mu Rwanda. Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Ikigo “Rwanda National Investment Trust(RNIT)” cyatangije ikigega ‘Iterambere Fund’ cyo kwizigama no gushora imari buratangaza ko nyuma y’umwaka […]Irambuye
Ku bufatanye bwa Police y’u Rwanda, Minisiteri y’iterambere ry’Umuryango n’Akarere ka Kamonyi uyu munsi umuryango w’umwana w’umukobwa, wari ufite imyaka 13 agaterwa inda na musaza we benda kungana, wahawe inzu ikwiriye kuko uyu mwana yari yatewe inda kuko bamuraranyaga na musaza we. Uyu muryango ukennye wari utuye i Runda ku Kamonyi ubu wubakiwe inzu mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Polisi Mpuzamahanga ishami rikorera mu Rwanda (Interpol Rwanda) yasubije imodoka UmunyeCongo wari warariganyijwe n’abo muri Uganda, abakoze ibyo byaha batawe muri yombi ku bufatane na Interpol ya Uganda. UmunyeCongo utuye i Goma, Kasereka JMV ngo yaguze imodoka ku itariki 30/7/2016 yo mu bwoko bwa […]Irambuye