Digiqole ad

Hollande ati “Iyo France ije muri Africa ntiba ije kwivanga iba izanye ubufasha”

 Hollande ati “Iyo France ije muri Africa ntiba ije kwivanga iba izanye ubufasha”

*Perezida Hollande yemereye Afurika inkunga y’iterambere ya Miliyari 23 z’ama-Euros
*Yizeza Afurika ko Ubufaransa buzayihora hafi
*Kandi ngo kuza muri Afurika, Ubufaransa ntibaba bushaka ambuye y’agaciro cyangwa kwivanga muri Politike yayo, ahubwo ngo buba buzanye ubufasha.

Perezida w’Ubufaransa François Hollande witabiriye inama ihuza Afurika n’Ubufaransa “Sommet Afrique-France”, yongeye guha ikizere Afurika ko bagiye kuyifasha mu kubaka ubukungu, igisirikare, umutekano n’amahoro, n’iterambere muri rusange, agaruka kuri Politike muri Afurika ndetse n’uruhare rw’igihugu cye muri Afurika.

Perezida Hollande avuga ijambo.
Perezida Hollande avuga ijambo.

Mu ijambo rye, François Hollande yashimiye Mali intambwe imaze gutera mu mutekano, na Demokarasi nyuma yo kwibasirwa n’iterabwoba.

Ati “Ni ibihugu bicye cyane ku isi byabashije kunyura mu bibazo nk’ibyo Mali yanyuzemo, bikaba bimaze kongera kwiyubaka byihuse bene aka kageni.”

Yagarutse ku kibazo cy’iterabwoba cyugarije isi, Afurika n’Uburayi by’umwihariko, ashimangira ko ubufatanye mu bikorwa by’amahoro n’umutekano hagati y’Uburayi na Afurika ari ngombwa, kugira ngo  impande zombi zibashe guhangana n’iterabwoba n’ibibazo by’abimukira.

Aha, yagarutse ku ruhare rw’Ubufaransa muri Afurika avuga ko iyo Ubufaransa buje gutanga ubufasha muri Afurika, butaba bugamije kugira ijambo ku miyoborere na Politike y’ibihugu bya Afurika, ndetse ngo nta n’ubwo buba butumbereye imitungo kamere ya Afurika.

Ati “Ubufaransa buza muri Afurika bubisabwe n’ibihugu ubwabyo, bubisabwe n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe cyangwa Umuryango w’Abibumbye. Buza buje kubafasha nta kindi buba bugambiriye.”

Hollande yavuze ko n’ubwo Ubufaransa cyangwa ibindi bihugu bikomeye byafasha Afurika by’umwihariko mu kubungabunga amahiro n’ubutekano, ngo Abanyafurika ubwabo bagomba kumva ko amahoro n’umutekano byabo aribo bireba mbere y’abandi bose.

Ati “Abanyafurika ubwabo nibo bagomba kurinda umutekano w’Abanyafurika. Abanyafurika nibo bagomba kurwanya iterabwoba muri Afurika yabo. Twe uruhare rwacu ni urwo kubafasha gusa.”

Aha, Perezida Hollande yahise avuga ko ibyo Ubufaransa bwiyemeje byo kongerera ubushobozi igisirikare cya Afurika bikomeje. Bityo, yemera ko mu myaka itatu iri imbere bazaba batoje ingabo zigera ku bihumbi 25 zo mu bihugu binyuranye bya Afurika.

Mu rwego rwo guhangana n’iterabwoba n’ibyaha bikorerwa hifashishijwe internet kandi, Hollande yemereye Afurika ko igihugu cye kizubaka ikigo kirwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe internet (cyber-security) ku mugabane wa Afurika.

Hollande yibukije abayobozi ba Afurika ko amahoro n’umutekano bifuza batazabigeraho badafite Politike ihamye. Ashima cyane intambwe ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika bimaze gutera, gusa na none anenga ibiri kubera muri Gambia.

Ku bijyanye n’iterambere, Perezida François Hollande yemeye ko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, Ubufaransa bugiye gushora agera kuri miliyari 23 z’ama-Euros muri gahunda z’iterambere bashyigikiramo Afurika.

Yasezeranyije kandi ko Ikigega cy’ishoramari hagati y’Ubufaransa na Afurika kigiye kongererwa imbaraga n’ubushobozi, ibi byose ngo bikazafasha mu guhanga imirimo muri Afurika, urubyiruko rwa Afurika rwoye gukomeza kugwa mu nyanja rujya gushaka imirimo n’ubuzima Iburayi.

Gusa, amafaranga ngo akazashorwa mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage kandi bitangiza ibidukikije, ndetse hazirikanwa ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Yavuze kandi ko Ubufaransa bwiteguye gukomeza gushyigikira ikoranabuhanga muri Afurika, kuko ngo muri iki gihe Afurika iri gukoresha cyane ikoranabuhanga rigezweho, kandi hari Abanyafurika benshi bari kuvumbura ndetse bagahanga udusha mu ikoranabuhanga, bityo ngo nubwo gahunda ‘Afrique Numérique’ ya mbere yabereye mu Bufaransa kandi ikagenda neza, ngo itaha izabera muri Afurika.

Perezida Hollande yavuze ko igihugu cye cyifuza gukorana no kubana neza n’ibihugu bya Afurika, bitari ibivuga ururimi rw’Igifaransa gusa.

Ati “Ubufaransa buzahora hafi Afurika kuko ejo hazaza ha Afurika niho ejo hazaza hacu.”

Hollande yemeye ko nubwo hari byinshi byabayeho byatandukanya Ubufaransa na Afurika, ahubwo hakwiye kwitabwa kubyiza Ubufaransa bwakoze byakubaka umubano w’impande zombi.

Yavuze ko Ubufaransa budashaka kugira isura mbi muri Afurika, kuko Ubufaransa n’Abafaransa baha agaciro Afurika, ubushobozi bwayo mu nzego zose n’ibyiza byayo by’umwihariko mu muco.

Iyi nama 27 ihuza Afurika n’Ubufaransa yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 30, abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Nizere ko Prezida wacu atari buzuyaze kuvuguruza Hollande. Nagaruke twishyingurire Kigeli tuve mu bya Francafrique.

  • Iterabwoba rya mbere rirembeje Afrika, ni iry’abategetsi bigize ibigirwamana, bica bagakiza bakumva ko bitagombye no kubagiraho inkurikizi, ari na yo mpamvu bahora barwamya ICC.

  • Ubufaransa baraburenganya, abirirwa bica abantu muri ITURI(RDC)ni abafaransa baba babatumye?! Abagwa muri Mediterranee ni abafaransa baba babahamagaye? Abica abenegihugu babo babaziza ko batabona ibintu kimwe nabo ni ubufaransa bubibatuma? Rero nabonye na hano mu Rwanda urwango rwarabaye official! Ngo ubufaransa bwagize uruhare muri genocide…! Urwo ruhare ntirujya rusobanurwa! Niba ari inama zitegura genocide ntawigeze yemera ko yicaranye n’abajyanama baturutse mu bufaransa bagakorana ibiganiro bishishikariza abantu gukora genocide. Genocide yakozwe n’abanyarwanda tujye tureka amazimwe. Rero numvise na Kiliziya Gatolika! Ubufaransa iyo budatabara muri MALI Afurika ntiyari kuzigera ikura ku butegetsi intagondwa zari zigiye kwigarurira igihugu!

  • ubwo se bafashije he???ariko bafasha abashaka kwica da!!!!nabwo ni ubufasha kuko ushaka kwica aba ashaka umufasha kubikora vuba

  • Wagira ngo ufite imyaka 2 y’amavuko

    • Ngaho se wowe bamenya wavutse mbere bitangire ibimenyetso!

  • Holande arabeshye cyane – yaba US president -yaba UK primer minister -nabandi bafasha ibihugu _ barerura gake bati _ ubufatanye mubucuruzi – ubuhahirane ( Uriko ikaba kirinyuma – numutungo abandi bo nibuza babivuga ariko mumarenga
    Holannde we : yagizengo arabwira impinja :””Ngo ntakindi ubufaransa nugufasha ” babafasha se nibo bonyine bakeneye ubufasha “kodafasha abari kubutaka bwe se “akarenga akazamuri africa : No TOTAL IYO ije inyuma ye icukura petrole se iba ifasha”iyo iba ifasha yarikugurisha 1/10 cya peterole icukura : nigeria, niger, aligeria na Mali kuri 0.1euro: koko ariyabo
    Ubwo bufasha bwakunvikana Nibindi byinshi: ibibera Central africa se ntibinzwi: imbaho, diama, zahabu: societe zaba fransa nizo zemerewe kubisohora hanze gusa
    ”Ntabwo ari umuhanga muri diplomacy “Bazanywa ninyungu -“ubucuruzi – ” bajye basiga nibuze 20% yibyo batwara twakira

  • Ubu se guhindura mukavuga Afrique-France aho kuvuga France-Afrique nk’uko bimenyerewe mukeka ko bihindura iki? Naho ibyo gufasha Africa byo nabyihorere turabizi. “Adafashije” Niger harya Areva yabo yakura he uranium yo gutanga 80% y’amashanyarazi u Bufaransa bukoresha? Total idafite petrole ya Gabon cyangwa Congo Brazzaville yakora ite? Izo mpuhwe bagirira Centrafrique zingana iki iriya diamant iramutse ishizeyo?Uwiyise Juru ndabona ashishikaye cyane atwigisha urukundo rwabo ariko umenya hari indi mpamvu imutera kwigira avoka! Ibimenyetso by’ibyo bakoze mu Rwanda nubikenera uzabibona.

  • Bafasha abo bashaka abandi bakatureka tukicana
    Twe tudafite ikintu mu butaka baduca amazi.ko bataributsa sassou nguesso ko yarengeje umubare wa mandats yemerewe?
    Nagende nawe byamuyobeye

Comments are closed.

en_USEnglish