*Mpyisi ati ‘mbabazwa n’uko Gitera Joseph yakoze byinshi ariko ntabe Perezida,…’ *Lumumba yemereye ikintu gikomeye Kigeli, Mpyisi yanze kukivuga kuko ngo kirakomeye * Icyo kintu ngo cyari gutuma u Rwanda rwaguka *Mpyisi yanenze bikomeye abakobwa b’u Rwanda babyina bambaye ubusa Ubwo yafataga ijambo ngo avuge ku bigwi n’amateka by’Umwami Kigeli V Ndahindurwa washyinguwe i Mwima […]Irambuye
Mu muhango ukomeye wo gusezera bwa nyuma Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, Umugogo we wageze i Nyanza mu Rukari uherekejwe n’abantu benshi bari mu modoka zisaga 100, harimo abo mu muryango we n’inshuti n’abavandimwe baje kumusezeraho bwa nyuma bwere yo kumushyingura. I Nyanza ubuzima busa n’ubwakomeje uko bisanzwe, gusa bamwe muri rubanda rusanzwe baje kwifatanya n’umuryango […]Irambuye
*Prof Dusingizemungu ati “ntihakenewe inkunga y’ibintu gusa… Kuri uyu wa Gatandatu abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (RRA) bakoranye umuganda udasanzwe n’abaturage mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma mu gikorwa cyo gutangiza imirimo yo kubaka amazu atatu azatuzwamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, iki kigo kandi kizasana andi mazu 25, byose bikazatwara miliyoni 45 y’u […]Irambuye
*Perezida Hollande yemereye Afurika inkunga y’iterambere ya Miliyari 23 z’ama-Euros *Yizeza Afurika ko Ubufaransa buzayihora hafi *Kandi ngo kuza muri Afurika, Ubufaransa ntibaba bushaka ambuye y’agaciro cyangwa kwivanga muri Politike yayo, ahubwo ngo buba buzanye ubufasha. Perezida w’Ubufaransa François Hollande witabiriye inama ihuza Afurika n’Ubufaransa “Sommet Afrique-France”, yongeye guha ikizere Afurika ko bagiye kuyifasha mu […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017 hatangijwe igikorwa cyo gutoranya abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017. Ku ikubitiro iki gikorwa cyatangiriye mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu abakobwa batandatu bose uko bari biyamamaje bakaba batambutse. Abo ni Caroline Umutoni, Uwineza Sandrine, Iradukunda Elsa, Shimwa Guelda,Hirwa Honorine na Umutoniwase Linda. […]Irambuye
Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi banyuranye b’ibihugu bya Afurika bahuriye i Bamako muri Mali na Perezida w’Ubufaransa François Hollande, baraganira ku mahoro n’ubufatanye. Perezida François Hollande yamaze iminota myinshi ahagaze, ubwe yakira abayobozi bitabiriye iyi nama iri kubera muri ‘Centre International de Conférence de Bamako’ harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame witabiriye inama aherekejwe […]Irambuye
Rusizi – Iradukunda Joselyne, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19, yabaye imfubyi afite imyaka 10 yonyine. Ubu yahisemo gutangira akazi ko gusekura isombe, ngo bimurinda kujya muburaya kuko bimuha amahoro. Iradukunda Joselyne yabwiye Umuseke ko amaze kubura ababyeyi be ku myaka 10 yahise ava mu ishuri kubera kubura ubushobozi bwo gukomeza ishuri. Yabaye imfubyi […]Irambuye
Itsinda ry’Abadepite bari mu ruzinduko rw’iminsi itandatumu Karere ka Rusizi basuye kandi bashima aho imirimo yo kubaka Hoteli y’inyenyeri eshanu ‘Kivu Marina Bay’ biteganyijwe ko izuzura muri uyu mwaka nyuma y’igihe kirekire ihura n’ibibazo. Aba Badepite bari kugenda basura Imirenge yagiye itangwa n’Akarere ka Rusizi yakozwemo ibikorwaremezo byatumye aka Karere gashyirwa mu mijyi ya kabiri […]Irambuye
Rubavu-APR FC igabanyije ikinyuranyo cy’amanota irushwa na Rayon sports nyuma yo gutsinda Marine FC2-0. Nsabimana Aimable APR FC yakuye muri Marine FC yatsinze ikipe yavuyemo. Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Mutarama 2016 kuri stade Umuganda yo mu karere ka Rubavu, habereye umukino ubimburira indi mu munsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda […]Irambuye
Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Bamako muri Mali aho kuri uyu wa gatandatu Perezida yitabira inama ya “Afrique-France” naho Madamu Jeannette Kagame akitabira inama y’abagore b’abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama. Iyi nama u Rwanda ntabwo rwaherukaga kuyitabira kubera umubano utaragiye uba mwiza hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa. Iyi nama izahuriramo abakuru b’ibihugu bagera […]Irambuye