Digiqole ad

U Rwanda nirudasaba imbabazi tuzacana umubano – Perezida Nkurunziza

 U Rwanda nirudasaba imbabazi tuzacana umubano – Perezida Nkurunziza

*U Rwanda nirudasaba imbabazi tuzacana umubano
*Gusa, Umubano w’u Burundi n’u Rwanda ntabwo wangiritse cyane, hari ibyo twagurayo nabo hari ibyo bagura ino
*Nta kitagira iherezo umubano utameze neza nabyo bizarangira
*”Umwaka ugiye gutangura w’2017 uzoba umwaka w’amahoro y’Imana”

Mu kiganiro n’abanyamakuru ndetse n’abaturage, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko u Rwanda nirudasaba imbabazi ngo kubyo rwakoreye u Burundi mu 2015/2016, bazacana umubano.

Perezida Nkurunziza atanga ikiganiro uyu munsi mu Ntara ya Rutana.
Perezida Nkurunziza atanga ikiganiro uyu munsi mu Ntara ya Rutana.

Muri iki kiganiro, Perezida Pierre Nkurunziza, ari kumwe n’abavugizi ba za Minisiteri n’ibigo bya Leta, yagarutse ku bibazo binyuranye u Burundi bwanyuzemo n’ibyo ruri kunyuramo.

Perezida Nkurunziza uhuza cyane ibiri kuba mu Burundi n’amateka y’abarundi kuva na mbere, yavuze ko mu 2015, ubwo bamwe mu Barundi bageragezaga kumukura ku butegetsi ku ngufu ngo aba yarishwe iyo aza kuba ari mu Burundi.

Ati “Urupfu rwanjye rwari kugira izihe ngaruka ku Burundi?…uyu muco wo kwica abantu b’inzirakarengane ugomba guhagarara.”

Avuga kuri iyi ngingo, Nkurunziza yo gushimangira ko abakoze ibyaha birimo icyo gushaka guhirika ubutegetsi bakwiye gukurikiranwa n’abatarafatwa bagafatwa bakaburanishwa.

Ati “Ku bashatse gushaka guhirika ubutegetsi ntawasabira imbabazi utazikeneye, mubareke bazisabire bemere ibibi bakoze. Kugeza ubu nta n’umwe uraza gusaba imbabazi, niba uri inshuti n’abari mubateje ibibazo bya 2015, mubagire inama bisubireho basabe imbabazi, hanyuma Leta nk’umubyeyi izomenya icyo ikora,…umuco wo kudahana ugomba gucika mu Burundi, ntabwo washaka kwica kwica Perezida watowe n’abaturage ngo we kuburyozwa.”

Nkurunziza yavuze ko ibibazo by’u Burundi bidashingiye kuri Manda, kimwe no mu Rwanda, muri Cameroun, Uganda, ahubwo ngo hari izindi ngorane zishingiye ku mateka.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Ikiriho gikorera mu Burundi, Nkurunziza yabuze ko bisekeje kuba Abarundi barahungiye mu Rwanda bavuga ko bahunze ibibazo bifitanye isano na Manda.

Nkurunziza yatunze urutoki u Rwanda ko ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano biri mu Burundi, nyamara mu mateka u Burundi ngo butarigeze butera cyangwa ngo buteze ibibazo mu Rwanda cyangwa mu Bubiligi.

Yagize ati “Amateka ntajya ahinduka. Mu mateka, u Burundi ntibwigeze bushotora u Rwanda, ibibazo hagati yabwo n’u Rwanda bizanwa n’u Rwanda. U Rwanda nirudasabira imbabazi kubyo rwakoreye u Burundi mu 2015/16, tuzacana umubano. Twafashe intwaro zavuye mu Rwanda. Turabona abicanyi mu Burundi bahabwa amategeko n’abari mu Rwanda.”

Gusa, yizeza ko ikibazo cy’imigenderanire itameze neza hagati y’u Burundi, u Rwanda, Ububiligi, Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kizagera aho kikarangira kuko ikintu cyose kigira intangiriro n’iherezo.

Ati “Imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Burundi ntitosekaye cane, Abarundi hari ivyo bagura yo nk’uko nabo hari ivyo bagura ino.”

Ku bindi birebana n’u Rwanda, Perezida Nkurunziza yahakanye ko agasozi ka ‘Sabanerwa’ gakunze kugibwaho impaka katigeze kaba ak’u Rwanda.

Ati “Kamye ari ik’u Burundi, nakuriye hafi ya kariya gace ndabizi,…turindiriye icyo abatwumvikanisha bazakora.”

Nkurundiza yavuze ko yafashe umwanzuro wo kutazongera kwiyamamaza mu 2020 nk’uko Ubutabera bwabisabye. Gusa, abaturage bari hejuru y’ubutabera.

Ati “Abaturage b’u Burundi nibafata umwanzuro wo guhindura itegeko nshinga uko babishaka, nzubahiriza ibyo bashaka. Ariko, ubundi kuki mu Burundi duhahangayitswa na Manda? Manda ntiziribwa.”

Nkurunziza kandi yavuze ko ibibazo byo mu 2015 byari binafitanye isano n’amabuye y’agaciro y’u Burundi ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishaka, ahubwo Manda igirwa urwitwazo.

Ati “U Burundi bwahaye ibirombe bya Waga – Nyabikere Kompanyi z’Abanyaburayi n’Abanyamerika, ariko ntibyari bihagije. Gushaka gucukura mu birombe bya Musongati, ntabwo ari coltan ikenewe cyane, ahubwo ni fer na plutonium.”

Avuga kuba atagisohoka mu Burundi, Nkurunziza yavuze ko mu bisanzwe Perezida atorerwa gukorera abaturage kandi agakorera mu baturage si ngombwa ngo ahore yagiye hanze, kandi ngo iyo bikenewe aragenda, kandi ngo n’ubwo atagenda cyane inyungu z’u Burundi zihagarariwe neza.

Mu bindi, Perezida Nkurundiza yabwiye Abarundi ko ari mu biganiro n’Ubushinwa kugira ngo bubafashe kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugendana n’ikindi kibuga gito. Abizeza kuvugurura ibikorwaremezo n’ubwikorezi, ndetse n’imyubakire. Yijeje kandi Abarurndi muri ibi bihe by’impera z’umwaka agiye kubabarira imfungwa 2 000.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Nkurunziza n’umuntu w’umugabo cyane. Gusa nahindura ibwirizwashingiro muri 2020 nzahita mwanga, kandi ingaruka zabyo azazirengere. Nisha mwambiya mimi.

    • iritekinika ryoguhindura ibwirizwashingiro turavyase, kagame yabayakarorero kabi, igiheyatekinika kwakundwa nabaturage daaa.

  • gusara sukwiruka koko ntibabeshe, mbe yoba yatorotse ibitaro? umuntu nkuyo akayoborigihugu umwaka umwe uyundi ukaza, emwe twararushe pe

    • ababayobozi bumukarere kibiyaga bigari, bakwiye guvaho

  • Wa mugani koko ururimi ni inyama yigenga kuko bitabaye ibyo ntabwo uyu Nkurunziza yanarose ko u Rwanda rushobora kumusaba imbabazi! Naho gucana umubano ahubwo yaratinze kuko bibaye byaba ari bya bindi Abafaransa bavuga ngo “bon débarras”!

  • Cyakora hari ikintu kimwe nemeranya n’ibyo Nkurunziza yavuze aho yavuze ko manda zitaribwa. Gusa nyine yirengagije ko igituma Abarundi benshi bamaganye ibya manda ya gatatu ari uko imyaka amaze abayobora ntacyo yabagejejeho byatuma bongera kumugirira icyizere.

  • Nyumvira Marisa NGO ntacyo yagejeje Ku barundi? None se hari nzaramba wumvayo, hari se ubushomeri nk’inaha, harya iwabo fanta igura angahe, ibyo kugeza Ku baturage si ukwiharira amasoko no kwiyamamaza Mu bitangazamakuru, gutakaza agaciro k’ifaranga kubaka mazu maremare, gufata abantu Bose Ku munwa

    • @ mwali

      Niba atari ukwigiza nkana ushobora kuba nta makuru ufite ku Burundi cyangwa ari ugukunda Leta ya Nkurunziza. Uretse na nzaramba iyo uvuga uzabaze inzara iri muri icyo gihugu uko ingana, agaciro k’ifaranga ryabo, isoko ry’akazi n’ibindi. Naho ibibazo byo ntaho bitari ku isi ariko n’utageze aragereranya kuko raporo zishyira Uburundi mu bihugu bya mbere bikennye ku isi sijye uzandika! Cyakora ubishatse wazajya kwiberayo imiryango irafunguye…

  • Guhindura itegeko nshinga nu muco w’AFRICA NONE SE NINDE PERESIDA WA AFRICA utarariginze abaturage kubimufashamo

  • NABISABA ABARUNDI BAKABIMWERERA AZABIKORE SINGOMBWA KO 100 BABYEMEZA NATWE TWARABISABYE BIRAKUNDA KD SUKO BOSE BABYEMERAGA GUSA AHO DUTANIYE NA BAMWE MUBARUNDI NUKO ABANYARWANDA BATIVUMBURA NKABARUNDI NAHO UBUNDI KUBA AGATSIKO GATO KABANTU KADASHYIGIKIYE IBYO ABENSHI BEMERA NTIBIVUZE KUJYA MUMIHANDA NO G– USENYA IGIHUGU MWIYUBAKIYE MUTANGA IMISORO YANYU NIBINDI BIKORWA BYITERAMBERE BINYURANYE.

  • ABARUNDI NIBO UBWABO BAZIKEMURIRA IBIBAZO NTABWO ARITWE,NGO IMBABAZI?YIRENGAGIJE UKO POLICE YE YAFUNGAGA ABANYARWANDA BABAGA MU BURUNDI?HABANA ABASHAKA.BYARAMUCANZE ASHATSE YAKWEGURA NTAYO AMAZE.AZIRA ABIMEREYE NEZA.

Comments are closed.

en_USEnglish