Rukumberi: RRA igiye gukoresha miliyoni 45 Frw yubakire inasanire abarokotse
*Prof Dusingizemungu ati “ntihakenewe inkunga y’ibintu gusa…
Kuri uyu wa Gatandatu abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (RRA) bakoranye umuganda udasanzwe n’abaturage mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma mu gikorwa cyo gutangiza imirimo yo kubaka amazu atatu azatuzwamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, iki kigo kandi kizasana andi mazu 25, byose bikazatwara miliyoni 45 y’u Rwanda yatanzwe n’abakozi b’iki kigo.
Birikunzira Francois watangiye kubakirwa inzu avuga ko iyo yabagamo yari imaze imyaka itatu yangijwe n’umuyaga ku buryo yari amaze iminsi yikinga mu gikoni we n’abana be.
Uyu mugabo wari wubakiwe mu mwaka wa 1999, ashimira RRA yabazirikanye akavuga ko iki ari igikorwa cy’indashyikirwa kuko gikomeza kubagarurira icyizere cy’ejo hazaza.
Komiseri mukuru w’iki kigo cy’Imisoro n’amahooro, Richard Tusabe avuga ko ibikorwa nk’ibi bikorwa n’iki kigo buri mwaka kugira ngo barusheho gufasha abarokotse kugira ubuzima bwiza no kugera ku iterambere.
Richard Tusabe uvuga ko abarokotse bakeneye kwitabwaho kugira ngo bakomeze kwigobotora ubuzima bushaririye banyuzemo, ko ibikorwa by’iki kigo bitagomba guhagararira ku kwinjiza imisoro n’amahooro gusa.
Ati “ N’ubwo dufite inshingano zo kwinjiza imisoro n’amahooro ariko dufite n’inshingano zo gufatanya n’Abanyaranda mu iterambere ry’igihugu.”
Ngo iki gikorwa cyo kubakira no gusanira abarokotse Jenoside kizatwara miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uretse amazu atatu azubakwa, RRA izanasana andi mazu 25 yubakiwe abarokotse mu 1997 ubu ari gusaza.
Izi nzu zizubakwa, RRA izanashyiramo ibikoresho by’ibanze byo mu nzu ku buryo buri nzu izaba ifite agaciro ka miliyoni 12 Frw.
Umuyobozi wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko iyo abarokotse Jenoside babonye abantu baza babagana bakabagenera ubufasha nk’ubu bibongerera ikizere bakarushaho kureba imbere bakirengagiza amateka mabi banyuzemo.
Ati “Iyo umuntu adafite aho kuba hameze neza ntabwo agira umwanya wo gutekereza ku rindi terambere.”
Prof Dusingizemungu asaba abarokotse Jenoside gukomeza gufatanya bakazamurana mu bushobozi bucye bazajya babasha kuronka.
Yavuze kandi ko inkunga ikenewe n’abarokotse ibintu gusa.
Ati ” Buriya abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo tuba dukeneye inkunga y’ibintu gusa ahubwo tuba dukeneye n’abantu batwegera bakatuganiriza kuko bituma abantu barushaho kugira ikizere cyo kubaho neza.”
RRA ivuga ko bazakomeza gufatanya n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse batishoboye kugira ngo ibikorwa bigaragara ko bagikeneye gufashwamo bishyirwe mu bikorwa.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Governor Judith ukomeje kureba cyane iriya foto ye wahita wumva ubaye ukuntu.
RRA, murasobanutse cyane, nabandi babarebereho!
Imana ibahe umugisha.
Comments are closed.