Digiqole ad

Mali: Paul Kagame yakiriwe na François Hollande muri ‘Sommet Afrique-France’

 Mali: Paul Kagame yakiriwe na François Hollande muri ‘Sommet Afrique-France’

Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi banyuranye b’ibihugu bya Afurika bahuriye i Bamako muri Mali na Perezida w’Ubufaransa François Hollande, baraganira ku mahoro n’ubufatanye.

Perezida Kagame na Mme bafata ifoto y'urwibutso na Perezida Hollande na Perezida wa Mali.
Perezida Kagame na Mme bafata ifoto y’urwibutso na Perezida Hollande na Perezida wa Mali.

Perezida François Hollande yamaze iminota myinshi ahagaze, ubwe yakira abayobozi bitabiriye iyi nama iri kubera muri ‘Centre International de Conférence de Bamako’ harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame witabiriye inama aherekejwe na Mme Jeannette Kagame.

Perezida Hollande na Kagame bakoranye mu biganza, bafata n’ifoto y’urwibutso. Ni gacye Perezida Paul Kagame ahuye n’Abaperezida b’Ubufaransa kuva yaba Perezida mu myaka 17 ishize.

Perezida Kagame na Jeannette Kagame bagera aho inama ibera.
Perezida Kagame na Jeannette Kagame bagera aho inama ibera.
Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta asuhuza Perezida Kagame, naho Hollande asuhuza Jeannette Kagame.
Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta asuhuza Perezida Kagame, naho Hollande asuhuza Jeannette Kagame.

Iyi nama ya 27 ihuza ibihugu by’Afurika n’Ubufaransa ni ikimenyetso kuri Mali ko amahoro yatangiye kugaruka muri kiriya gihugu. Gusa, ni n’umwanya wo kuganira n’Ubufaransa, kimwe mu bihugu bifatiye runini Afurika mu ishoramari no kubungabunga umutekano, by’umwihariko mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Mu ijambo rifungura iyi nama y’iminsi ibiri, Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta yashimiye by’umwihariko Ubufaransa ku bufasha by’umwihariko mu by’umutekano bukomeje kubaha.

Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni nawe yitabiriye iyi nama.
Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni nawe yitabiriye iyi nama.
Bafata ifoto y'urwibutso y'abayobozi bitabiriye iyi nama.
Bafata ifoto y’urwibutso y’abayobozi bitabiriye iyi nama.

Ku isaha ya saa munani z’i Kigali mu Rwanda, nibwo umuhango wo gufungura iyi nama waranzwe n’ijambo rya Perezida wa Mali, uw’Ubufaransa, n’uwa Tchad gusa wasojwe. Abayobozi bajya mu nama zo mu muhezo, n’abafasha babo bajya mu yindi nama yabo yihariye, yanitabiriwe na Mme Jeannette Kagame.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nagende sha impuhwe z’abafaransa se zo kwakira mzee zirihe????????????????

  • abafaransa turabazi cyane kwakirwa na Hollande birutwa nuko yakwakirwa n’undi muntu

  • bacyunge neza ataba yamushyizemo micocipu da urwnda rukaba rurahombye bitavugwa

Comments are closed.

en_USEnglish